Page 1 Kigali, Umurwa w'u Rwanda utatswe n'ibyiza byinshi, ndetse

Ikindi ni uko abatuye mu Mijyi muri rusange ari bo bafite umubare munini w'abanduye iyo virusi ugereranyije n'abatuye mu bice by'icyaro, kuko mu mijyi ari ...
215KB taille 16 téléchargements 216 vues
Barindwi mu 100 batuye umujyi wa Kigali banduye virusi itera Sida Yanditswe kuya 13-05-2016 na Ntakirutimana Deus

Kigali, Umurwa w’u Rwanda utatswe n’ibyiza byinshi, ndetse utuwemo na benshi bafite ubumenyi bize amashuri ugaragara ko ariwo urimo abenshi banduye virusi itera Sida kuko imibare igaragaraza ko nibura mu abantu 300, 21 baba bafite iyo virusi. Mu Mujyi wa Kigali ab’igitsina gore 8 ku 100 bari hagati y’imyaka 15 na 49 banduye virusi ya Sida Mu bagabo n’abagore, 6.3% mu Mujyi wa Kigali babana ba virisi itera Sida Mu Rwanda muri rusange 3.0% babana n’iyo virusi Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahabona ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima hagati ya 2014-2015, bwerekanye ko Abanyarwanda bangana na 3.0% babana n’ubwandu bwa virusi itera sida. Ukurikije Intara, Umujyi wa Kigali ni uwo uza ku isonga n’abantu 6.3%, ukaba ari na wo ufite abantu benshi banduye iyo virusi mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo ifite abanduye bake, bangana na 2.3%. Uhereye ku bitsina, mu gihugu hose muri rusange mu cyiciro cy’abafite imyaka 15 na 49, abagore banduye iyo virusi bangana na 3.6%, mu gihe abagabo ari 2.2%. Ikindi ni uko abatuye mu Mijyi muri rusange ari bo bafite umubare munini w’abanduye iyo virusi ugereranyije n’abatuye mu bice by’icyaro, kuko mu mijyi ari 6.2% mu gihe mu cyaro ari 2.2%.

Mu gihe mu mujyi wa Kigali abanduye iyo virusi bari ku kigero cya 6.3%, Amajyepfo afite abangana na 2.6%, hagakurikira Intara y’Iburengerazuba ifite 2.4% inganya n’Uburasirazuba, Amajyaruguru akaza ku mwanya mwiza ugereranyije n’izindi ntara n’abantu 2.3%. Iyo mibare yatangajwe ku banyarwanda bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 15-49 y’amavuko. Mu cyiciro cy’abafite hagati y’imyaka 15-19, abanduye virusi itera sida bangana na 0.9% ni ukuvuga ko mu bana ijana umwe aba afite iyo virusi. Ab’igitsina gabo muri icyo cyiciro bafite iyo virusi ni 0.3%, mu gihe abari hagati y’imyaka 40-44 abantu 7.8% banduye iyo virusi. Icyiciro kirimo abenshi banduye iyo virusi ni ikiri hagati y’imyaka 45-49 kirimo abangana na 9.3%. Sida mu rubyiruko ihagaze ite? Urubyiruko rungana na 1% ruri hagati y’imyaka 15-24 rwanduye iyo virusi. Ab’igitsina gore bo muri icyo kigero abayanduye bangana na 1.3%, mu gihe abagabo ari 0.6%. Hagati y’imyaka 15-17, abanduye iyo virusi bangana na 0.5%, mu gihe icyiciro cy’urubyiruko gifite umubare munini w’abanduye ari ikiri hagati y’imyaka 23 na 24, aho abagera kuri 2.1% aribo babana n’iyo virisi, na none Kigali ikaba ifite abenshi banduye bangana na 3.5%. Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko ugereranyije n’imyaka yashize hari icyo kwishimirwa cy’uko imibare y’ubwandu bushya yagiye igabanuka ugereranyije no myaka ishize. Muri rusange abanduye iyo virusi mu 2005 bari 3%, muri 2010 baguma gutyo ndetse no mu bushakashatsi bushya bwa 2014-2015 nta cyahindutse. Abagore muri 2005 bari 3.6%, 2010 bagera kuri 3.7%, ubu ni 3.5%, mu gihe abagabo bari 2.3%, muri 2010 bagera kuri 2.2% akaba ari nako bangana kugeza ubu bushakashatsi bushyirwa ahabona. Nubwo usanga sida ikiri ikibazo mu Rwanda, Abanyarwanda bagera kuri 69% basobanukiwe ibyayo, ariko hari n’abatabisobanukiwe bazi ko bashobora kuyandura basangiye n’abayirwaye cyangwa barumwe n’umubu warumye uyirwaye. Muri rusange ariko muri Kigali usanga abagore n’abagabo baho bahiga abandi mu kugira umubare munini w’abo bakorana imibonano mpuzabitsina ugereranyije no mu zindi ntara kuko nko mu mezi 12 ashize mu gihe ubwo bushakashatsi bwakorwaga byagaragaye ko abagera kuri 6.8% bakoranye iyo mibonano n’abantu barenze umwe, mu gihe intara ibakurikira ari iy’Iburengerazuba bari kuri 5.8%. Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya kane ryakozwe muri 2012.