Page 1 inisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musoni James, atangaza ko

inisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musoni James, atangaza ko abasagaga 9,000 batuye nabi mu. Mujyi wa Kigali ahantu bahitanwa n'ibiza, abasaga 4,600 ari ...
203KB taille 28 téléchargements 244 vues
Kigali : Abapangayi 4,600 basabwe kwimuka bitarenze ukwezi kumwe Yanditswe kuya 21-03-2013 na Marie Chantal Nyirabera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, atangaza ko abasagaga 9,000 batuye nabi mu Mujyi wa Kigali ahantu bahitanwa n’ibiza, abasaga 4,600 ari abakodesha(abapangayi), abo bose basabwe kwimuka bitarenze ukwezi kumwe. Mu nama Minisitiri Musoni yagiranye n’abashinzwe imiturire kuva ku rwego rw’Utugari kugeza ku rwego rw’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko 4,600 bakodesha mu nzu zabateza Ibiza, bitarenze muri Werurwe baba bashatse ahandi ho gutura, aho kugira ngo bakomeze gutura nabi mu mazu yahitana ubuzima bwabo n’ibyabo. Minisitiri Musoni yavuze ko barimo gushaka aho abatuye nabi bimurirwa, hakazanabaho ibiganiro byo kumvisha abuturage ingaruka zo gutura nabi no kubakangurira kwimuka. Nubwo aba bose basabwa kwimuka ariko abinangira bashobora kuguma mu butaka bwabo bakabukoresha ibijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi. Minisitiri Musoni yavuze ko ikibazo cy’imiturire kitareba abo mu Mujyi wa Kigali ati ”Mu gihugu cyose iki kibazo kirahari, ibihumbi 65 byari bituwe nabi ahatemewe, ariko ibihumbi 23 bamaze kwimurwa, hasigaye ibihumbi 42 barimo 9,000 by’Umujyi wa Kigali”. Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko uruhare rwa Leta mu kwimura aba baturage ari ukubasobanurira bakava aho hantu hibasirwa n’ibiza, hatanemewe guturwa ukurikije uko imiturire yo mu Mujyi wa Kigali iteganyijwe.