Abarwanyi ba Runiga bahungiye mu Rwanda abenshi ni inkomere

n'umuvugizi wabo Col Milindi Seraphin bahungiye mu Rwanda. i kumwe n'abarwanyi be bahunganye kuko ari. Bugeshi, hamwe n'abarwanyi babo bagera kuri ...
226KB taille 26 téléchargements 268 vues
Abarwanyi ba Runiga bahungiye mu Rwanda abenshi ni inkomere Yanditswe kuya 16-03-2013 na IGIHE

Ubwo imirwano yongeraga kubura mu ijoro ryacyeye hagati mu mutwe wa M23, igice kiyobowe na Pasiteri Jean Marie Runiga n’uyoboye ingabo Gen Baudouin Ngaruye n’umuvugizi wabo Col Milindi Seraphin bahungiye mu Rwanda.

Pasiteri Jean Marie Runiga kugeza ubu ntari kumwe n’abarwanyi be bahunganye kuko ari Gen Baudouin Ngaruye na Col Milindi Seraphin bo bari Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, hamwe n’abarwanyi babo bagera kuri 650.

Nk’uko mugenzi wacu Maisha Patrick uri i Rubavu ukomeje gukurikirana ibibera aho yabidutangarije, abo barwanyi barimo inkomere nyinshi ariko zikomeje kwitabwaho na Croix Rouge. Ku birebana n’uko hari icyo imirwano yaba yangije ku ruhande rw’u Rwanda, yadutangarije ko nta sasu na rimwe ryigeze rigwa ku butaka bw’u Rwanda. Abo barwanyi ngo icyatumye bahunga ni uko uruhande ruyobowe na Gen Sultani Makenga rwabagabyeho igitero mu rukerera, kubera ko amasasu bari bafite yari make bahitamo guhungira mu Rwanda. Ntibazi irengero rya Ntaganda Ku birebana n’uko igice cya Runiga cyaba gikorana na Gen Bosco Ntaganda kandi bakaba bahunganye, Col Milindi yatangaje ko batigeze babonana na Ntaganda kandi batazi n’iyo aherereye. Amakuru dukesha Reuters atangaza ko Gen Bosco Ntaganda na we yahunze ariko batamenye irengero rye, uretse ko bakeka ko yaba yahungiye mu bice byegereye u Rwanda cyangwa se akaba ari mu mashyamba mu gice cyaba kirinzwe n’ingabo za Loni. Reuters ikomeza itangaza ko abarwanyi ba Gen Sultani Makenga bagenzura ibice byose bikomeye bya Kibumba kuri Kilometero 30 uvuye i Goma, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 Col Vianney Kazarama.

KJ. Aliko kuki bagumya kuvuga ko aba basilikare bahunze none ahubwo kwaba ali ugutaha murwababyaye ? Niba mwibuka, abasilikare abahunganye na Col Mutebutsi muntambara ya Bukavu baba baragiye he ? Colonel Mutebutsi se we yaba abalizwa muyihe nkambi mu Rwanda? Ngo Runiga yaba afungiye ahantu hatazwi halya? Aho ntiyaba ali muli hoteli imwe na Général Nkunda? Ubwo na Ntaganda arayibasangamo!!! Genda Congo waragowe, bazajya bamara gukora amahano biyambukire umupaka bitahire ntankulikizi!!!!!!!! Ejo bazoherezayo abandi bo gushinga indi mitwe yo kubohoza Congo.