Soma inkuru yambere kuri iyi mpanuka

Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y'Uburengerazuba, mu yahoze ari bwo yatangiye ibikorwa by'ubushabitsi (Business),. Rwigara ...
476KB taille 25 téléchargements 173 vues
Umunyemari Rwigara Assinapol yagonzwe n’ikamyo, ahasiga ubuzima Yanditswe kuya 4-02-2015 na NTWALI John Williams

Assinapol Rwigara, umunyemari w’Umunyarwanda umaze igihe kirekire mu bucuruzi, yitabye Imana kuri uyu wa 04 Gashyantare 2015, nyuma yo kugongwa n’ikamyo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu modoka ye y’ivatiri yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, ikamyo iremereye nayo yo mu bwoko bwa Mercedes yamugongeye mu rubavu iramukurubana no mu mukoki (rigole), ku buryo ari Rwigara Assinapol ubwe, ari n’abo bari kumwe mu modoka, nta wabashije kurokoka iyi mpanuka ikomeye, nk’uko byavuzwe n’abahageze nyuma gato bikiba. Abo bari kumwe mu modoka, ntibaramenyekana.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa mu Kabuga ka Nyarutarama, ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, ahegereye ibiro by’Akagari ka Gaculiro.

Incamake ku mateka ya Mzee Rwigara Assinapol

Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu yahoze ari Perefegitura Kibuye. Mu mabyiruka ye nibwo yatangiye ibikorwa by’ubushabitsi (Business), ariko izina rye rimenyekana cyane mu bucuruzi mu myaka ya nyuma ya 1982. Rwigara mu bucuruzi Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga njk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.

Mu bucuruzi bwe, niwe Munyarwanda wa mbere watangije Uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda. Rwigara na Politiki Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mubikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye, ndetse afatwa nk’icyitso cyazo. Kimwe n’abandi bacuruzi bamwe na bamwe, byaravuzwe inkuru iba gikwira ko Rwigara agurira imbunda n’amasasu inyangarwanda (imvugo yakoreshwaga ku bateye igihugu), hakaniyongeraho ko ngo yaba yarubakaga “inzu y’Umwami Kigeli”, icyo gihe byavugwaga ko yari kuzatahukana n’impunzi zateye igihugu. Icyo gihe cyose Rwigara ntiyigeze agaragara yemera cyangwa ahakana ibimuvugwaho, yakomeje ibikorwa bye by’ubucuruzi. Mu nkubiri y’amashyaka menshi yavutse arenga icumi mu gihe cy’amezi umunani gusa (kuva Nyakanga 1991), nta shyaka na rimwe Rwigara yigeze yigaragazamo. Nyuma ya 1994, Rwigara Assinapol yakomeje ibikora ntiyabishyizemo imbaraga nyinshi nko hagati ya 1985 na 1990.

bye

by’ubucuruzi,

ariko

Rwigara mu manza Kuwa Kane tariki 12 Nyakanga 2007, imwe mu nyubako za Rwigara Assinapol zari zikizamuka, yarahirimye, urukuta rw’amabuye ruhitana bamwe mu bakozi bamwubakiraga. Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa “Peage”, hari hashize amezi atandatu abubatsi bakirwana no kuzamura umusingi ukomeye.

Kubw’iyi mpanuka, Rwigara yagejejwe imbere y’inkiko, amenyeshwa ko akurikiranyweho ibyaha bibiri, icy’ubwigomeke n’icyo kwica no gukomeretsa atabigambiriye. Ubushinjacyaha ntibwabashije gutanga ibimenyetso ndahinyuzwa, bityo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumugira umwere kuwa 11 Nzeli 2007. Binyujijwe mu Karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahagaritse ibikorwa byose kuri iyo nyubako, ibarizwa mu kibanza No 5860/Kiyovu. Mu kwezi gushize (Mutarama 2015), Rwigara yasubukuye urubanza rwaherukaga gusomwa kuwa 28/02/2013, aho yatsindaga Akarere ka Nyarugenge mu rubanza yaregagamo kwimurwa binyuranyije n’amategeko no kubuzwa kubaka ikibanza cye cyo mu Kiyovu.

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko urubanza rusubirwamo n’Urukiko rw’Ikirenga. Rwigara Assinapol yasabaga kwishyurwa amafaranga akabakaba miliyoni Magana acyenda y’Amanyarwanda (897,852,157 frw) Imishinga atarangije Rwigara Assinapol ashoje ubuzima bwe atabashije kubaka bimwe mu bibanza bye, by’umwihariko ibibanza bitatu yateganyagamo ibikorwa binyuranye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Rwigara agiye atageze ku mushinga wo kubaka Hotel ye bwite. Naho inzu bitiriraga ko yubakira Umwami, nayo atashye atayishoje, nyuma y’imyaka 26 itangiye kubakwa. Rwigara agiye adashoje urubanza rwe rwari kuzaburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga kuwa 03 Werurwe 2015.

Umukoki imodoka yogonzwe yasunitswemo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane umuhanda wagongewemo Assinapol wari wongeye gukoreshwa nk'ibisanzwe

Amafoto: Thamimu Hakizimana

NTWALI John Williams [email protected]