Imirwano ku mupaka wa Congo n' u Rwanda

Amakuru aturuka i Rubavu ni uko nta musirikare w'u Rwanda, cyangwa umuturage wagize. Turacyashaka ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda cyangwa ...
292KB taille 23 téléchargements 309 vues
Imirwano ku mupaka wa Congo n' u Rwanda kuwa gatatu 11/06/ 2014

Haravugwako ingabo za Congo n'u Rwanda zakozanijeho hafi y'i Goma

Abategetsi bo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo baravuga ko ingabo zabo zakozanijeho n'igisirikare cy'u Rwanda uyu munsi mu gitondo kare. Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko iyo mirwano yabereye ku mupaka hagati y'ibyo bihugu 2 yamaze amasaha menshi. Bwana Mende yongeho ko iyo mirwano yatangiye igihe ingabo z'u Rwanda zinjiraga muri Congo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru, bagafata umusirikare w'umunyecongo. Kugeze ubu ntacyo leta y'u Rwanda yari yavuga kuri aya makuru. U Rwanda rwakomeje kuregwa n'umuryango w'abibumbye ko rwagize uruhare mu ntambara yo mu birasirazuba bwa Congo, ibirego u Rwanda ruhakana.

Dore uko mu Rwanda bo babivuga Rubavu : Ingabo z’u Rwanda zagabweho igitero

Yanditswe kuya 11-06-2014 na Deus Ntakirutimana

Abasirikare b’u Rwanda bagabweho igitero mu rukerera rwo kuwa Gatatu, mu mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, umwe ku ruhande rw’abateye ahasiga ubuzima. Umunyamakuru uri aho byabereye i Rubavu yabwiye IGIHE ko abateye bakekwa ko ari ingabo za Congo, kuko hafi aho izo ngabo zasatiriye umupaka w’u Rwanda. Uwo ingabo z’u Rwanda zishe, yari yambaye ipantaro ya gisirikare, hejuru yambaye gisivile. Abateye u Rwanda ku gasosi ka Kanyesheja bari barenze igice cya Congo binjira ku cy’u Rwanda, barasa ku ngabo z’u Rwanda nazo ziritabara. Iki gitero cyagabwe hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe zo mu rukerera.

Amakuru aturuka i Rubavu ni uko nta musirikare w’u Rwanda, cyangwa umuturage wagize icyo aba. Turacyashaka ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda cyangwa ubw’Akarere ka Rubavu ngo butange amakuru arambuye.

Agace kumvikanyemo amasasu mu rukerera (Ifoto/KT)

Amasasu yahosheje abaturage ntibavuye mu byabo(Ifoto/ KT)

[email protected]