Page 1 : Hari ubwoba n'impungenge mu ishyirwaho rya leta imwe

y'Uburasirazuba EAC muri 1977, ari uko Kenya ariyo yihariraga inyungu z'umuyango. Yakomeje agira ati “Byabaye mbere, ariko ndatekereza ko abayobozi ...
192KB taille 22 téléchargements 285 vues
EAC : Hari ubwoba n’impungenge mu ishyirwaho rya leta imwe Yanditswe kuya 27-10-2013 na Twizeyimana Fabrice Fils

Inzobere z’u Rwanda, Uganda na Kenya zirahurira i Kigali kugira ngo zirangize amahame shingiro azagenderwaho mu gushyiraho leta imwe y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba nk’uko umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma abivuga.

Iri tsinda ry’inzobere muri politiki zari ziherutse guhurira i Kampala, zitangiza uyu mushinga wo gushyiraho iyi leta imwe itegerejwe na benshi, biteganyijwe ko ukuriye izi nzobere ariwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Uganda, Gen Aronda Nyakairima azageza raporo y’ibimaze kugerwaho n’iri tsinda ku bakuru b’ibihugu bitatu kuri uyu wa Mbere kugira ngo babyemeze. Gukora leta imwe ihuriweho n’ibihugu byo mu karere niyo ntambwe ya kane mu guhuza akarere nyuma yo guhuza gasutamo, guhuza isoko ndetse no guhuza ifaranga. Amasezerano yo guhuza ifaranga mu karere ,biteganyijwe ko azashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu mu nama ngarukamwaka izabahuza I Kampala mu kwezi gutaha. Monique Mukaruliza, Umuhuzabikorwa w’umugambi w’ibihugu bitatu uhuza u Rwanda, Uganda na Kenya, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mbere y’uko ibi bihugu bitatu bikora leta imwe bihuriyeho. Amasezerano yo guhuza ingabo, inzego z’umutekano ndetse no guhuza politiki mpuzamahanga byose ni ibintu by’ingenzi bikenewe kugira ngo iyo leta imwe ibeho nk’uko Mukaruliza abisobanura. Yagize ati “Turifuza ko abaturage bacu biyumva kandi bakabaho kimwe…hakabaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ibi byose rero ni byo bizafasha mu kugera kuri ya leta imwe duhuriyeho.” Yakomeje abwira ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko amasezerano y’ubufatanye y’urujya n’uruza rw’abantu mu karere nayo azashyirwaho umukono muri iyi nama ngarukamwaka iteganyijwe mu kwezi gutaha. Professor Augustus Nuwagaba, umwarimu muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, we asanga nubwo ibi bihugu bitatu byihutira gukora leta imwe, bikwiye kwibuka gutekereza cyane ku ngorane zishobora gutuma uyu mugambi utagera ku ntego zawo. Yagize ati “ Ni byiza rwose ko leta imwe ijyaho, ariko na none hari ibikwiye kwitabwaho cyane cyane kumenya neza ko buri gihugu muri bitatu kibona inyungu ingana n’iyo ibindi

bibona, hakirindwa ko hari igihugu kiryamira ibindi mu bijyanye n’inyungu ziva mu kwihuriza muri leta imwe.” Tanzania na Burundi ntibiri mu bihugu bigomba kugira iyi leta imwe iteganywa, kuko byo bitari muri uyu mugambi. Nuwagaba yasobanuye ko impamvu Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wabashije kugera ku ntego zawo ari uko ibihugu byose biwubonamo inyungu zingana. Yavuze kandi ko impamvu nyamukuru y’isenyuka ry’ikitwaga Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC muri 1977, ari uko Kenya ariyo yihariraga inyungu z’umuyango birangira Tanzaniya na Uganda bivanyemo akarenge. Yakomeje agira ati “Byabaye mbere, ariko ndatekereza ko abayobozi bacu bakagombye kuba babizirikana kugira ngo birinde ko iyo gatanya (divorce)yakongera kubaho”. Mu mwaka wa 1977, Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba warasenyutse nyuma y’imyaka 10 wari umaze, ku mpamvu z’uko Kenya yifuzaga kubona imyanya myinshi mu nzego zifata ibyemezo kurusha Uganda na Tanzaniya. Muri 2011, itsinda ry’inzobere ryashyize hanze raporo ryise “Kugaragaza ubwoba,impungenge, n’imbogamizi kuri leta imwe y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba” mu bihugu bitanu bigize uyu muryango kandi hagaragayemo zimwe mu mbogamizi. Iyi raporo yibanze cyane kuri politiki, ubukungu, umuco n’imibereho y’abaturage by’abaturage batuye ibi bihugu bihuriye kuri uyu muryango. Gusa impungenge zagaragaye cyane ku bijyanye n’amategeko yo gutunga ubutaka muri ibi bihugu, gutakariza ubutaka muri uru rujya n’uruza n’ibindi. Ibyavuye mu nyigo byagaragaje ko bimwe mu bihugu bifite igice kinini cy’ubutaka budakoreshwa bifite ubwoba bwo kubutakaza ku baturage b’ibihugu bizaba byihuje, iyi leta imwe nimara kujyaho. Nyamara nubwo imirimo yo gushyiraho iyi leta imwe irimbanyije, kuwa mbere ushize Leta ya Tanzaniya yasohoye itangazo ryamaganira kuri uyu mugambi w’u Rwanda, Uganda na Kenya wo gukora leta bihuriyeho, ivuga ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko kandi bigamije kuyiheza mu gihe yo yibona nk’umunyamuryango fatiro w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirabuza. Itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri ishinzwe imirimo y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, risobanura ko ibiganiro biri kuba hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya binyuranyije n’uko amategeko agenga umuryango abiteganya, gusa rigashimangira ko hari ingingo zemerera bimwe mu bihugu by’uyu muryango kuba byakwihuta bigasiga ibindi muri iki gikorwa cyo guhuza akarere. JK : Kagame arashaka kugira u Rwanda intara ya Uganda abanyarwanda batabajijwe icyo babitekerezaho!!! Aliko se Kagame alikanga iki gitumye ashaka kwegeka u Rwanda ku Bugande? Aho kugirango u Rwanda ruyoborwe n’undi azemera abe Vice-Président wa Museveni !! Umenya ya Empire Hima ibananiye mu Burundi na Kivu zombi none Museveni na Kagame bagiye kuyishakira muli Kenya na Sudani y’Amajyepfo. Ahubwo Kenyatta na Salva Kiir nibareba nabi nibamara gusinya Kagame na Museveni bazabirenza nkuko bagize Muzehe Kabila ibihugu byabo babisigarane!!!