U Rwanda rwasubukuye imibano n'Ubudagi

... muri yombi ry'abasirikare bakuru b'u Rwanda zasohorewe mu Bufransa ziracyariho kandi zigaragara nk'aho ari yo nyirabayazana y'ihagarikwa ry'umubano.
77KB taille 23 téléchargements 281 vues
U Rwanda rwasubukuye imibano n'Ubudagi. BBC Gahuzamiryango Jean Claude Mwambutsa

Nta tangazo ryabanjirije iki gikorwa rimenyesha isubukurwa ry’umubano ariko gufungura za ambasade byari biri kwigwa U Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo kwirukana uhagarariye u Budage mu Rwanda mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize ubwo Madame Rose Kabuye yafatirwaga. Bwana Elmar Timpe ni we waraye ashyikirije umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira u Budage mu Rwanda. Hari hashize amezi 10 uwari uhari ategetswe gutaha kubera ubwumvikane buke bwatangiye nyuma y’itabwa muri yombi rya Madame Rose Kabuye, umukozi mukuru mu biro bya president Kagame. Ifatwa rya Kabuye ryakurikiwe n’ihambirizwa ry’uhagarariye u Budage mu Rwanda ndetse n’intumwa y’U Rwanda mu Budage itegekwa kugaruka i Kigali. Icyo gihe imyigaragambyo mu gihugu cyose yamaganye u Budage n’u Bufransa cyakora imiryango ifitanye isano na leta y’u Budage yo yakomeje gukora. Bitandukanye n’uko byagendekeye iy’Abafransa yo yategetswe guhambira ubwo u Rwanda rwacanaga umubano n’iki gihugu. Iyi ngingo igezweho nyuma y’iminsi ibihugu byombi bigerageza kubyutsa umubano ariko ku buryo busa n’ubuteruye . Mu minsi ishize, Ministri w’ububanyi n’amahanga w’U Rwanda Madame Rosemary Museminari yari yatangeje ko igihugu kitaryama ngo gisinzire mu gihe gifitanye ubwumvikane bucye n’igihangange nk’U Budage. Mu gihe iby’u Budage bisa n’ibivuye mu nzira, ikindi kibazo gikomeye kiracyategereje . Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu u Rwanda rucanye umubano n’u Bufransa nta kanunu kagaragara ko ibihugu byombi byaba byasubukura umubano vuba. Kugeza ubu inyandiko zisaba itabwa muri yombi ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda zasohorewe mu Bufransa ziracyariho kandi zigaragara nk’aho ari yo nyirabayazana y’ihagarikwa ry’umubano.

Ku ruhande rwa politiki, uretse uruzinduko rwa Ministri w’ububanyi n’amahanga Bernard Kouchner yagiriye i Kigali ndetse na President Sarkozy agahura na Kagame ubugira kabiri, nta kigaragara kindi cyakurikiye cyerekana ko ibintu byasubira mu buryo.