U Rwanda mu cyuho cya miliyari 27 FRw cyakomotse ku

umuvuduko w'ubukungu wabangamiwe cyane n'imihindagurikire mibi y'ibihe byanagize ingaruka zikomeye ku buhinzi ari bwo soko y'ibanze ku bukungu bw'u ...
164KB taille 2 téléchargements 281 vues
U Rwanda mu cyuho cya miliyari 27 Rwf cyakomotse ku ikusanyamisoro Yanditswe kuya 8-05-2014 na Jean Claude Ntawitonda

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA/ Rwanda Revenue Authority) cyatangaje raporo igaragaza uko ikusanyamisoro ryagenze mu mezi icyenda abanziriza uyu mwaka w’ubukungu wa 2013-2014. Iyi raporo igaragaza uko imisoro yakusanyijwe guhera muri Nyakanga 2013 kugeza muri Werurwe 2014, RRA ikaba yarakusanyije imisoro yiyongeye ku kigero kiri hafi ya 15% mu gihe hari hitezwe izamuka ryayo kugera kuri 20%. Komiseri mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 8 Gicurasi 2014, ko ikinyuranyo cya 5% ku ntego yari yihawe kibarirwa muri miliyari zisaga 27 z’amafaranga y’u Rwanda. Tusabe yabwiye abanyamakuru ko mu gihe RRA yari yiteze kubona imisoro ingana na miliyari 581,5 z’amafaranga y’u Rwanda habonetse 554,3 gusa. Tusabe yagize ati “Icyuho turimo uyu munsi nti kiduteye ishema. Igishoboka ni uko tudakwiye guhagarika ibishobora gutuma ibintu bidakomeza kuba bibi”. Zimwe mu mpamvu nyamukuru yagaragaje nk’intandaro y’igabanyuka ry’imisoro yakiriwe, ishamikiye ku muvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda wabaye 6, 6% mu gihe hari hitezwe 7, 5% mu 2013. Uku kugenda urusorongo k’ubukungu bw’u Rwanda kwahereye mu 2010, ubwo bwatangiraga guhura n’inzitizi rusange zijyanye n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi byakurikiwe n’ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ku Rwanda ryagize ingaruka ku mikorere yabwo muri 2012-2013. Kuri iyi mpamvu Tusabe yongeyeho n’abambuye Leta imisoro, abakiyinyereza, kudakoresha utumashini mu gutanga inyemezabuguzi hagambiriwe kunyereza umusoro ku nyungu, bimwe mu bicuruzwa biva mu mahanga byasonewe cyangwa bikagabanyirizwa imisoro n’ibindi. Drocelle Mukashyaka, Komiseri wungirije muri RRA yongeyeho ko izi nzitizi zagize ingaruka zikomeye ku musoro ku nyungu (Profit Tax). Ubuyobozi bwa RRA bwasobanuye ko hari ingamba zitandukanye zafashwe mu mezi make asigaye kuri uyu mwaka w’ubukungu atarakorerwa igenzura kugira ngo harebwe n’iba iki cyuho cyagabanyuka ndetse ntikizasubire mu myaka itaha. Muri izo hagaragajwe ubugenzuzi buhoraho ku basora no gukomeza kubigisha akamaro k’imisoro, gushishikariza abatarakoresha utumashini kudukoresha haba mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi y’igihugu, no gukomeza korohereza abasora n’abambuka imipaka binyuze mu ikoranabuhanga. RRA yagaragaje ko hari icyizere cy’uko umwaka w’ubukungu utaha bitazasubira hagendewe kuri izi ngamba ndetse no ku kuba umuvuduko w’ubukungu utanga icyizere cyo kuzamuka kugera kuri 6% nk’uko byitezwe.

Mu mpera za Gashyantare 2014, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari yagaragaje ko umuvuduko w’ubukungu wabangamiwe cyane n’imihindagurikire mibi y’ibihe byanagize ingaruka zikomeye ku buhinzi ari bwo soko y’ibanze ku bukungu bw’u Rwanda.

Mukashyaka na Tusabe mu kiganiro n'abanyamakuru

[email protected]

JK : Abacuruzi batali kw’ibere ly’icyama ni bategure utwo bali basigaranye nibo bagiye kuziba icyi cyuho cya miliyali 27. Abatekenika imibare y’icyama batangiye guhura n’ingaruka y’ihagarara ly’ibyasarurwaga muli Congo.