Anastase Murekezi yasimbuye Dr Habumuremyi ku mwanya wa

Ikurwaho rya Dr Pierre Damien Habumuremyi ni ishyirwaho rya Anastase Murekezi ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe bisobanuye ko kuri ubu nta guverinoma.
136KB taille 1 téléchargements 272 vues
Anastase Murekezi yasimbuye Dr Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Yanditswe kuya 23-07-2014 na Erick Shaba

Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi. Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ribigaragaza, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16, Perezida Kagame yagize Murekezi Anastase Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi

Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri twitter yashimiye Perezida Paul Kagame icyizere amugiriye, avuga ko ari umwanya mwiza ahawe wo gukomeza gukorera igihugu. Ati "Ni umwanya wo gukomeza gukorera hamwe nk’Abanyarwanda [...] sinabona uko nshima Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika kungira Minisitiri w’Intebe ". Nyuma y’akanya gato aya makuru amenyekanye, Dr Pierre Damien Habumuremyi yanditse kuri twitter ashimira icyizere Perezida wa Repubulika n’Umuryango RPF bamugiriye ubwo yahabwaga umwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashimira kandi abamufashije kugera ku nshingano ze. Pierre Damien Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou, nyuma y’ubushakashatsi yakoze hagati y’imyaka ya 2006 na 2011. Dr Pierre Damien Habumuremyi yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011 asimbuye Bernard Makuza wari umaze igihe kitari gito kuri uwo mwanya.

Ikurwaho rya Dr Pierre Damien Habumuremyi n’ ishyirwaho rya Anastase Murekezi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe bisobanuye ko kuri ubu nta guverinoma (abaminisitiri) u Rwanda rufite kuko ingingo ya 117 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe ashyizweho, ahita ashyiraho abagize guverinoma nshya. Rigira riti "[...] Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe". Naho mu ngingo ya 124 Itegeko Nshinga rikavuga ko muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma. Anastase Murekezi abaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu (mu myaka 20 ishize) nyuma ya Dr Pierre Damien Habumuremyi, Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.