Page 1 ABAKOZI BA AMBASADE Y'U RWANDA BAHAWE AMASAHA

nawe ari mu bagomba gusubira mu Rwanda shushi itarora. Undi twamenye ko arebwa n'icyo cyemezo n'uwitwa. , nawe wari umukozi w'ambasade y'u Rwanda.
142KB taille 22 téléchargements 238 vues
ABAKOZI BA AMBASADE Y’U RWANDA BAHAWE AMASAHA 48 NGO BABE BAVUYE KU BUTAKA BW’AFRIKA Y’EPFO. 7 mars 2014

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu gihugu cy’Afrika y’epfo, avuga ko leta y’icyo gihugu itagishoboye kwihanganira akaduruvayo gakomeje gutezwa n’abamaneko b’u Rwanda baza kuhicira abanyarwanda bahahungiye bakoresheje inzego z’ambasade y’u Rwanda.

Didier Rutembesa, nawe ari mu bagomba gutaha i Rwanda

Aya makuru avuga ko ambasaderi w’u Rwanda, bwana Vincent Karega, yamenyeshejwe na leta y’Africa y’epfo ko bamwe mu bakozi be bahawe amasaha 48, bakaba bavuye ku butaka bw’Afrika y’epfo, kubera ibikorwa by’ubutasi bashinjwa. Abo bakozi n’umunyamabanga wa ambasade, bwana Didier Rutembesa, wari warabaye icyamamare mu gutera ubwoba abanyarwanda, bamwe akanabahitana akoresheje uburozi, buzwi nk’utuzi twa Munyuza, nawe ari mu bagomba gusubira mu Rwanda shushi itarora. Undi twamenye ko arebwa n’icyo cyemezo n’uwitwa Claude Nikobisanzwe, nawe wari umukozi w’ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’epfo. Ikaze Iwacu yamenye kandi ko na ba bacuruzi bacururiza FPR muri icyo gihugu, nabo ibyabo bigiye kurangira, kubera ko mu maperereza polisi ya Afrika y’epfo imaze iminsi ikora yasanze ari bo batanga amafaranga yo gukora ubugizi bwa nabi bugirirwa abanyarwanda bahunze leta mpotozi ya FPR.

Vincent Karega, ambasaderi w’u Rwanda muri Afrika y’epfo

Gukoresha abacuruzi bakorera mu gihugu, bwari uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga ari hafi, leta itarenze gukora za transferts rimwe na rimwe bigora, kandi bikanagaragara muri sisiteme z’amabanki. Iyi stratégie yo gucura abacuruzi, ni nayo ikoreshwa muri Mozambike ndetse na Zambiya, aho usanga abantu babaye ba miliyoneri mu kanya nk’ako guhumbya. Afrika y’epfo ifashe iki cyemezo nyuma y’uko jenerali Kayumba Nyamwasa arusimbutse, ubwo yari yatewe n’abagizi ba nabi mu rugo rwe, ariko bagasanga yasohotse. Twabibutsa kandi ko mu kuboza kwa 2013, mugenzi wa Kayumba Nyamwasa, nyakwigendera col Patrick Karegeya, yishwe anizwe, kandi abamwishe akaba ari abakomando ba leta y’u Rwanda, nkuko Paul Kagame ubwe yabyigambye. Turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru, kandi n’ i Kigali ntituhavana ijisho, kubera ko naho bishyushye, ngo u Rwanda narwo rumaze kwirukana abakozi 6 ba ambasade y’Afrika y’epfo i Kigali rubashinja nabo gukora ibikorwa by’ubutasi, ariko ambasaderi we aracyahari, ikindi nuko aba ofisiye bakuru bo muri RDF bari muri uyu mugambi wo kwivugana Kayumba Nyamwasa ukaburiramo, bari mu mazi abira, Kagame yabasaranye!! Biracyazaaa…..

Gasigwa Norbert Ikazeiwacu.unblog.fr