Page 1 Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda akaba na Minisitiri w

Ibi madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ari minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u. Aganira na Metro, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ntabwo dushobora ...
441KB taille 1 téléchargements 200 vues
U Rwanda rurateganya kurega mu nkiko abakozi ba LONI barushinja ibinyoma muri Congo Yanditswe ku itariki ya: 17-10-2012

Kigali to day

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, madamu Louise Mushikiwabo.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, madamu Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda rushobora gukurikirana mu nkiko abakozi ba LONI barushinja guhungabanya umutekano wa Congo kandi bazi ko ari ibihimbano. Ibi madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabibwiye ikinyamakuru Metro cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro icyo kinyamakuru cyashyize ahagaragara ejo tariki 16/10/2012 ku mugoroba. Aganira na Metro, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ntabwo dushobora kurekera aho ngo duterere iyo kandi bigaragara ko ibyo impuguke za LONI zidushinja muri Congo ari ibihimbano bishingiye ku muyobozi w’izo mpuguke witwa Steven Hege wamaze kwigaragaza na mbere y’igihe ko atifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ituze.” Ubwo umutwe wa M23 wari ukajije imirwano na Leta ya Congo, umuryango w’Abibumbye washyizeho itsinda ryo gucukumbura iby’iyo mirwano, iri tsinda riza kwemeza ko u Rwanda rutera inkunga M23. U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma, ndetse ruza kugaragaza ko umuyobozi w’izo mpuguke zakoze icukumbura witwa Steven Hege asanzwe arwanya u Rwanda ku buryo bweruye; akaba yarananditse inyandiko zinyuranye ashyigikira abarwanyi ba FDLR biganjemo abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatsutsi mu Rwanda mu 1994. Ku bw’izi mpamvu, u Rwanda rwemeza ko n’ibivugwa n’izi mpuguke bitari ukuri kuko Steven Hege uzikuriye yanga u Rwanda ku buryo butihishira. Ibi Leta y’u Rwanda imaze iminsi ibigaragaza, ariko mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagiranye na Metro ni ubwa mbere u Rwanda ruvuze ko ruzakurikirana abaruharabitse, dore ko ibyavuzwe n’izi mpuguke

ari nabyo byateye ibihugu bimwe by’amahanga guhagarika inkunga nyinshi byari byaremereye u Rwanda. Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Metro ko mu gukusanya ibimenyetso bigaragaza ukubogama kwa Steven Hege, u Rwanda rwitabaje ikigo cyitwa Akin Gump cyo muri Amerika cyazobereye mu bushakashatsi no gucukumbura imyitwarire y’abantu, kikagaragaza inyandiko nyinshi Steven Hege yanditse asebya u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru, mu zindi agashyigikira FDLR ku buryo butihishira. Minisitiri Mushikiwabo ati “Uretse no kuba ibyo izo mpuguke zidushinja ari ibinyoma, ariko ubwabyo birahagije ngo impuguke ziyobowe n’umuntu nk’uwo zamaganwe hakiri kare kuko imyanzuro yazo nayo uwabishaka wese yabona aho ibogamiye.” Mu mwaka wa 2009, Steven Hege yanditse inyandiko ndende yise ngo “Understanding the FDLR” twakwita mu Kinyarwanda ngo “Tumenye FDLR iyo ari yo” aho yagaragaza ko abagize FDLR ari inzirakarengane, ahubwo avuga ko abayobozi b’u Rwanda ari agatsiko k’abavamahanga bavuye muri Uganda bakigarurira igihugu. Nyamara ariko amahanga yose ndetse n’inkiko z’ibihugu byinshi ndetse n’urwa LONI rukorera i Hague mu Buholandi zatanze impapuro zo guta muri yombi abayoboke ba FDLR kuko bazwiho uruhare rukomeye muri Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere. Ubucukumbuzi bw’izi mpuguke kandi bwanenzwe cyane n’u Rwanda kuba ababukoze batarigeze baha ijambo u Rwanda ngo rugire icyo ruvuga ku byo barushinja, runagaragaze ibimenyetso by’uko ibyo barushinja ari ibihimbano. Muri iki kiganiro kandi Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko ibibazo bya Congo biri mu nzira nziza yo gukemuka kuko ibihugu byose byo mu karere biri gufatanya gushaka umuti urambye kuri icyo kibazo. Ndetse ku bwa Louise Mushikiwabo, ngo nta handi umuti wa Congo ushobora guturuka arati ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere na Congo ubwayo, aho gutegereza umuti ku bavamahanga barebera ikibazo kure. Ikinyamakuru Metro cyabajije umuvugizi wa LONI niba hari icyo ivuga kubyo u Rwanda runenga ku butabogama bw’impuguke zayo, asubiza ko LONI ntacyo izatangaza mbere y’uko icyegeranyo cy’izo mpuguke cyemezwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi mu kwezi gutaha k’Ugushyingo. Ahishakiye Jean d’Amour

KJ : Ngo cyilya abandi cyo bajya kucyilya cyikishaliliza koko !!!!!!!!!!