Nyinawagaga yaregujwe kubera Musoni: soma umuvugizi

kigakwirakwizwa n'abanyapolitiki. Muri abo banyapolitiki ushyirwa mu majwi ni. Mayor Nyinawagaga Claudine, ngo kuba ari we wahimbye icyo gihuha cy'uko ...
4MB taille 56 téléchargements 441 vues
amakuru

UMUVUGIZI VOL. 65, 28 UGUSHYINGO - 10 Ukuboza 2009

Urup. 7

Mayor Nyinawagaga yaregujwe kubera inkuru y’urukundo hagati ya Musoni Protazi na Mayor Kirabo

H

ashize igihe, kimwe mu binyamakuru byigenga mu Rwanda gisohoye inkuru yatunguye benshi, ivuga ko Mayor w’Umujyi wa Kigali, Kirabo, yaba afitanye ubucuti na Minisitiri Protazi Musoni. Iyo nkuru y’urukundo rudasanzwe yatunguye abantu muri Kigali, ariko nk’uko Mayor Kirabo yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ngo yari isanzwe ivugwa, ariko ngo si ukuri. Nyuma y’aho icyo kinyamakuru gisohokeye, ubuyobozi bwakoze inama yo kwiga kuri icyo kibazo, busanga ibyihutirwa atari ukurega ikinyamakuru, ahubwo ari ugusesengura neza iyo nkuru no kumenya aho yaturutse, dore ko ngo amakuru yabageragaho aturuka mu nzego z’iperereza, yemezaga ko iyo nkuru atari yo ngo ahubwo ari igihuha cyahimbwe kandi kigakwirakwizwa n’abanyapolitiki. Muri abo banyapolitiki ushyirwa mu majwi ni Mayor Nyinawagaga Claudine, ngo kuba ari we wahimbye icyo gihuha cy’uko abo bayobozi baba barishimishirije mu bwatsi bwe. Nyuma y’uko icyo kinyamakuru gisohotse, kivuga ku rukundo rudasanzwe hagati y’abo bayobozi, nubwo Mayor Nyinawagaga n’abatekinisiye be bari basanzwe bakurikiranyweho ibibazo by’inyereza, dore ko hari na bamwe bafunzwe nyuma bakaza kurekurwa by’agateganyo, bakaba baragombaga kuburana baturuka iwabo, Mayor we ngo yari amaze gusubizwa mu kazi, cyane ko n’ubundi nta kimenyetso cy’inyereza cyamufataga, bitewe n’uko atari no mu kanama gatanga amasoko cyangwa ngo abe yarasinyaga ku ma cheques. Nyamara rero abakurambere baciye umugani ngo « Aho umutindi yanitse ntiriva » cyangwa ngo « Nyir’ibyago imbwa ziramwonera ». Bidateye kabiri, Mayor Nyinawagaga yahamagajwe ikitaraganya, ategekwa kwegura kandi vuba bidatinze ngo kubera inkuru akekwaho gutanga cyangwa ngo ni we wayikwirakwije, n’abanyamakuru babona ibyo bandika, kandi iyo nkuru atari yo. Nyuma yo kumva iyo nkuru, twavuganye n’abayobozi batandukanye, kugira ngo tumenye neza ukuri kuri ibyo bintu bivugwa. Umwe mu bo twavuganye ariko utarashatse kwivuga, yatubwiye ko badakwiriye kurenganya ikinyamakuru cyabyanditse ahubwo ko bagomba gushaka neza uwahimbye icyo gihuha, dore ko ngo bagerageje kuvuga undi muyobozi, ko ari we ukundana na Kirabo, ngo nyuma baza guhimbira uriya musaza Protazi, utazwi na rimwe muri izo ngeso. Ngo ubonye nibura iyo bamuhimbira ikindi cyaha, wenda nko kurangwa no kwigwizaho ibintu nubwo na byo atari byo, cyangwa ibikingi yari yarikebeye, nubwo na byo

Musoni Protais na Kirabo bahimbiwe urukundo rudasanzwe kubera inyungu z’abanyapolitiki. (Photo/ File) yabitanze. Ngo ariko kuvuga ko afitanye nta na rimwe yari yatinyuka guterana na urukundo rudasanzwe na Kirabo, ngo ni we amagambo. Ngo kandi aho kugira ngo ukumuhimbira bikabije. bikomeze kuba bibi, yahisemo kwegura. Undi twashoboye kuvugana na we, Twabibutsa ko Mayor Nyinawagaga, yadutangarije ko Protazi yaguye mu mbere y’uko ajya muri Leta, yakoze mu ntambara atazi z’abagore, ngo arahimbirwa, mushinga wa Canadian cooperation, akora dore ko ngo Kirabo na Nyinawagaga muri IRDP, asimbura Rutabayiru ku mwanya batacanaga uwaka. wa visi Mayor wa Mutsindashyaka, nyuma Ku buryo no mu manama aza kuba Mayor wa Gasabo, 2006-2009. batatinyaga gutukana ku mugaragaro Twabibutsa kandi ko ibibazo by’aba nk’uko byagaragaye vuba aha, ubwo bayobozi bishobora kuba byariyongereye umushinjacyaha mukuru Ngoga, yavugaga igihe Mutsindashyaka yajyanwaga mu ko iyeguzwa rya Nyinawagaga ridafite aho nkiko, dore ko Protazi Musoni aherutse kujya rihuriye n’inyereza ry’umutungo wa Leta, gusura umuturanyi we Mutsindashyaka nyuma Kirabo agakora indi nama, akavuga atarafungwa, akanga kumufungurira ko Nyinawagaga yegujwe kubera inyereza. akamuheza inyuma y’igipangu, Protazi Undi, ngo Nyinawagaga ararengana, si akitabaza abaturanyi nka Makuza Bertin we wenyine ufitanye ikibazo na Kirabo. na Hon Gatete Polycarpe, bose abereka ko Ngo kuva yagera ku buyobozi mu Mujyi ntaho bagihurira. wa Kigali, amaze kwirenza aba Mayor Biragaragara ko abanyapolitiki bariye bagera kuri 4, uhereye kuri Mubiligi, ubu karungu cyangwa banutse kubera ibibazo ubarizwa mu Bufaransa, Oliver wahoze bafitanye hagati yabo. Nyinawagaga yegujwe kubera gukwirakwiza ari particulier wa Mutsindashyaka, na we Mu gihe twajyaga mu icapiro, wageze mu Bubiligi ngo n’abandi, harimo igihuha cy’urukundo rudasanzwe hagati ya na Visi Mayor we umwe ndetse n’aba twashoboye kumenya ko hashyizweho Protais na Kirabo. (Photo/ Net) directeurs bagera kuri batanu. Ngo abo komisiyo tutaramenya neza abayigize bose ntibabura guhimba igihuha nk’iki, n’inshingano zayo, ariko icyo tuzi ni uko bagamije kumusebya no kumutesha ngo igomba gukora iperereza kugira ngo imenye neza abahimbye kiriya gihuha umurongo. Nyuma yo kumva ibi byose, ikinyamakuru cy’ubucuti hagati y’abayobozi kandi ngo UMUVUGIZI cyavuganye na Mayor n’abarengana barenganurwe. Ikindi ni uko Mayor Nyinawagaga Nyinawagaga kugira ngo kimenye neza ukuri ku bimuvugwaho, abanza kwanga Claudine yadutangarije ko ntaho ahuriye kugira icyo adutangariza, ageze aho n’UMUSESO, kandi na we utari atubwirwa ko ari byo, yegujwe, kubera umworoheye, wamwanditseho byinshi akiri iyo nkuru. Ariko ngo ni ukumubeshyera, umuyobozi. Yongeraho ko atakiri igikwazo nta mpamvu yahimba igihuha cyo gusebya ku bandi kandi ko ntakizamubuza gukorera umubyeyi mugenzi we. Ngo we, ku bwe, igihugu mu bundi buryo. nubwo batumvikanaga akiri Mayor, ngo M.S aramukunda kandi yamwubahaga kuko

Biragaragara ko abanyapolitiki bariye karungu cyangwa banutse kubera ibibazo bafitanye hagati yabo

[email protected]

Urup. 8

ubukungu

UMUVUGIZI VOL. 65, 28 UGUSHYINGO - 10 Ukuboza 2009

SORAS mu myaka 25 yabaye koko Ingabo y’amahina

Kwizihiza imyaka 25, SORAS imaze ikora umurimo w’ubwishingizi, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukareba aho iyo sosiyete yavuye, aho igeze n’icyerekezo igiye gufata

A

yo ni amwe mu magambo yagarutsweho kenshi ku wa 15/11/2009, ubwo sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi SORAS, yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe, umuhango wabereye muri SERENA Hotel i Kigali. Mu magambo yavugiwe muri uwo muhango, abayobozi b’iyo sosiyete, yaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi akaba na President Directeur General wayo Charles Mporanyi, yaba n’umuyobozi mukuru Marc Rugenera, bagarutse ku mavu n’amavuko ya SORAS, uko igitekerezo cyo kuyishinga cyavutse, ibihe bikomeye yanyuzemo, ibyo yagezeho ari na byo ahanini yishimiraga kuri iyo sabukuru. PDG wa SORAS, Charles Mporanyi, ari na we wagize bwa mbere igitekerezo cyo kuyishinga, dore ko inama ya mbere yo kuganira uko hashingwa indi sosiyete y’ubwishingizi yahangana na SONARWA, muri icyo gihe yari iya Leta ikora yonyine, ari we wayiyoboye, ku itariki ya 02 Nyakanga 1984. Yatangaje ko nyuma yo gutangiza SORAS, banyuze mu bihe bikomeye, ariko kubera ko umushinga bari bawize neza kandi barisunze abantu bafite ubunararibonye kugira ngo babafashe, SORAS yabashije kwihagararaho, bituma idafunga imiryango nk’uko byagendekeye andi masosiyete y’ubwishingizi yavutse muri ibyo bihe ariko ntatere kabiri. PDG wa SORAS kandi yagaragaje ko muri rusange sosiyete yabo yagiye itera intambwe nziza kuko mu gutangira, yatangiranye imari shingiro ingana na miliyoni 75, ariko kuri ubu ikaba ifite imari yayo bwite isaga miliyari 2 na miliyoni 237. Aha PDG Charles Mporanyi kandi

yaboneyeho gushima ubufatanye bwiza bagiranye na Leta ndetse anongeraho ko ikimenyetso ari uko muri ibyo birori hari abayobozi benshi mu nzego zinyuranye za Leta. Ibyo SORAS yagezeho byabera abandi urugero Umushyitsi mukuru muri ibyo birori, Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Musoni Protazi wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, mu ijambo rye, yashimye cyane ibikorwa bigaragarira buri wese sosiyete SORAS yagejeje ku Banyarwanda, dore ko, uretse guha Abanyarwanda serivisi zigendanye n’ubwishingizi bunyuranye, SORAS yabashije gushora imari yayo mu bindi bikorwa by’amajyambere. Mu bizwi cyane, hakaba hari amacumbi agezweho yubatswe mu Mujyi wa Kigali ari yo PRIMA 2000 na ALTIS APPARTEMENT. Bitewe n’uko kandi abayobozi ba SORAS bazi neza ko Abanyarwanda bose badafite ubushobozi bwo gukorana n’amabanki y’ubucuruzi asanzwe, babashyiriyeho ikigo cy’imari iciriritse “Centre financier de microfinance AGASEKE”. Iki kigo cy’imari iciriritse kikaba ari kimwe mu bikora neza mu gihugu bitanahuye na cya kibazo cyatumye ibyinshi muri ibyo bigo, bizwi ku izina rya COOPEC, bifungwa. SORAS yanashoye imari ifatika mu yandi masosiyete nka GENIMMO SARL y’ubwubatsi, Rwanda Investment Group (RIG) n’ayandi. Ku mpungenge President Directeur General wa SORAS, Charles Mporanyi yagaragaje zishingiye ahanini ku mategeko

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa Soras bwana Mporanyi. (Photo/ Umuvugizi) menshi agenga umwuga w’ubwishingizi mu Rwanda amaze gusohoka, bigaragara ko hari aho ishyirwa mu bikorwa ryayo rizabangamira abakora uwo mwuga, nk’aho bavuga ko umuntu ufite imigabane irenze 10% muri sosiyete y’ubwishingizi, atemerewe kuyobora inama y’ubutegetsi (conseil d’administration) yayo kimwe n’aho bavuga ko ubwishingizi bw’ubuzima (assurance vie/life insurance) bugomba gutandukanywa n’ubwishingizi bw’ibindi bintu, mbese sosiyete itanga ubwishingizi bw’ubuzima ikaba ukwayo nta kindi yishingira, Minisitiri Musoni Protazi yatangaje ko izo mpungenge zizaganirwaho nk’uko bisanzwe bigenda, ibibazo bikazacyemurwa na “dialogue”. Aha Minisitiri Musoni yaboneyeho kwibutsa abayobozi ba SORAS ko

Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibirori bya SORAS. (Photo/ Umuvugizi) [email protected]

bagomba kwitegura gukorera mu ipiganwa ryaguye (concurrence), cyane cyane muri iki gihe ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’u Rwanda rurimo, bagiye gutangiza isoko rusange ((common market/marché commun). Amasezerano yo gutangira iryo soko akaba yagombye kuba yarashyizweho umukono. Aha rero SORAS na yo ikaba ihamagarirwa kwitegura iryo piganwa kugira ngo izabashe kwitwara neza ku isoko ry’ubwishingizi muri aka karere. Icyizere cy’uko SORAS izitwara neza kirahari Umwe mu batumiwe muri ibyo birori bya SORAS, akaba n’umuhuzabikorwa w’urugaga rw’amasosiyete y’ubwishingizi

UMUVUGIZI VOL. 65, 28 UGUSHYINGO - 10 Ukuboza 2009

ubukungu

Urup. 9

SORAS mu myaka 25 yabaye koko Ingabo y’amahina

Ubuyobozi bwa bwana Marc Rugenera bugejeje kuri byinshi SORAS. (Photo/ Umuvugizi) muri Afurika “Réseau Panafricain Multilingue GLOBUS” yatangaje ko SORAS ari imwe mu masosiyete akorana n’uru rugaga, akaba adashidikanya ko ifite icyerekezo cyiza. Ibyo binashimangirwa n’umuyobozi wa AFRICA-RE, waturutse muri Nigeria (na we aje kwifatanya na SORAS mu isabukuru yayo). Ahandi kandi icyizere cy’ejo hazaza heza ha SORAS gishingiye, ni amasosiyete akomeye asanzwe azwi yishingira abandi bishingizi (sociétés de reassurance), SORAS yahisemo gukorana na yo. Ayo akaba ari MUNICH RE, AFRICA RE, ZEP RE ndetse na CICARE. Izo sosiyete zose, bitewe n’ubushobozi zifite, zikaba ari zo zituma SORAS idashobora gutetereza uwayisunze, igihe ageze mu mahina. Ikindi cyizere gishingiye ku mikoranire itagira amakemwa SORAS yakomeje kugirana n’abakiliya bayo kuva yashingwa kugeza magingo aya. Kuri ubu, nk’uko byatangajwe na PDG wayo, SORAS ikaba ifite isoko ry’ubwishingizi ringana na 33% mu Rwanda. Aha twabibutsa ko kugeza ubu, mu Rwanda hari amasosiyete atanu y’ubwishingizi. Nk’uko icyegeranyo kibigaragaza cyo guhera mu mwaka wa 1999 kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2008, muri 1999 SORAS yungutse miliyoni zigera kuri 76, mu gihe mu mpera za 2008, habonetse inyungu muri rusange ingana na miliyoni zisaga 845. Icyo na cyo kikaba ari kimwe

mu bimenyetso by’icyerekezo cyiza SORAS irimo. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 kandi, SORAS yashatse gusangira ibyiza yagezeho n’abakiliya bayo bitwaye neza, bituma igenera sosiyete icuruza itabi British American Tobacco BAT, ubwishingizi bw’ubuzima bw’umwaka wose ku bakozi bayo bose. Kubera kandi gukorana neza na SORAS, imiryango y’abandi bagabo babiri ari bo Rubare na Twagiramutara Halfan, na yo yahawe ubwishingizi bw’indwara butangwa na MEDIPLAN, mu gihe cy’umwaka. Abakozi ba SORAS na bo, kuri ubu bagera kuri 176, bakazagenerwa agahimbazamusyi kangana n’umushahara wabo w’ukwezi. Uretse amagambo meza yo kurata ibigwi bya SORAS muri iyi myaka 25 imaze, ibyo birori byaranzwe n’imbyino n’imivugo by’abahanzi banyuranye, abo bose bagarukaga ku kamaro SORAS yagize, cyane cyane ko ari sosiyete y’ubwishingizi ya mbere yigenga yavutse mu Rwanda. Ikaba kandi itaratezutse ku ntego yayo yo kuba Ingabo y’Amahina. Muri iyi myaka, uretse kwiyubakira icyicaro cyayo gikuru mu Mujyi wa Kigali, SORAS yabashije no kwegera abakiliya bayo hirya no hino mu gihugu, ifungura amashami agera kuri 17, arimo agera kuri 4 akorera mu mazu yayo bwite.

Ibihe n’ibikorwa by’ingenzi byaranze SORAS Igitekerezo cyo gushinga SORAS cyaganiriwe bwa mbere ku wa 02 Nyakanga 1984, gishyigikirizwa Leta. Ku wa 05 Nzeri z’uwo mwaka, hasohotse itegeko-teka nº 556/07 rya Perezida wa Repubulika, ryemerera SORAS gutangira imirimo yayo, ryaje rikurikira itegeko nº 18/82 ryo ku wa 25/05/1982, ryavanagaho umwihariko (monopole) wari warahawe sosiyete ya Leta y’ubwishingizi (SONARWA), rinashyiraho ibisabwa amasosiyete y’ubwishingizi. Ibyo byatumye SORAS itangira imirimo yayo ku wa 15 Ugushyingo 1984. Ku wa 16 Gashyantare 1990, SORAS yari yaratangiye ari SARL (société à responsabilité limitée) yahinduriwe icyerekezo, igirwa sosiyete y’abanyamigabane (Société Anonyme: SA). Ku wa 14 Gashyantare 1991, SORAS yatashye ku mugaragaro icyicaro cyayo gikuru. Mu gihe cya Jenoside ya 94, kimwe n’ibindi bigo byakoreraga mu gihugu, SORAS na yo yarahungabanye, inatakaza abakozi bagera kuri 7, bazanibukwa by’umwihariko mu minsi ya vuba iri imbere. Ku wa 1 Gicurasi 1999, ari na wo munsi mpuzamahanga w’umurimo, SORAS yatangije ubwishingizi bw’ubuzima. Guhera muri 2001, itariki ya 1 Mutarama, SORAS yagiye iyiharira gutaha ibikorwa byayo by’iterambere. Mu w’2001, hatashywe inyubako ya PRIMA 2000, iri ku Kacyiru. Mu w’2006, hatangizwa ubwishingizi bw’indwara na ho muri 2008, hatahwa inzu itagira uko isa ya ALTIS Appartements. Mu muhango wo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25, President Directeur General wa SORAS, Charles Mporanyi, yatangaje ko kuri ubu bafite indi mishinga ikomeye bagiye gukora ariko yirinda kuyihishura, kubera impamvu zumvikana z’abo bahanganye ku isoko, bashobora kuyigana. Kugeza ubu SORAS, ifite abakozi bagera kuri 176, mu gihe yatangiranye abatarenga 33. Abakiliya bayo bo barabarirwa mu bihumbi 170, mu gihe ku ikubitiro bari 200. Umutungo ikoresha muri rusange (chiffre d’affaires) wo urabarirwa muri miliyari zikabakaba 6. Na twe tuti isabukuru nziza. J. Cherif

Byegeranyijwe na J. Cherirf [email protected]

ubukungu

Urup. 10 UMUVUGIZI VOL. 65, 28 UGUSHYINGO - 10 Ukuboza 2009

Muri BK ivugurura ryari ngombwa

Kugira ngo Banki ya Kigali (BK) ikomeze kwitwara neza kandi ibashe kwinjira ku isoko ryaguye rya Afurika y’Iburasirazuba ifite ubushobozi, yagombaga kwivugurura.

A

yo ni amwe mu magambo twatangarijwe n’abayobozi ba Banki ya Kigali (Banque de Kigali :BK), ubwo twabegeraga kugira ngo bagire icyo bavuga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa, ko ivugurura ryakozwe muri iyo banki ryibasiye abakozi bavuga igifaransa gusa. Nk’uko ubuyobozi bwa BK bwabidutangarije, muri ibi bihe by’ubukungu bw’isi butifashe neza, amabanki akaba ari yo ahanini byagizeho ingaruka mbere, kubera uburambe n’ubunararibonye ifite ku buryo ngo nta kibazo gikomeye yagize. Yemwe ngo no mu gihe mu zindi banki bahagaritse gutanga inguzanyo, muri BK ho ngo zakomeje gutangwa. Gusa, uburyo bwo kuzitanga ni bwo busa n’ubwasubiwemo, bikorwa mu bushishozi burushijeho. Ikindi kibazo BK yahuye na cyo mu ntangiriro z’ihungabana ry’ubukungu mu w’2008, nubwo cyahise kibonerwa umuti bidatinze, ni ibura ry’amafaranga (liquidité), ryatewe ahanini n’uko abakiliya bayo b’imena : Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda na MTN babikuje cyane kubera imishinga bafite, isaba amafaranga menshi. Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe services zihabwa abakiliya ba banki (Chief shared services officer), Rugerinyange Louis, ikibazo cya liquidité kikimara kugaragara, BK yahise yisunga ikigega cy’Ubumwe bw’Uburayi cy’Ishoramari (Fonds Européen d’Investissements) ihabwa miliyoni 5 z’ama EURO, hafi miliyari 4 z’amanyarwanda, bituma iziba icyuho. Hari kandi imishyikirano yatangiwe hagati y’iyo banki na Banki Nyafurika y’Iterambere BAD, kugira ngo icyo kibazo cya liquidité gifatirwe ingamba zihamye. Abakozi bafite ubushobozi na bo ni ngombwa

[email protected]

Ku kibazo cy’ivugurura ryakozwe muri BK mu minsi ishize, rikavugwaho amagambo atandukanye, aho bamwe bavugaga ko ryibasiye abavuga igifaransa gusa, abayobozi ba BK badusobanuriye ko iryo vugurura ryakozwe kandi rigakorwa mu mucyo, hagamijwe gushyira BK ku rwego rwa banki ishobora gupiganwa n’izindi banki zo mu karere, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwinjiye ku isoko ryaguye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Kuba rero abo iryo vugurura ryatwaye baba batarabyishimiye, bagashakisha izindi mpamvu, ngo ni ibisanzwe. Gusa, abayobozi ba BK badutangarije ko iryo vugurura ryakozwe mu bushishozi, hakaba ndetse harifashishijwe ikigo kimenyereye bene iyo mirimo cyo muri Kenya, KAPMG. Inyigo y’uko imiterere y’imirimo n’imishahara byaba biteye muri BK byamaze amezi 18. Nyuma haza gufatwa icyemezo ko buri mwanya uwukoramo agomba kugira ubumenyi runaka bugaragazwa n’impamyabushobozi afite. Ibi kandi bikaba biri no mu mabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR. Byabaye ngombwa rero ko hakorwa isuzuma ry’amadosiye (dossiers), harebwa ubushobozi, imyitwarire mu kazi n’umusaruro umukozi yatanze. Abakozi bagera kuri 55 biba ngombwa ko basezererwa ariko BK ngo ibabera umukoresha mwiza, ku buryo rwose ngo abakozi basezerewe muri BK, ari bamwe mu bahawe imperekeza zifatika muri iki gihugu. Mu gihe itegeko rishya ry’umurimo riteganya ko umukozi usezerewe ahabwa imperekeza zingana n’umushahara we w’amezi 3, BK yo yahisemo gukurikiza irya kera, igenera abari abakozi bayo imperekeza y’amezi 6. Abari bafite inguzanyo kandi ntiyabafatiranye, ngo ibishyuze shishi itabona kuri iyo mperekeza, abubwo bazishyura buhoro buhoro, uko babishoboye. Kuvuga ko abasezerewe biganjemo abavuga igifaransa,

BK iragana heza. (Photo/ Umuvugizi)

mu bushakashatsi twakoze kuri iki kibazo, twasanze koko ari byo, ariko bigaterwa na none n’uko kuva iyi banki yashingwa mu w’1966, imigabane igera kuri 50% yari mu maboko y’Ababiligi, binyuze muri banki yabo La Belgolaise. Ibyo rero byatumye abakozi bayo benshi bari abavuga ururimi rw’igifaransa. Nk’uko kandi n’ubu inyandiko zibigaragaza, umubare munini w’abakozi b’iyo banki n’uw’abavuga igifaransa, bitewe n’ayo mateka. Mu rwego rwo kuvugurura imikorere twavuze haruguru, BK yashyizeho gahunda yo gufasha abakozi bayo kwiga icyongereza. Hifashishijwe ibikoresho bigezweho, yagiranye

amasezerano na club y’ishuri rya Green Hills, rifite ubunararibonye mu kwigisha indimi mu gihe gito. Kuri ubu abakozi bose ba BK bakaba bahabwa amasomo y’icyongereza nyuma y’akazi. Nk’uko abo bayobozi babidutangarije, ngo kuri ubu ingengo y’imari yo kongerera abakozi ubushobozi yavuye kuri miliyoni hafi 50, igera ku zikabakaba 200. Na ho ku bavugaga ko nyuma y’iryo vugurura haba hazaba irindi, ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri BK, Madamu Nsinga Flora, yadutangarije ko ibyo ari ibihuha, ko nta bandi bakozi bazasezererwa. Ahubwo Komeza ku urup. 11