Leta ya Kagame mu kwohereza maneko zayo gukorera hanze mu

gatandukanye, ariko ikigamijwe ari uguhiga abo bagabo n'imiryango yabo, ndetse n'abandi bose bacyeka ko bakorana nabo. Amakuru ikinyamakuru ...
76KB taille 50 téléchargements 462 vues
Leta ya Kagame mu kwohereza maneko zayo gukorera hanze mu rwego rwo kwica abayihunze. http://www.umuvugizi.com

Leta ya Kagame yatangiye gushaka abantu baturanye n’abanditse Rwanda Briefing mu gihugu cya Uganda babohereza hanze, hitwajwe ko barimo gukora ubucuruzi n’akazi gatandukanye, ariko ikigamijwe ari uguhiga abo bagabo n’imiryango yabo, ndetse n’abandi bose bacyeka ko bakorana nabo. Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gicyesha inzego z’iperereza za Kagame, aravuga ko inzego z’ubutasi bwe zatangiye gushaka abantu bakomoka hamwe n’abanditse Rwanda Briefing, cyane abari baturanye n’aho Col Karegeya akomoka, Mpororo n’i Mbarara, bakurwa mu kazi bari bafite i Kigali, bagashakirwa akazi mu bihugu duhana imbibe, cyane Uganda, abandi bagahabwa amafaranga yo gukora business. Mu bashaka abo bantu bagomba kuza gukora uwo mugambi mubisha, harimo Gen Rutatina, umujyanama wa Kagame mu by’umutekano, Gen Jack Nziza na Dany Munyuza, hagamijwe gusenya icyo bise “Network Kayumba, Karegeya”. Iki gikorwa akaba atari ubwa mbere aba basirikare bagikora, kuko mbere y’urupfu rwa nyakwigendera Rutayisire John Bosco, yari yahawe akazi ko kujya guhiga abantu bacyekwaho gukorana n’abanditsi ba Rwanda Briefing, cyane cyane uwitwa Capt. Apollo Rubagumya, nawe wahunze igihugu nyuma yo gutotezwa, azira umuvandimwe we Col Karegeya, ngo amutware mu gaco k’abicanyi kuko yari inshuti ye, nyuma yo kwanga iyo misiyo yo kwica Capt Apollo nibwo yahise yicwa. Ayo makuru akomeza avuga ko abashakwa bose kuza kuneka abo bantu Leta ya Kagame ishakwa kwicwa, baba batinya guhakana ako kazi mena-maraso, kuko bakangishwa ko nibakanga bazakorerwa nk’ibyo nyakwigendara Rutayisire John Bosco yakorewe. Iki kibazo cya Captain Apollo Rubagumya, kiba ari ikibazo kimaze gufata intera ndende kuko na Perezida w’inteko y’abadepite wungirije ukomeye muri FPR, Polisi Denis , yari yatangiye gukwiza ibihuha ndetse byaje no gutangazwa mu kinyamakuru “Izuba” gikorana na Leta, ko Capt Apollo Rubagumya ari mu ngabo ziyobowe na Gen Gadi, ziri muri Kongo, ngo zishaka gutera u Rwanda, zikorana na ba Gen Kayumba. Ariko abazi imikorere ya Leta ya Kagame bemeza ko aya magambo ya depite Polisi Denis yari agamije gutegura abantu harimo n’imiryango n’inshuti za Capt Apollo Rubagumya, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, urupfu barimo gutegura rw’uwo musirikare kugira ngo hasobanurwe mbere ko ari mu ntambara, bityo urupfu rwe ntiruzagire uwo rutungura cyangwa rubazwa. Ayo makuru kandi ava mu rwego rw’ubutasi bwa Kagame aravuga ko hamaze gukwirakwizwa imitwe y’abahanga mu bwicanyi hirya no hino cyane

mu bihugu duturanye, igamije kwica abantu bose bacyekwaho gukorana n’abanditsi ba Rwanda Briefing, nk’uko Kagame yabisabye mu nama iherutse kuba y’abasirikare (Army Council), ko abantu bose bacyekwaho gukorana na Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa ndetse na Dr Gahima, bose bagomba kwicwa. Sibyo gusa kuko amakuru yandi dufite avuga ko abandi baba bamaze kugera no mu bihugu byo hanze, cyane mu Burayi, aho Kagame yenda kuzajya mu minsi iri imbere. Hagamijwe gutera abantu ubwoba ko batagomba kwitabira imyigaragambyo, mu gihe Kagame azaba aje gukora inama n’abanyarwanda mu Bubiligi. Mubamaze kuhagera akaba harimo umukozi w’urwego rwa maneko NSS rw’u Rwanda witwa Kanyabugaye Didier, wahoze ari umushoferi wa Jack Bihozagara akiri Ambasaderi mu Bufaransa. Kanyabugaye akaba yaroherejwe na Gen Jack Nziza, nubwo akoreshwa na Col Dr Ndahiro, akaba arimo azenguruka Uburayi aneka anashakisha abantu bazitabira inama ya Kagame bazamushyigikira. Abandi bavugwamo, harimo abamaze gucengerwa n’amatwara ya FPR ndetse bahindutse abakangurambaga bayo kandi bari impunzi, harimo uwitwa Camarade, akaba muramu wa murumuna wa Ndagijimana, na Alphonse Hercule, ndetse na Maurice Rwambonera bose baba mu Bubiligi i Buruseli. Ayo makuru kandi ashyira mu majwi Gen Rutatina na Gen Nziza, ko bakoresheje Ambassaderi w’ u Rwanda muri Kongo, Rugira Amandin, kugira ngo ashake uburyo aha ruswa y’amayero (Euros) 10,000 umwe mu banyarwanda bazwi cyane mu Bubiligi uhagarariye umuryango wa sosiyeti sivili (la Société Civile Rwandaise ) mu magambo ahinnye (SOCIRWA), Albert Rukerintare, ucyekwaho kuba ari we ufite ingufu zaburizamo iyo myigaragambyo yamagana Kagame. Bivugwa ko amaze kwanga ayo mafaranga ya Leta ya Kagame, yaba atangiye kugira impungenge z’umutekano we. Ndetse ngo n’umuryango we uri mu Rwanda ukaba utangiye guhura n’ikibazo cyane ko umubyeyi we aherutse gukora impanuka idasobanutse, abantu benshi bakaba bakomeje kudashira amacyenga iby’iyo mpanuka, bavuga ko hari aho yaba ihuriye na Albert Rukerintare ufatwa nk’umuntu uyoboye umuryango urwanya Leta ya Kagame k’uburyo bukomeye. Kugeza ubu abantu benshi bakaba bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye, kubera gucyekwaho kuba inshuti cyangwa se gukorana n’ abanditsi ba Rwanda Briefing, ndetse abamaze gupfa cyangwa kuburirwa irengero baka biyongera umunsi k’umunsi. Ari nako Leta ya Kagame ikomeje kugenda hirya no hino ibangisha abanyarwanda n’abanyamahanga. Charles I. [email protected]