Page 1 Minisitiri w'Intebe arasaba amadini gushyigikira gahunda y

Minisitiri w'Intebe yakomeje asaba amadini kwita ku rubyiruko kuko ari yo mizere y'lgihugu, ati “Mufashe urubyiruko kuba urubyiru nyigisho nziza zirukangurira ...
222KB taille 1 téléchargements 199 vues
Minisitiri w’Intebe arasaba amadini gushyigikira gahunda y’urubyiruko yo kwibohora ipfunwe Yanditswe kuya 22-07-2013 - na Marie Chantal Nyirabera

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumurenyi mu butumwa yagejeje kuri Musenyeri Kambanda watoreye kuyobora Diyosezi ya Kibungo, yasabye Kiliziya n’amatorero gushyigikira gahunda yatangijwe n’urubyiruko, y’Igihango cy’urungano, igamije kurubohora ipfunwe baterwa n’ibyaha byakozwe na bene wabo.

Dr Habumuremyi yaragize ati “Ni igihango kigamije kubohora abafite ipfunwe n’inkomanga z’ibyo bene wabo, ababyeyi babo cyangwa se abavandimwe bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakanabohora abafite ibikomere bya Jenoside kubera ibyabakorewe. Iyi gahunda nziza twizera ko twese uko twicaye hano ntawe udafite urungano,iyi gahunda urubyiruko rwatangiye turifuza ko inzego zose ziyishyigikira harimo n’amadini n’amatorereo kugira ngo turusheho kubaka umuryango nyarwanda urangwa no kwizerana, gufatanya no kwiteza imbere” Minisitiri w’Intebe yakomeje asaba amadini kwita ku rubyiruko kuko ari yo mizere y’Igihugu, ati “Mufashe urubyiruko kuba urubyiruko rufite icyerekezo, ibi nta handi bizanyura atari mu nyigisho nziza zirukangurira kurangwa n’indangagaciro nyazo, zo kwemera cyangwa izo mu muco Nyarwanda" Yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba guhabwa uburezi bufite ireme, abwira Musenyeri mushya Kambanda ati “Uziye igihe, mu gihe abanyarwanda dutangiye gushira impumu, dutangiye gushyira ubwenge ku gihe, usanze abanyarwanda tugeze mu gihe cyo gutinyuka kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Igihugu cyacu, kuko dufite ubuyobozi bwiza, ubuyobozi bufata abanyarwanda bose kimwe”. Yavuze ko urubyiruko rwateye intambwe rurenga abakuze mu kwemera amateka mabi,bategura icyo bise Igihango cy’urungano.