Page 1 y'u Rwanda, imwe rukumbi igiye gutangira maze iza leta zose

leta nk'uko byari biteganyijwe ko ari ryo risigaye kugira ngo imikorere y'iyi kaminuza itangire. Iri tegeko rinagena inshingano, ubu basha, imiterere n'imikorere ...
311KB taille 33 téléchargements 221 vues
Hasohotse itegeko rishyiraho kaminuza imwe rukumbi ya Leta Yanditswe kuya 25-09-2013 na Jean Claude Ntawitonda

Icyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda kizaba i Kigali ahari SFB

Iyo itegeko risohotse mu igazeti ya Leta, rihita ritangira kubahirizwa ; ni nayo mpamvu Kaminuza y’u Rwanda, imwe rukumbi igiye gutangira maze iza leta zose zari zisanzweho hirya no hino zigahagarara, nubwo mu nyubako zazo ari ho izakomeza gukorera mu mashami yayo yiswe amakoleji (Collège). Itegeko N°71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rishyiraho kaminuza imwe ryasohotse mu igazeti ya leta nk’uko byari biteganyijwe ko ari ryo risigaye kugira ngo imikorere y’iyi kaminuza itangire mu Rwanda. Iri tegeko rinagena inshingano, ubu basha, imiterere n’imikorere by’iyo kaminuza, nk’uko bigaragara mu igazeti nyirizina yasohotse kuwa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013. Iyi Kamunuza y’u Rwanda yitwa UR (University of Rwanda) mu Cyongereza, igiye gutangira igizwe na Koleji (Collège) Nderabarezi ; Koleji y‘Ubumenyi n‘Ikoranabuhanga Koleji yigisha iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y‘Abaturage ; Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu ; Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw‘Amatungo ; Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw‘Amatungo na Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima.

Iri tegeko rikaba ryemeza ko aya makoleji azakorera mu mitungo ya kaminuza n’amashuri makuru yeguriwe ibi bigo, harimo iyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (Butare) ; Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n‘Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ; Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) ; Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) ; Ishuri rikuru ritanga inyigisho mu byerekeye Imari n’Amabanki (SFB) n’Ishuri rikuru “Umutara Polytechnic” (UP) Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Biruta Vincent yatangaga ikiganiro kuri Radiyo na televiziyo by’u Rwanda ku itariki ya 8 Nzeri 2013, yavuze ko hategerejwe ko iri tegeko risohoka mu igazeti ya Leta nk’uko byagenze, kugira ngo hatangire kubaho iteganyabikorwa ndetse n’igenamigambi rihamye kuri iyi Kaminuza y’u Rwanda nshya. Minisitiri Biruta yongeyeho ko Kaminuza imwe izatuma ireme ry’uburezi ryiyongera muri kaminuza kuko abanyeshuri bagiye kujya basangira abarimu b’impuguke kandi n’ibikoresho by’amasomo bigakusanyirizwa mu ruhande bikenewemo. Yagize ati "Guhuza kaminuza ni inyungu ku mikorere y’inzego z’uburezi ndetse no ku banyeshuri ubwabo hagendewe ku byo bize." Ubwo Minisitiri Biruta yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ayigezaho ishingiro ry’umushinga ushyiraho iyi kaminuza, yavuze ko itegeko nirisohoka, iyi kaminuza izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2013 – 2014. Iri tegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (UR), rikuyeho amategeko yose yagiye ashyiraho kaminuza n’amashuri makuru bya Leta ; nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR/NUR yari i Butare) yashinzwe mu mwaka wa 1963, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n‘Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryashinzwe mu mwaka wa 1997 ; Ishuri rikuru Nderabarezi (KIE) ryashinzwe mu 1999, Umutara polytechnics (UP) yashinzwe mu 2004 - 2006, Ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAIE – Busogo) ryashinzwe mu 1998 n’andi mashuri makuru yose ya Leta, kuko bigiye gusimburwa n’iyi kaminuza nshya izaba ibibumbiye hamwe. [email protected] JK : Nyuma y’ishyaka limwe, Leta ya Kagame isanze gushyiraho Kaminuza imwe alibyo bihendutse. Bamwe ntibatinye kuvuga ko Kaminuza yabaye Koperative: (rwanda cooperative’s University) Abandi balibaza uzategeka iyi koperative uwaliwe, niba imitegekere yayo izashoboka Abali ba Recteurs b’izi Kaminuza se barajya he? Ministre Biruta we ngo igishimishije n’uko za collège zizajye zitizanya ibikoresho, ab’ i Kigali bazajya biga ali uko igitabo cyatijwe abanyabutare cyatiruwe !!! Hali n’uwibajije niba gahunda ya za koperative itagiye gukwizwa munzego zose za Leta harakulikiraho koperative y’amashuli makuru n’ayisumbuye mu Rwanda maze habeho ishuli limwe lyisumbuye mu Rwanda kugirango FPR ijye ihemba abalimu b’ishuli limwe gusa dore ko yavuze ko abalimu ali benshi ko ngo babahembye neza byakenesha igihugu.