Page 1 Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y'imodoka

rya “Kimasa cy'amaboko”, yerekeje mu byahoze ari Perefegitura za Butare,. Mujyi wa Kigali n'uburasirazuba. Mu mwaka wa 2012, Brig. Gen. Dan Gapfizi yagiye.
237KB taille 1 téléchargements 318 vues
Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka Yanditswe kuya 25-06-2013 na IGIHE

Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2013.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye na IGIHE mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Brig Gen Joseph Nzabamwita, n’akababaro kenshi yahamije ko koko bamenye ko Brig. Gen. Gapfizi yaguye mu mpanuka yabereye mu Mutara. Biravugwa ko Gapfizi yapfanye n’umushoferi we witwa Rukarishya ubwo bari mu muhanda Kayonza-Kagitumba. Mbere y’uko yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi igihe zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari umwe mu basirikare bari bagize ingabo za Uganda, aho yari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni, akaba yaratwaraga imodoka zamuherekezaga. Mu mwaka wa 1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, Brig. Gen. Dan Gapfizi, na we yari mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa, Gapfizi wari ufite ipeti rya majoro muri icyo gihe, yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 yabarizwaga muri Camp Kigali. Ari umuyobozi wa Batayo ya 101, Gapfizi yayoboye izo ngabo kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu 1998, mu Karere k’Amajyaruguru. Cyari igihe kandi ingabo z’u Rwanda zari mu rugamba rwo kurwanya Abacengezi, ni muri icyo gihe yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Avuye mu Majyaruguru mu kwaka wa 1998, Gapfizi wari uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya “Kimasa cy’amaboko”, yerekeje mu byahoze ari Perefegitura za Butare, Gikongoro na Cyangugu, aho yashinzwe kuyobora Brigade ya 301, aho kandi ni ho yazamuriwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Colonel. Mu kwaka wa 2004 kugeza mu 2008, uyu mugabo wari ufite uburambe mu gisirikare, yashinzwe kuyobora Brigade ya 204 yakoreraga muri Perefegitura ya Kibungo, ni na ho kandi yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Brigadier General. Muri uwo mwaka kandi wa 2008 kugeza mu 2011, Gapfizi wari warabaye Brigadier General, yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Kabiri ya gisirikare yakoreraga ahahoze ari Kibungo. Mu mwaka wa 2011, Gapfizi yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Mbere yakoreraga mu Mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba. Mu mwaka wa 2012, Brig. Gen. Dan Gapfizi yagiye kuyobora Inkeragutara mu Ntara y’Amajyepfo. Brig. Gen. Dan Gapfizi abo babanye bamubonaga nk’umusirikare w’umuhanga kandi witangira akazi.

KJ : Umwicanyi Apfuye adashyikilijwe ubutabera bw’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga.