Page 1 BNR kubera kudashyira ururimi rw'lgifaransa ku noti nshya

Ikindi nuko ngo ari ishyaka riharanira demokarasi “Ntabwo dushobora kuyiharanira ayandi yose muri Repubulika y'u Rwanda. Ritubahirijwe nkuko rimeze kandi ...
140KB taille 1 téléchargements 243 vues
Ishyaka Green Party rigiye kurega Leta kubera Igifaransa Yanditswe kuya 4-12-2014 na Deus Ntakirutimana

Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rigiye kurega BNR kubera kudashyira ururimi rw’Igifaransa ku noti nshya zigiye gusohoka. Izi noti z’ibihumbi bibiri na bitanu ngo ntiziri ho kandi ntibiteganyijwe ko zizashyirwaho ururimi rw’Igifaransa nkuko byahoze. Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party akavuga ko bidakwiye. Impamvu nuko ngo itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya gatanu rigira riti “Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda,Igifaransa n’Icyongereza.” Akaba avuga ko inyandiko zose za Leta zagombye gukoreshwaho izi ndimi. Nyuma y’igaragazwa ry’ikibazo cyuko inoti ya Magana atanu yasohowe itari riho ururimi rw’Igifaransa, iri shyaka ryandikiye Guverineri wa BNR tariki ya 24 Werurwe 2014 rimusaba ko n’uru rurimi rwakongerwa ku noti ariko ngo ntibyakozwe. Habineza yagize ati “ Twandikiye guverineri wa BNR tumusaba ko bakubahiriza iyo ngingo ariko ntiyadusubiza. Kuba ataradusubije, turumva ikintu cyadukiza ari urwo rukiko rurengera Itegekonshinga. ” Green party irimo kuganira n’ubayunganira mu mategeko ngo barebe uburyo batanga ikirego. Gutanga iki kirego kwa DGPR kandi ngo si ugukunda uru rurimi cyane ahubwo ngo bijyanye n’umwanzuro bafashe muri biro politiki y’iri shyaka, yo guha agaciro uru rurimi nkuko ngo rwahoze mbere. “Si ukuvuga ngo dukunda Igifaransa cyane cyangwa se Icyongereza ni ukuvuga ngo twebwe dukunda ko Itegekonshinga ryubahirizwa. Ikindi nuko ngo ari ishyaka riharanira demokarasi “Ntabwo dushobora kuyiharanira amategeko atubahirizwa. Itegeko riruta ayandi mu Rwanda ni Itegekonshinga, risumba ayandi yose muri Repubulika y’u Rwanda. Ritubahirijwe nkuko rimeze kandi rikuriye ayandi yose, biba bivugako demokarasi iba ibangamiwe.” No mu burezi kandi ngo uru rurimi rwagombye gukomeza guhabwa agaciro nk’izindi ndimi.

Nubwo Habineza avuga ko yumvise ko rugiye gutangira gukorwa mu bizamini bya Leta ariko ngo usanga mu mashuri yisumbuye , Igifaransa cyigwa amasaha abiri mu Cyumweru ni ukuvuga iminota 100 kandi ngo ari ishema ku Munyarwanda kucyiga no kukimenya. Yatanze urugero rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo uburyo yaruvugaga neza mu nama y’ahuje abahagarariye ibihugu bivuga Igifaransa, na nyuma yagera ahakoreshwa Icyongereza akakivuga neza, bikaba ngo ari ishema ku Munyarwanda. Habineza yasoje avuga ko abona kudashyira uru rurimi ku Ndangamuntu no ku ruhushya rwo gutwara imodoka bigenda biruganisha ko rwacika kuko ngo bishoboka ko no ku bindi byangombwa baruvanaho nko ku rwandiko rw’abajya mu mahanga n’ibindi. BNR ntibikozwa Ubuyobozi bwa BNR bwari bwavuze ko gahunda yo guhindura inoti zose mu Kinyarwanda n’Icyongereza igamije guhuza indimi zikoreshwa ku mafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwo bwavuze ko n’ubwo uru rurimi rwemewe mu gihugu, nta tegeko rihari ritegeka ko rugomba gukoreshwa ku birango byose by’igihugu. Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na BNR tariki ya 25 Werurwe 2014, Rwangombwa yasobanuye ko ubusabe bwa Green Part atari bwo bwagenderwaho ngo inoti ya 500 yasohotse cyangwa izizasohoka zishyirweho Igifaransa. Rwangombwa yagize ati “Ntabwo twakwiga ikibazo kubera ko Green Party yasohoye itangazo. Turacyiga ku bitekerezo binyuranye twakiriye, icyo twumvikanye tuzakigaragaza mu zindi noti zizasohoka.” Hamurikwa inoti nshya y’ibihumbi bitanu n’iy’ibihumbi bibiri kuri uyu wa 3 Ukuboza 2014, Rwangombwa yavuze ko kuba izi noti zitagaragaraho Igifaransa ntaho bihuriye no kwica Itegekonshinga. Yagize ati: “Ibyo bya Green Party, twe turi urwego rwigenga kandi tuba dutegerejweho gukora akazi kacu mu buryo bw’umwuga tutavangiwe n’abanyapolitike.” [email protected] JK : Nibyo se koko uko Rwangombwa abivuga Banki y’igihugu ishobora kuba urwego rwigenga ? Rwangombwa yerekanye ko bakurikiza ibyifuzo bya FPR naho andi mashyaka aza kubavangira ntibayitayeho. Ubanza uwarega Leta y’Inkotanyi imikorere mibi yayo yahora munkiko. Komereza aho Green Party!!