Page 1 Inkongi z'umuriro mu Rwanda ntabwo ari umutego w'umwanzi

Inkongi z'umuriro mu Rwanda ntabwo ari umutego w'umwanzi nutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yagaragaje ko inkongi z'umuriro za hato na ...
410KB taille 17 téléchargements 272 vues
Inkongi z’umuriro mu Rwanda ntabwo ari umutego w’umwanzi-Fazil Yanditswe kuya 20-07-2014 na Jean Claude Ntawitonda

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yagaragaje ko inkongi z’umuriro za hato na hato zimaze iminsi zivugwa mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu atari intwaro z’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ahubwo ari ibihuha biba bigamije guca igikuba mu baturage. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2014, Minisitiri Harelimana yagaragaje ko mu byagaragajwe n’iperereza nta huriro riri hagati y’inkongi zikomeje kuvuka n’ababa babigize intwaro yo guhungabanya umutekano nyuma y’amagerenade n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Iki kiganiro cyari gihuje abanyamakuru, Minisitiri Halerimana, Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana n’uhagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Minisitiri Halerimana yagaragaje ko abona abagamije guhungabanya umutekano biyitirira impanuka ziba zabaye kugira ngo bace igikuba mu baturage kuko nta huriro riragaragazwa riri hagati y’inkongi zimaze kuba n’ibivugwa ko byaba ari uguhungabanya umutekano. Miniisitiri Halerimana yakomeje asobanura ko muri uyu mwaka wa 2014 hamaze kugaragara inkongi 47 ziyongeraho ibanye nyuma y’ikiganiro mu Gishanga cy’inganda, mu gihe mu 2013 hagargaye 77, mu 2012 hagaragara 93 no mu 2011 haboneka 84. Yagaragaje ko 61% by’izi nkongi byatewe n’insinga z’amashanyarazi n’uburyo budakwiye bwo gushyira amashanyarazi mu nyubako, naho izisaga 22% zo zikaba zigikorwaho iperereza cyane cyane ku zabaye muguhera mu mezi abiri ashize y’uyu mwaka wa 2014 kugeza ubu. Minisitiri Halerimana yagaragaje ko hagendewe ku mpamvu zimwe na zimwe zagaragajwe n’iperereza, nta na kimwe cyashingirwaho hakekwa ko izi nkongi zifitanye n’abahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko hari ababyigamba bagamije guteza umuteano muke. JK : Niba Ministre Harelimana azi neza ko abatwika muli Kigali atali abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ni uko abahatwika abazi. Niba abazi ni kuki atabavuga ngo bafatwe bashyikilizwe ubutabera ?

Mugihe ba Ministres balimo babeshya abanyamakuru, ba rutwitsi bo bali bageze i Gikondo mugishanga cy’inganda.

Gikondo : Mu gishanga cy’inganda hongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro Yanditswe kuya 20-07-2014 na IGIHE

Kimihurura ahazwi nka Park Industriel hafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa yo kuri iki Cyumweru. Umunyamakuru wa IGIHE wageze ahahiye yatangaje ko yabonye ahahiye ari ku bubikoko bw’ibiribwa (depot), aho umuriro wadutse mu ngunguru zari inyuma zirimo vidanje. Polisi ishinzwe kuzimya yahageze itangira akazi kayo. Mu batabaye kandi hagaragaye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba.

Iyi nkongi ije nyuma gato y’ikiganiro n’abanyamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego bavuga ku iri izi nkongi za hato na hato muri iyi minsi, cyabaye kuri iki cyumweru. Bahumurije abaturarwanda ko nta sano zifitanye n’ababa bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.