Page 1 amazina yabo kubera umutekano, aravuga ko gutsindwa kw

nk'umuyobozi wo guhuza ibikorwa bya gisirikari bya M23. Ubu ari ku wa kajwiga, aho ari mu mashyamba y'ibirunga yose bamuhiga ngo bamwice, kugira ngo.
259KB taille 12 téléchargements 246 vues
GEN ERIC MUROKORE NIWE USHINJWA KUBA YARAGAMBANIYE RDF. 9 novembre 2013

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu ava mu basirikari bakuru ba RDF, tutari buvuge amazina yabo kubera umutekano, aravuga ko gutsindwa kw’ingabo z’u Rwanda muri Congo byasize bishegeje u Rwanda muri rusange, ariko binasiga urwikekwe rurenze ukwemera imbere muri RDF.

Gen Eric Murokore, ngo niwe kitso, ariko ntibavuga ari ikitso cyande?

Mu buyobozi bwa RDF bakurikije ukuntu bari barateguye iriya ntambara, ntibarumva ukuntu ingabo zabo zatsinzwe, kandi zari zifite ibyangombwa byose. Ikibababaje cyane nuko za miliyoni batanze bagura ibyo bibunda zapfuye ubusa, ubu Congo akaba ari yo yiboneye intwaro itaguze. Tutibagiwe ko cyabaye n’ikimenyetso ndakuka ko u Rwanda rwafashaga umutwe wa M23. Baca umugani mu kinyarwanda ngo, zitukwamo inkuru, Paul Kagame ntiyajuyaje, yahise atanga itegeko ryo gufunga Gen Eric Murokore yari yaragennye nk’umuyobozi wo guhuza ibikorwa bya gisirikari bya M23. Ubu ari ku wa kajwiga, aho ari gusobanura ubugambanyi bwe. Sultan Makenga we ngo yabanyuze murihumye, kubera ko ingabo za RDF zamwirutseho mu mashyamba y’ibirunga yose bamuhiga ngo bamwice, kugira ngo atazamena amabanga, nyamara Imana yakinze akaboko arabatoroka ajya mu Buganda. Nta wamenya, ariko ubu bushobora gucya mu gitondo tukumva ngo DMI yamushimuse. Byose bizaterwa nicyo papa mukuru, ari we YOWERI MUSEVENI, ateganya gukora. Ubu mu Rwanda ababyeyi benshi bararize barihanaguye, bamwe bategereje ko abana babo bagaruka baraheba, abandi bagerageza guhamagara telefoni bakumva zarazimye, mbese n’ikiriyo gusa, ariko byagera ku bagogwe ho bikaba umwaku.

Ngo nta musore numwe warokotse muri Congo kandi ngo bababwiye ko nta wugomba guhora abaririza, ngo bagomba kumenya ko ibyabaye byabaye, urugamba niko rugenda.

Uwo musore uvugana n'abanyamakuru iruhande rwa Gouverneur Paluku, yahoze muri FDLR arataha, RDF imugarura ku rugamba rwa M23. Yafatiwe mpiri i Kanyarucinya

I Rutshuru naho abasore bari barahagurukiye kurwanya M23, ubu biyemeje gushyira intwaro hasi, bamaze kubona neza ko itazongera gutera. Aha twavuga nk’abari bibumbiye mu mutwe witwa FDIPC (Forces de défense des intérêts du peuple congolais), batangaje tariki ya 7 ugushyingo, 2013 ko bishyize mu maboko y’ingabo z’igihugu ngo zibafashe gusubira mu buzima busanzwe. Aba basore bazwi cyane kuba ari bo bigeze gutega ingabo za M23 mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ahitwa i Rukoro, zikica abasirikari ba M23 14, bagakomeretsa na Sultan Makenga, ndetse bagatwika n’imodoka yari itwaye abamurindaga. Ubu mu minsi iri imbere n’indi mitwe irahita itangira gusenyuka, cyane cyane iyashinzwe n’u Rwanda. Ikigega bavomagamo intwaro cyarakamye, nta yandi mahitamo bafite, ni ukuyamanika. Mai Mai Tcheka, Raia Mtomboki n’utundi twinshi, bigiye kuba amateka. Kandi no mu Rwanda niko bizagenda, igihe RDF izarwanywa igatsindwa urugamba, amashyaka yose azahita ayoyoka, hasigare ayarwanyije koko bigaragara, RDF na FPR. Turahishiwe!

Gasigwa Norbert Ikazeiwacu.unblog.fr