Page 1 amarangamutima nk'aho bwari ubwa mbere bumva benshi mu

ko ibibazo by'u Rwanda ari. FPR. FPR yashyizemo n'amarangamutima menshi no kwiriza yerekana ko ariyo victime mu bibazo. FDLR ifite icyasha cyo kuba ...
228KB taille 6 téléchargements 301 vues
WOWE WIFUZA GUTEGEKA U RWANDA INGABO ZAWE NI IZIHE? Niba udashigikiye FDLR ushigikiye inkontanyi. –--------------------------------------------------------Twige no kuvugisha ukuri; «nta mwami, nta mutware utagira ingabo». Kirazira. None wowe mwami w'u Rwanda rw'ubutaha ingabo zawe zizakurinda ni izihe? Mu nyandiko ye ndende umuvandimwe Chaste Gahunde mu gushigigikira Padiri Nahimana, umuyobozi w'Ishyaka Ishema, yaravuze ati: «Ari Lyarahoze ari na Romeo bose bavuganye amarangamutima nk’aho bwari ubwa mbere bumva FDLR yamaganwa. Si we wenyine hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se Messiah utegerejwe. Kuri bo FDLR yabaho itabaho, yagira ingufu itazigira, ntibajya bagerageza gusesengura ngo barebe uburyo FDLR yabishobora (Feasibility). Bitavuze ko wenda itabishobora, ariko rero byazagorana kurusha ubundi buryo bushoboka. Impamvu mvuga ibi, ni uko FPR yakoze uko ishoboye ngo igaragaze -kandi byaremewe- ko ibibazo by’u Rwanda ari FDLR versus FPR. FPR yashyizemo n’amarangamutima menshi no kwiriza yerekana ko ariyo victime mu bibazo byose byabayeho mu Rwanda. Ibi byatumye amahanga yose ashyigikira FPR maze ahangana na FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda. Ibi ari wowe cyangwa jyewe dushobora kubyemera cyangwa tukabyanga ariko kubihindura biragoye kuko hivanzemo inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe. Kutumva aka kantu ni ugutera inkunga FPR. Uretse kwibera umufana rero utazi iby’umukino sinumva impamvu abantu bakomeza gukora schémas tactique kandi bayitsindiwemo, keretse niba gutsindwa ari yo ntego yabo.» Baca umugani mu kinyarwanda ngo «uzakunegura wumva, ntukagire agahinda kuko azaba ari kukubwira». Ndabyemera, inyandiko yanjye yababaje bamwe mu bifuza gutegeka u Rwanda. Ariko ntekereza ko bamwe muri bo bazi neza ko ntabanga: nta banga. Urugero: Padiri Nahimana namwemereye inkunga y'amadorari 1.000 US yo kugura radiyo SW, nkeneye gusa garanti ko iyo radiyo rurangiza izagurwa koko; ikibazo ni uko tutumva ibintu kimwe. Muri iyi nyandiko ndavuga muri make kuri iyi nyandiko ya Chaste Gahunde (I) hanyuma twibaze icyo inyandiko n'amagambo asebya igisoda cy'abahutu bigamije (II). Ntabatindiye rero reka ngerageze kugira icyo mvuga kuri iyi nyandiko ya Chaste Gahunde. I. TUVUGE IKI KU NYANDIKO YA CHASTE GAHUNDE? 1. Samweli Lyarahoze, ibyo nanditse nabitekerejeho ku buryo buhagije. Ntabwo nabikoranye amarangamutima. Reka mwibarize: ibyo «natukiye» Anasitazi Gasana na Disimasi Nsengiyaremye byo kugambanira igihugu baribashinzwe kurinda, ko umwe muri bo yasubije, wumvise babihakana, si ukuri? Mbese umuntu w'umugambanyi n'ingaruka z'uko kugambana Zose zizwi, kumutuka ni ugukosa? Abahemukiye u Rwanda n'Abanywanda nibabisabire imbabazi naho ubundi tuzakomeza tubatuke wa mugani wa Simeon w'Ijwi rya Rubanda. Mbese muri mwe hari uwasomye kubarusha? Ibyo nabanditseho mbifitiye ibimenyetso, si amarangamutima. Naho icyo mpora abandi ni uko badashoboye kwiyoroganiza. None se waba uri umunyabwenge, ukareba ibibazo byugarije u Rwanda n'Abanyarwanda, hanyuma ukananirwa kwishyirahamwe n'abandi ngo mutahirize umugozi umwe? Ushaka kumvuguruza nabanze atege amatwi inararibonye Rukokoma: FDLR niterwa ntituzarebera. Faustin Twagiramungu. 2. Gahunde ati: «Kuri bo FDLR yabaho itabaho, yagira ingufu itazigira, ntibajya bagerageza gusesengura ngo barebe uburyo FDLR yabishobora (Feasibility).» Rwose Gahunde aha aribeshya, ahubwo abanyamashuri bacu ntibasoma:ikibazo cya FDLR naragisesenguye. Ndamusaba kunenga iri sesengura: Mbese Perezida wa Tanzaniya, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububirigi, SADC... bashigikiye FDLR ni abasazi? Yatubwira igihugu na kimwe gishigikiye ishyaka Ishema arimo?

3. Gahunde ati: «byazagorana kurusha ubundi buryo bushoboka.» Sintinda kuri ubu bundi buryo bushoboka bw'Ishya Ishema ry'u Rwanda. Gusa ndashaka kubabwira ko ibyo bo batekereza ari byo bidashoboka: nta revolution itagira uruhari rw'ingabo ishoboka. Iy'Abafaransa yashobotse kuko ingabo z'umwami zitari iz'ubwoko. Mu mijyo ya nyuma zafashije ababyeyi, abavandimwe, n'inshuti zabo kurwanya umwami. Mu Bushinnwa, muri Misiri, ... no muri Alijeriya naho ni uko. Iyo Sarikozi na Obama batagoboka Abanyalibiya, Kadafi aba yaratsembye «imbeba». Revolution yo mu 1959 mu Rwanda yakozwe na Col. Regiest. Abahutu barota kuzakora revolution mu Rwanda rw'Abatutsi gusa, rushigikiwe na Amerika, nta NGABO BIFASHISHIJE, nibavaneyo amaso. Ntibishoboka. Kagame azabatwika nk'utwika ikiguri cy'intozi, nkandi sibwo bwa mbere azaba abikoze: Kibeho, RDC, ... yahagaritse ingogo, Amerika n'Ubwongereza bimuha imidari y'ishimo! 4. Iyi mvugo y'Ishyaka Ishema «Ibi byatumye amahanga yose ashyigikira FPR maze ahangana na FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda.» yanteye kwibaza byinshi ndagarukaho mu gice cya kabiri. Gusa aha ndibaza niba Gahunde yarumvise ubuhamya bw'uwashinze FPR, kandi wahoze ari Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda Geraridi Gahima, buvuga ko Amerika yatanze itegeko ryo kudatabara abanyarwanda. Mbese kuri we, ikinyoma kigomba kwemerwa nk'ukuri, cyangwa kigomba kurwanywa? Ndahamya ko umuntu wese utarwanira ukuri aba ashyigikiye Sekinyoma, Shitani n'umukozi wayo Pawulo Kagame. 5. Gahunde ati «ibibazo by’u Rwanda ni FDLR versus FPR.» mbese kuri we n'Ishyaka avugira, FPR na FDLR ni «amabyi n'ibibabi». Ni akumiro! Bwana JMV Minani w'Isangano yaranyandikiye. Kuri njye iyi nyandiko ye nta makemwa «Mwabyemera mutabyemera FDLR ni ingabo zifite inkomoko yazo ku ngabo zashinzwe igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge rukaba Repubulika: Niba twibeshya mudukosore, twe niko tubizi kandi tubyemera gutyo. Ubihakana azatunyomoze. Bityo rero iyo agatsiko ka FPR/Kagame cyangwa abanyamahanga nka EU, Amerika , n'abandi bavuze cg bashyize mu majwi FDLR muri rusange mujye mumenya icyo bishatse kuvuga.(...)" Jean-Marie Vianney MINANI Umuyobozi Mukuru w'ishyaka ISANGANO. 6. Sinarangiza iri sesengura ntibukije icyihishe inyuma y'igituma "FDLR yamagannwa" gisobanurwa neza n'intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri aya magambo y'icyongereza: “We have to get rid of the FDLR, not so much because of their military capacity, but because of what they represent and the destabilising effect that they have with regard to relations with Rwanda. That is our top priority, … I’ve been involved with efforts to communicate to them that it’s time for them to surrender.That they will be attacked militarily if they don’t. That there will be no political dialogue.” Mr Russel D. FEINGOLD Muri make icyo Amerika iziza FDLR ni uko ihagarariye abacika gafuni ka FPR b'abahutu bityo ikaba itesha umutwe Leta y'u Rwanda n'abayishigikiye; ni yo mpamvu igomba gusenywa kugirango imishyikirano ishobora kuzavugirwamo uruhari rwayo mu mahano yagwiriye u Rwanda n'Akarere k'Ibiyaga Bigali yekuzabaho. Mu myumvire ya Amerika, FDLR nisenywa ikibazo cy'u Rwanda n'inshuti zarwo kizaba gikemutse. Kandi rero ni mu gihe kuko nta yindi nzira Amerika, ... Museveni na Kagame bagira, uretse intambara no kumena amaraso. Mu yandi magambo niba nta ngabo ufite ZO KWICA uri zero niyo waba ufite ukuri kungana gute, niyo wavuza impanda. Nanjye uku kuri kwabo ndakwemera: burya ukuri ko kuri iyi si ni ingufu. II. NONE WOWE WIFUZA GUSIMBURA KAGAME INGABO ZAWE NI IZIHE? "Niba udashyushye cyangwa ngo ube ukonje, uri akazuyazi, uteye isesemi. Ngiye kukuruka." Iri ni ijambo ry'Imana. Burya rero ibintu ni bibiri: hari umwijima n'umucyo, Imana na Shitani, umugore n'umugabo, ... ndetse n'umubiri w'umuntu ugabanijwemo ibice bibiri. Muri politiki naho ni uko. Uri iburyo cyangwa ibumoso. Ndabisubiramo, udashigikiye ingabo zatsinzwe z'Abahutu, ashigikiye

Inkotanyi. Gushigikira Kagame n'Inkotanyi ze si ugutanga umusanzu mu gaciro ... no kuziririmba gusa. Gushigikira no gukorera Inkotanyi ni no: 1. Kurwanya ku buryo bwose ingabo zatsinzwe z'abahutu. Burya ngo "uko umugabo aguye siko ahita ameneka" kandi ngo "urugiye kera ruhinyuza intwari". Ni byo koko ingabo z'abahutu zaratsinzwe kubera politiki mbi nkuko inararibonye Fawustini Twagiramungu abyemeza guhera ku munota wa 29. n'umufaransa Bernad Lugan akabishimangira. Ubu rero si igihe cyo gushinyagurira ibisigazwa by'izo ngabo. Biteye agahinda! Umunyapolitiki udakorera Kagame yagombye ahubwo kubungabunga ibyo bisigazwa by'izo ngabo, akareba ko yazibyaza umusaruro. None iyo Abafaransa barwanya Generali de Gaule kubera ko yatsinzwe n'Abadage, agahungira mu Bwongereza byari kugenda gute? Mandela se ntiyamaze imyaka 28 mu buroko yitwa umuterorisiti, "utera gerenade", ruvumwa? "Vivre c'est resister", kubaho kuri iyi si ni ukwihangana no guhora urwana. Utabyumva gutyo ni uko akorera Kagame. 2. Gukora politiki igamije gucamo opozisiyo ibice. Baramponda ariko sinoga. Amashyaka ya politiki menshi ni meza mu gihe cy'amahoro,ariko mu gihe cy'intambara arasenya. Ubu turi mu buhungiro no mu ntambara yo gushaka uko twabohora abanyarwanda bari ku ngoyi, tugasubira n'iwacu. Amashyaka menshi y'impunzi rero si ngombwa. Niba ariho nashyire hamwe, akore "un gouvernement de coalition". Utabyumva gutyo ni uko akorera Kagame. 3. Guhembera no kuzana inzangano karande hutu-tutsi na kiga-nduga mu buhungiro. Barize ariko ntibasoma amateka. FPR ijya "gutoragura" A. Kanyarengwe, Seth Sendashonga, P. Bizimungu, ... ntiyari iyobewe ko ari abahutu badakunda cyane abatutsi. Bari ibikoresho bya politiki. Ubu ntidukeneye ikinyoma, ibikoresho n'udukingirizo kuko ingaruka zabyo abahutu n'abatutsi bashishoza twarazibonye: jenoside, itsembatsemba no kongera kwangazwa.Igikenewe ubu ni uko "twarenzaho" abahutu, abatwa, abatutsi, abakiga n'abanyenduga tugatahiriza umugozi umwe mu gushakira abanyarwanda n'abana bacu amahoro. Naho abashaka guhora, kuryana, kwibuka,... no gukina politiki bakazabikora mu gihe cy'amahoro, twese turi iwacu. None se umuntu yakwandika ngo Juvenal Habyarimana, umwana wishe se (Kayibanda). atagamije kuzura akaboze, gukaza urwangano kiga-nduga, gucamo ibice opozisiyo ... bigamije gushyigikira Kagame n'agatsiko ke? 4. Ndarangiza nsaba abanyarwanda gutekereza kuri izi mvugo n'ingaruka zazo guhera mu 1990 kugeza ubu mu ntambara hutu-tutsi: - "Niyo Byumba yafatwa.. " icya ngombwa ni uko abarihanze bataha u Rwanda rukagira amahoro. Faustin Twagiramungu. - Intambara yararangiye, nta ngabo tugikineye. "Abazaba demobilize turikubashakira amasuka n'ibishanga". Disimasi Nsengiyaremye. - "Abasirikari ba Habyarimana babonye batsinzwe intambara y'amasasu bahitamo gukerera abatutsi". Padiri Nahimana. - "Ubwo abasirikari batangiye kubaha abasivile, ibintu bitangiye kujya mu buryo". Chaste Gahunde. - "Juvenal Habyarimana, umwana wishe se".Jean de Dieu Musemakweli UMWANZURO: Burya gukorera umwanzi ntibikorwa gusa umuntu yabigambiriye.Izi mvugo ziri hejuru aha ni cyo mbona zitwibutsa. Byaba byiza abanyamashyaka bacu bagiye batekereza bihagije ku mvugo bakoresha n'ingaruka zishobora kugira mu myitwarire y'ababateze amatwi. Hari abavuga ngo ariko Romeo na Samweli ko batari mu kibuga, ko batashinze amashyaka, bafunze urunwa. Njye uko numva ibintu, burya abafana n'abatoza ni bo bamenya neza abakinnyi bakina neza. Naho uri mu kibibuga se, arimo atera umupira yakwireba gute? Gukorera igihugu cyawe n'abanyarwanda ntibikorerwa gusa mu gushinga amashyaka. Kugira site

isomwa cyane nk'Ikaze Iwacu, Veritas info, Le prophete,... kugira iradiyo nk'Ijwi rya Rubanda, njye mbona biruta amwe mu mashyaka y'impunzi mbona hanze aha. Si ibyo gusa, erega no kuvugira kuri radiyo, cyangwa ukandika inyandiko uvugamo ibyiyumviro byawe bya politiki, ukayishyira hanze, bamwe bakayigaya, abandi bakayishima na byo ni ugukina politiki. None se aba bandika ibitabo by'imbaturamugabo nka ba JMV Ndagijimana, Gaspard Musabyimana, Noheri Ndanyuzwe,... abashinze amashyaka babarusha gukorera Abanyarwanda? Njye nubaha imparambanyi Matata kurusha bose kandi nta shyaka agira! Hari umunyapolitiki numvise avuga ngo azajya mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Ni byiza. Ariko icyanshekeje ngakwenkwenuka ni uko yongoyeho ko azasaba LONI kohereza ingabo zo ku murinda. Wagira ngo ibyabereye i Kibeho izo ngabo za Loni zirebera ntabizi. Niba koko yifuza gutegeka, nashake ingabo ZE zizamurinda kuko "nta mu tware utwara nta ngabo". Kirazira. Naho ubundi aririwe ntaraye! Imvugo ya Kagame yaranyokamye, kandi ni mu gihe, kuko "umweru uturutse ibukuru...". Burya koko "injiji ziba mu bize", URUPFU RWA M. NDADAYE NTACYO RWAZISIGIYE. Birazwi neza ko ingabo ziri mu Rwanda ubu ari iz'Abatutsi, kandi ko 100% by'abofisiye ari abatutsi. Kugeza ma gingo aya, Abahutu n'Abatwa nta zindi ngabo bafite uretse ibisigazwa by'ingabo zabo zatsinzwe zikanatsembwa, FDLR. Kutazishyigikira rero, kutazitera inkunga mu bikorwa, muri morali no mu masengesho, ahubwo ugahitamo kuzirwanya no kuzituka ngo "zabonye zitsinzwe intambara y'amasasu zihitamo gukerara abatutsi, kandi uzi neza ko ari ikinyoma, ni ugukorera Kagame. Amateka y'ingabo z'Abahutu n'Abatwa zatsinzwe arazwi neza. F.Twagiramungu asobanura neza impamvu zatsinzwe. Na TPIR yazigize abere. Perezida w'Ishyaka Isangano akatwibutsa amateka y'imvo n'imvano yazo ati: «Mwabyemera mutabyemera FDLR ni ingabo zifite inkomoko yazo ku ngabo zashinzwe igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge rukaba Repubulika: Niba twibeshya mudukosore, twe niko tubizi kandi tubyemera gutyo. Ubihakana azatunyomoze. Bityo rero iyo agatsiko ka FPR/Kagame cyangwa abanyamahanga nka EU, Amerika , n'abandi bavuze cg bashyize mu majwi FDLR muri rusange mujye mumenya icyo bishatse kuvuga.(...)" None kuki bamwe mu banyamashyaka bagera ikirenge mu cya Kagame... bashinga ibikwasi mu bisebe by'ibisigazwa by'ingabo z'Abahutu?

Samweli Lyarahoze, 15/08/2014