Soma inkuru yanditswe na igihe.com

Me Gashabana yavuze ko ibivugwa muri iyo nkuru y'ikinyamakuru Umusingi byasebeje uwo ahagarariye kandi ngo birimo n'ubugome. Yavuze ko Ikinyamakuru ...
169KB taille 4 téléchargements 243 vues
Ibitangazamakuru bitatu byise Ingabire Victoire ‘umurozi’ byahanwe Yanditswe kuya 14-08-2014 na Deus Ntakirutimana

Ibitangazamakuru birimo Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One byise Ingabire Victoire Umuhoza ‘umurozi’ mu nkuru byamukozeho byahamijwe ko byatangaje ibihuha, bitegekwa kubikosora no kumusaba imbabazi. Ibi bihano byafatiwe ibi bitangazamakuru n’Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura (RMC) nyuma y’uko Ingabire arwitabaje ashingiye ku ngingo ya 21 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Kuwa 12 Mutarama 2014, Ingabire yandikiye RMC asaba ibi bitangazamakuru ko byakosora inkuru byamwanditseho, imusebya we n’abandi bantu bo mumuryango we. Bimwe mu byamwanditsweho birimo ko « Ingabire ari umuntu wavukanye ubugome, yafatanywe agapfunyika k’uburozi agiye kuroga umwana muto ateshwa n’abacungagereza, bongeraho ko Nyirakuru yari azwiho uwo mwuga, aho bakomoka mu Karere ka Gisagara ku buryo ngo nta wahasabaga amazi. » Iyi nkuru yanditswe bwa mbere n’urubuga Rwanda Paparazzi, nyuma iza kwandikwa mu kinyamakuru Umusingi muri numero yacyo ya 91 yo kuwa 13-22 Werurwe 2014, Radio One isoma iyi nkuru mu byasomwe mu binyamakuru. Iki kirego cyagejejwe kuri RMC na Me Gatera Gashabana, uhagarariye Ingabire. Me Gashabana yavuze ko ibivugwa muri iyo nkuru y’ikinyamakuru Umusingi byasebeje uwo ahagarariye kandi ngo birimo n’ubugome bwinshi. Yavuze ko Ikinyamakuru Umusingi cyabonye amakuru avuga ko ibijyanye n’iyo nkuru ari impimbano ariko kirayitangaza. Yakomeje avuga ko icyo kinyamakuru cyatangaje amakuru atari ay’ukuri kandi adashishoje, bityo ngo izo nkuru z’ibinyoma zikaba zarasebeje umukiriya we ndetse gisesereza ubuzima bwite bw’abantu bo mu muryango we. Yavuze kandi ko ku bijyanye n’ifoto yakoreshejwe Ingabire mpuzamahanaga w’abagore bakayihindura ikimenyetso cyo kuroga uwo mwana yarafashe byababaje Ingabire Ikindi yashimangiye ko iyo nkuru ari ikinyoma ni aho bavuze ko ngo atari ukuri kubera ko uwo ahagarariye akomoka Ngororero.

ateruye umwana ku munsi gufatirwa mu cyuho agiye ngo kandi biramusebya. akomoka Gisagara nyamara

Me Gashabana yavuze ko ubundi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, icyo Ingabire yashinjwe kandi abeshyerwa ari ubwinjiracyaha mu bwicyanyi ngo kandi ari ikinyoma. Ubundi bene ibyo byaha bifatiwe mu cyuho nk’uko umunyamakuru abyandika bikurikiranwa ako kanya ku buryo iyo bijya kuba ari ukuri Ingabire aba yarahise akurikiranwa ako kanya. Ibi rero ngo byababaje Ingabire kandi abantu bose basomye iyo nkuru bahise batekereza ko ari umugome wica abana. Uko abaregwa bisobanuye

Kawera Ronald, Uhagarariye Rwanda Paparazzi yahawe ijambo ngo yiregure avuga ko we yahawe ububasha n’Umuyobozi wa Rwanda Paparazzi David Frank (VD Frank) ariko utaranditse iyo nkuru ngo inatangazwa we yari hanze y’igihugu (mu mahanga). Abajijwe niba abona iriya nkuru isebanya, yahise abyemera. RMC yatangaje ko iyo nkuru yatangajwe inyuranye n’amahame agenga itangazamakuru mu Rwanda. Yabajijwe aho iyo nkuru bayikomoye, avuga ko bayivanye mu kinyamakuru Umusingi nyuma aza kwisubiraho avuga ko bayikuye ku gitangazamakuru (Website) imirasire.com, ariko ibi byose avuga ko byanditswe atari mu Rwanda. Abajijwe icyo yumva yakora nyuma yo kwemera amakosa, asubiza ko batangaza inkuru ivuguruza kandi ngo bagasaba imbabazi Abanyarwanda (abasomyi) maze bakandikira Ingabire ibaruwa imusaba Imbabazi. Ku ruhande rwa Radio One, Mutabaruka Angelbert wari uyihagarariye, mu kwiregura avuga ko igitangazamakuru akorera batakosora inkuru basomye ngo kubera ko atari bo yakomotseho (première source), ariko mu gihe igitangazamakuru cyayisohoye bwa mbere cyaba kibikosoye, nabo bemeye kuzayisoma nk’uko byagenze ku ya mbere. Yakomeje avuga ko iyo nkuru bayikuye mu kinyamakuru Umusingi ngo kandi uwo munsi basomaga ibyasohotse mu binyamakuru (Revue de la Presse) banasomye uwayanditse bityo ngo bo bumva nta kosa bakoze mu kuyitangaza. Ibibazo byasuzumwe na RMC Ku bijyanye n’iki kirego Komite ishinzwe imyitwarire irasanga iyi nkuru isebeje kandi isesereza ubuzima bwite bwa Ingabire. Me Mucyo Donatien, Umunyamategeko muri RMC yatangaje ko iyo nkuru ihabanye n’amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda. Icyemezo cya RMC Nyuma yo kwiherera no gusuzuma ibivugwa na buri ruhande rurebwa n’iki kibazo, inteko, imaze kujya impaka ku biteganywa n’ ingingo ya 2 agace kayo ka mbere k’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru igira iti “gusebanya : uburyo bwo gukoresha amagambo, inyandiko, amashusho, ururimi rw’amarenga cyangwa amafoto bitari ukuri hagamijwe gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro…” ; akace ka gasobanura icyo uburenganzira bwo gusubiza ari cyo, agace ka 20 byose by’iyo ngingo, ingingo ya 21 y’iryo tegeko ryavuzwe haruguru ; Hashingiwe ku ngingo ya 6, 9, 14 na 20 z’amahame ndangamyitwarire agenga abanyamakuru, abandi banyamwuga b’itangazamakuru n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda : Yemeje ko inkuru yanditswe isebeje kandi irengera ku ubuzima bwite bwa Ingabire n’abagize umuryango we kandi ikaba inyuranye n’Ubwisanzure bw’itangazamakuru buteganywa mu Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 n’amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono kandi akurikizwa mu Rwanda, Yategetse ko ahabwa uburenganzira bwo gusubiza iyi nkuru akayivuguruza nk’uko yayisabye kandi n’amategeko abimwemerera.

Ni muri urwo rwego Rwanda Paparazzi itegetswe gutangaza inkuru ijyanye n’ikosora (droit de reponse, reply) ya Ingabire. Bategetswe kandi gusaba imbabazi abasomyi (le public, Abanyarwanda) bakanatangaza inkuru ikosora izakorwa na Ingabire mu buryo ndetse no ku ipaji yanditsweho inkuru imusebya. Bazamwandikira kandi ibaruwa imusaba imbabazi n’abandi basomyi ko bamubeshyeye kandi iyo baruwa nayo igatangazwa mu bitangaza makuru byavuzwe. Radio One itegetswe kuzasoma iyo nyandiko (droit de réponse) kimwe n’iyo barwa Rwanda Paparazzi izandika isaba imbabazi, izasomwa mu byasohotse mu binyamakuru (Revue de la Presse) ikazakurikira itangazwa ry’inkuru ikosora izatangazwa na Rwanda Paparazzi. Umusingi cyahanwe Inama yashimangiye ko kuba Ikinyamakuru Umusingi kititabye ubwabyo bitakibuza gufatirwa ibyemezo kandi ko ibi byemezo na byo bikireba. Inama yemeje ko ibi byemezo bizashyikirizwa abo bireba n’abakozi ba RMC kandi bigashyikirizwa ubishatse wese. Ingabire Victoire ari muri gereza arangiza igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu mwaka ushize n’Urukiko rw’Ikirenga, rumuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. [email protected]