Page 1 U Rwanda ruramagana raporo irushinja gucuruza amabuye y

gihe Zahabu twohereza ku isoko mpuzamahanga iba ari nkeya, ntabwo ishobora kugera kuri toni”. Global Witness ivuga ko icyegeranyo yashyize ahagaragara ...
161KB taille 5 téléchargements 271 vues
U Rwanda ruramagana raporo irushinja gucuruza amabuye y’agaciro avuye Congo Yanditswe kuya 9-05-2013 na Richard Dan Iraguha http://www.igihe.com

Umuryango mpuzamahanga Global Witness, ufite intego yo gukumira abashimuta umutungo kamere, uherutse gushyira ahagaragara icyegeranyo gitunga agatoki u Rwanda kuba ikiraro cyambukirizwamo amabuye y’agaciro avuye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo. Leta y’u Rwanda iracyamaganira kure ivuga ko atari ukuri. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzuzi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu bucuruzi bw’amabuye y’ agaciro, Francis Kayumba, yatangarije IGIHE ko iby’iyo raporo baherutse kubibwirwa ubwo bari mu Bufaransa mu minsi yashize, akavuga ko basabye ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rucuruza amabuye avuye muri Congo, bakabibura.Kayumba yagize ati “Ni amakuru adafite gihamya.” Yakomeje asobanura ko nta bimenyetso iyo raporo igaragaza, ahubwo "ari abahora bashaka guharabika u Rwanda.” Iby’iyo raporo, Kayumba abyibazaho agira ati “Ko muri Congo hari imitwe myinshi irwana, hamwe n’Interahamwe nazo zicukura amabuye y’agaciro, kuki baba bashaka kudusiga icyaha ?” Akomeza avuga ko amabuye y’agaciro ava mu Rwanda ingano n’umwimerere bidahinduka ati “Buri gihe Zahabu twohereza ku isoko mpuzamahanga iba ari nkeya, ntabwo ishobora kugera kuri toni”. Ibyo ngo bikemeza ko abavuga ko u Rwanda rwacuruje zahabu irenga toni kw’ isoko ari ibinyoma. Global Witness ivuga ko icyegeranyo yashyize ahagaragara kigizwe n’ibyavuye mu bushakashatsi yakoze mu kwezi kwa Werurwe na Mata 2013, mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru zo muri Congo, mu Rwanda no mu Burundi. Global Witness ivuga ko imitwe irwanira muri Congo Kinshasa icukura amabuye y’agaciro yiganjemo zahabu, bakayaguirisha mu rwego rwo kubona amafaranga abafasha mu bikorwa byo kurwana. Ayo mabuye ngo agera ku isoko mpuzamahanga aciye mu bihugu by’u Burundi n’u Rwanda. Ku bwa Global Witness zahabu nyinshi inyura mu Burundi ikoherezwa i Dubai, naho mu Rwanda hagacishwa cyane amabuye ya Tin na Tantalum agasohoka ku isoko mpuzamahanga afite ibirango by’amabuye y’agaciro nyarwanda. Kayumba avuga ko bategereje guhabwa iyo raporo, ariko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi ubwo bari mu nama mpuzamahanga y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Bufaransa, itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakomoje kuri iyo raporo zishinja u Rwanda kugira uruhare mu kugurisha amabuye y’agaciro avuye muri Congo. Aho byateje impaka u Rwanda rusaba ibimenyetso, birabura, ariko bagakomeza kuvuga ko bafite amakuru y’impamo. Abahagarariye u Rwanda muri iyo nama barimo Kayumba na Imena Evode Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro, babyamaganiye kure bavuga ko ari amakuru adafite ishingiro. Umuryango Global Witness wari muri iyo nama ngo wirinze gutangaza byinshi, ariko uvuga ko uzoherereza Leta y’ u Rwanda iyo raporo yose. Iyo nama yo mu Bufaransa yabaye kuva tariki ya 1 kugera ku ya 3 Gicurasi 2013, yari irimo ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO), Sosiyete Sivile ya congo, n’abandi bacuruzi b’amabuye y’agaciro kuva mu bihugu bitandukanye kw’ isi.