Mu Rwanda amabanki yemerewe gutanga inguzanyo y'igihe kirekire

inyungu ntoya, aya nayo akaba ari yo azajya akoreshwa n'aya mabanki. N'ubwo yemera ko ikibazo cy'amafranga make kikiriho mu mabanki umukuru wa banki.
79KB taille 33 téléchargements 288 vues
Mu Rwanda amabanki yemerewe gutanga inguzanyo y'igihe kirekire. BBC Gahuzamiryango Jean Claude Mwambutsa

Kuva aho ikibazo cy’ubukungu gitangiye kuvugwa ku isi yose, Banki zo mu Rwanda hafi ya zose zari zahagaritse inguzanyo zigihe kirekire.

Kuri ubu leta y’U Rwanda ngo igiye gushyira amafranga menshi mu mabanki izasabaho inyungu ntoya, aya nayo akaba ari yo azajya akoreshwa n’aya mabanki. N’ubwo yemera ko ikibazo cy’amafranga make kikiriho mu mabanki umukuru wa banki nkuru y’u Rwanda Francois Kanimba ngo asanga iyi itaba impamvu buri gihe yo gusobanura ukudatanga inguzanyo z’igihe kirekire kw’amabanki kuri rubanda ruyagana. Bwana Kanimba yemeza ko amabanki menshi yahiye ubwoba amwe yihutira guhagarika inguzanyo na ho andi azamura ku buryo bukabije ikigero cy’inyungu yakwa ku nguzanyo. Ubukungu butameze neza ku isi na bwo ngo si yo mpamvu yonyine yamanuye urugero rw’amafranga mu mabanki y’u Rwanda. Bimwe mu bigo bikomeye by’ubucuruzi byari bifite imari nyinshi idakorwaho mu mabanki byashoye amafranga menshi mu mishinga bituma amabanki asigarana ay’abakiliya basanzwe nabo batagira menshi. Ibyo ni nk’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakmozi CSR cyashoye akayabo mu bwubatsi bw’amazu, amwe akodeshwa na ho andi akongera kugurishwa. Kugira ngo iki cyuho kizibwe, leta y’u Rwanda yemeye gushora amafranga menshi mu mabanki azatangwa gusa ku nguzanyo z’igihe kirekire. Gusa n’ubwo ikibazo cy’ubukungu cyarangira, Abanyarwanda bagomba kugira umuco wo kuzigama dore ko hari abatemera kuyikuraho bagahitamo kuyibikira mu mago yabo. Mu gihe leta isaba amabanki gukangurira abakorana na yo gutinyuka gukorana na yo buri munsi, umukuru wa banki nkuru Francois Kanimba avuga ko nta franga na rimwe rizongera gusohoka mu kigega cya leta ritanyujijwe kuri konti ya banki ya nyiri ukwishyurwa.