Page 1 isobanuro ku byavuzwe n'abatangabuhamya nyuma

Inteko iburasha yamubwiye ko ari uburenganzira bw'Ubushinjacyaha kuvuga ku ahagera yashakaga ko bamumenya akaziyamamaza nk'umudepite w'ishyaka ...
153KB taille 4 téléchargements 229 vues
Mugesera yasabiwe gufungwa burundu Yanditswe kuya 23-07-2015 na Tukamwibonera Leonard

Me Rudakemwa Felix na Dr.Leon Mugesera mu rukiko kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015

Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside, mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2015, bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bitanu. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gutanga ibisobanuro ku byavuzwe n’abatangabuhamya nyuma hagakurikiraho gusabira uregwa ibihano. Iyi nkuru yo gusabirwa ibihano ntiyaguye neza Dr Leon Mugesera wahise abwira inteko iburanisha ko iki cyiciro kitari cyagerwaho kuko atari yatanga abatangabuhamya bamushinjura kandi ko urukiko rwamwemereye kuzabagaragaza igihe cyose urubanza ruzaba rugikomeje. Inteko iburasha yamubwiye ko ari uburenganzira bw’Ubushinjacyaha batangabuhamya ndetse byarangira kare bukamusabira ibihano.

kuvuga

ku

Alain Mukurarinda umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Dr Leon Musegera, ubwo yatangiraga kuvuga ku byavuye mu batangabuhamya, yavuze ko ibyo kuba Mugesera yaragiye ku Kabaya mu 1992 ndetse akahavugira ijambo bidakwiye gushidikanywaho. Yagize ati "Kuba yarageze ku Kabaya byo ntibishidikanywaho kuko yivugiye we ubwe ko ahagera yashakaga ko bamumenya akaziyamamaza nk’umudepite w’ishyaka MRND." Mukurarinda yavuze ko Dr. Leon Mugesera yari afite ububasha kandi avuga rikijyana nkuko ngo yabyiyemereye. Ubushinjacyaha bwanenze kandi imyitwarire yagiye iranga Mugesera mu cyumba cy’iburanisha, abaza abatangabuhamya mu buryo bwise ko butemewe n’amategeko. Urugero ni nkaho ngo yabajije abatangabuhamya niba batibuka bimwe mu byo yavuze yasanga batabyibuka agasaba urukiko ko rwatesha agaciro ubuhamya bwabo.

Mukurarinda yavuze ko bitaba urwitwazo kugira ngo ubwo buhamya buteshwe agaciro ngo bitewe n’uko hari ibyo umutangabuhamya ashobora kwibagirwa ariko ubuhamya bukaganisha mu murongo w’ikirego. Indi ngingo yagarutsweho, ni aho mu mvugo za Dr Leon Mugesera yabazaga abatangabuhamya niba igihe ubuhamya bwabo butaba buhuye n’ukuri bwateshwa agaciro. Alain Mukurinda yabwiye inteko iburanisha ko ibi bitareba uregwa ahubwo ko ari akazi k’urukiko. Ku ngingo irebana n’abatangabuhamya, Mukurarinda yavuze ko Dr Mugesera yagaragaje kwivuguruza aho yagiye avuga ko abatangabuhamya bakoze icurabuhamya ndetse n’umugambi w’icurabinyoma bitewe no guhuriza ku magambo amwe muri ubu buhamya bwabo. Mukurarinda yavuze ko kuba abantu bagiye mu nama imwe ndetse bakumva amagambo amwe batanga ubuhamya busa butavuguruzanya ari ikimenyetso cy’uko bavugishije ukuri bityo ubuhamya bwabo bukaba bwahabwa agaciro.

Mugesera ntiyakunze kumvikana n’Ubushinjacyaha Umushinjacyaha Claudine Dushimimana yahawe umwanya wo gutangaza ibihano Ubushinjacyaha busabira Dr Leon Mugesera. Amaze kuvuga ko uyu mwanya ukubiye mu bice bitanu, Mugesera yahise asaba ijambo, maze avuga ko Ubushinjacyaha butandukiriye kuri iki cyemezo. Uhagarariye inteko iburanisha, Muhima Benoit yavuze ko ari icyemezo cy’Ubushinjacyaha kuvuga ku batangabuhamya ndetse bukanasabira ibihano uregwa. Umushinjacyaha amaze kuvuga ko Dr. Leon Mugesera akurikiranweho ibyaha bitanu bikomeye bya Jenoside, Mugesera isura yahise yijima, aritotomba, ahita asaba ko yahabwa iminota itanu akabasha kuvugana n’umwunganizi we Me Rudakemwa Felix. Nyuma y’akaruhuko Me Rudakemwa, utari wigeze yumvikana avuga mu cyumba cy’iburanisha, yavuze ko we n’umukiriya we bahabwa umwanya wo kugaragaza abatangabuhamya nkuko urukiko rwabibemereye kuzabatanga igihe cyose iburanisha rizaba rikomeje. Uhagarariye iburanisha yavuze ko bahawe umwanya uhagije mu gihe cy’imyaka ibiri ngo babazane ariko bakababura ndetse ntibabatange. Me Felix yavuze ko byatewe n’uko bamwe bazava hanze y’u Rwanda no mu Rwanda bakaba barahuye n’ikibazo cy’ubushobozi buke. Yavuze ko bahaye urukiko abatangabuhamya 57 ndetse bamwe bakaba baboneka vuba bidatinze. Ubushinjacyaba bumaze kumubera ibamba ngo uru rubanza rukomeze cyane ko rubura amezi 2 ngo rwuzuze imyaka 3, urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera iminota itanu. Iburanisha risubukuwe, ubusabe bwe bwateshejwe agaciro hategekwa ko urubanza rukomeza. Mugesera yahise avuga ko ajuririye iki cyemezo.

Yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 18 na 19 mu Itegeko Nshinga zidatuma akomeza kuburana urukiko rutarumva abatangabuhamya bamushinjura. Ubushinjacyaha bwanangiye maze buvuga ko ubu bujurire budafite ishingiro hashingiwe ku ngingo ya 162 y’imanza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi. Nyuma yo kongera kwiherera urukiko rwatanze ingingo y’uko urubanza rukomeza maze Mugesera avuga ko icyo cyemezo nacyo akijuririye kandi ko amasaha yo gusoza iburanisha yageze ndetse akeneye no kujya gusenga (abivuga aseka). Gusa iburanisha ntiryigeze rihagarara. Yasabiwe gufungwa burundu… Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha bitanu bikomeye aribyo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, gucura no gutegura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside, gutoteza n’icyaha kibasiye inyokomuntu ndetse no kubiba mu baturage urwango hashingiwe ku bwoko, inkomoko cyangwa idini ryabo. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Leon Mugesera igifungo cya burundu y’umwihariko ariko bitewe n’uko iki gihano cyakuweho ku manza zoherejwe mu Rwanda nk’urwa Mugesera, bumusabira igifungo cya burundu. Urubanza rukazasubukurwa kuwa kane tariki ya 30 Nyakanga Mugesera avuga kuri iki gihano yasabiwe, yaba yaramaze kubona n’abatangabuhamya bamushinjura, akazahabwa uburyo bazakirwa. [email protected] Twitter: @Tukamwibonerale