Kagame yaba ari we uhimba imitwe ihungabanya umutekano mu

itera ibisasu mu mihanda i Kigali ngo babigereke kuri Kayumba na Karegeya. None ngo barimo barabigereka kuri Ingabire. Gen Rwarakabije yakoreshejwe ...
102KB taille 29 téléchargements 232 vues
Kagame yaba ari we uhimba imitwe ihungabanya umutekano mu Rwanda? Twifuzaga gusangira namwe iyi nkuru dukesha ikinyamkuru Umuvugizi (http://www.umuvugizi.com) itwereka uko Kagame akorana n'abahoze bari muri FDLR gushinja abatavuga rumwe nawe ibinyoma. Maneko za Kagame zaba ari zo zihimba imitwe itera ibisasu mu mihanda i Kigali ngo babigereke kuri Kayumba na Karegeya. None ngo barimo barabigereka kuri Ingabire. Gen Rwarakabije yakoreshejwe n'inzego z'iperereza mu gutwerera ibyaha Madame Victoire Ingabire

Inzego z’iperereza za gisirikare za Kagame zifatanyije na polisi bapanze uburyo bazatwerera madame Victoire Ingabire Umuhoza ibyaha by’iterabwoba zibifashijwemo na Gen Rwarakabije, kugirango abagezeho abantu bizewe b’abahutu bakorana na FDLR kandi badashobora kubatamaza, bakorana uwo mugambi mubisha. Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bantu bakorana n’inzego z’iperereza za Kagame, bemezako umugambi wo gufunga madame Ingabire, wapanzwe Col Dan Munyuza yifashije Gen Rwarakabije, bamusaba kubagezaho umuntu wabafasha muri icyo gikorwa, kandi wakwitanga akemera gufungwa akanemera ibyaha bityo nabo bakazamugorera nyuma yaho bamaze kumufasha gufungurwa. Amakuru avuga ko Gen Rwarakabije yahamagaje umwe mu bakozi be yakoreshaga kuneka FDLR, Major Uwumuremyi. Uyu musirikare yageze mu Rwanda mu mezi macye ashize, azanye na bagenzi be, ngo akimara kugera mu Rwanda yahabwaga mission yo gusubira muri Kongo kuneka bagenzi be, ibyo bikorwa byo kunekera igisirikare cy’u Rwanda yabikoze inshuro nyinshi babona kumwizera, amakuru avuga ko ngo yahabwaga akayabo k’amafaranga kugirango abanze agire ikizere maze abiyumvemo. Amakuru atugeraho avuga ko Gen Kayumba na Col Karegeya bakimara guhunga, urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Kagame rwapanze uburyo bwazabashinja ibyaha by’iterabwoba kugira ngo bagarurwe mu Rwanda, ndetse babangishe abantu babakundaga, dore ko amakuru avuga ko mu gisirikare ndetse n’abasiviri benshi cyane bari muri FPR bakunda abo bagabo bombi. Uwo mugambi wacuzwe n’urwego rw’iperereza rya gisirikare DMI, bashyiraho umutwe

mpimbano CDF (Coalition of Democratic Forces), utanga n’amatangazo agenewe abanyamakuru (press release) hirya no hino, ndetse na za tracts, ariko mu by’ukuri uwo mutwe ntawe ubaho, ni uburyo bari bashatse kurega abo bagabo kugira ngo bagarurwe mu Rwanda. Nyuma yo kubona ko byose bifashe ubusa Afrika y’ Epfo itabyumvise, bahinduye umugambi bari bafite maze bawutwerera Mme Victoire Ingabire Umuhoza, bakoresheje Major Uwumuremyi, kugira ngo babone uko bamufunga, cyane ko ibyaha bari bamutwerereye by’ingengabitekerezo no guhakana jenoside byari binaniranye kuko amahanga yari amaze gucyemanga ibi byaha ko byashyiriweho gucecekesha no kuniga burundu abatavuga rumwe na Kagame, bikaba byari bimaze kwamaganwa cyane ndetse na Leta ya Kagame yemeye kuvugurura ayo mategeko abiri ahana ibyo byaha. Inzego z’iperereza ryateguye dosiye ya Ingabire, umugambi umaze gucurwa neza bawushyikiriza Kagame, amaze kuwemera atangira gutegura amahanga abumvisha ko guhana uwo mutavuga rumwe ufite ibyaha atari ikosa. Yaje kuyiha polisi n’ubushinja-cyaha , kugira ngo bategure uburyo bazashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, nyuma yo gutegura Maj Uwumuremyi wazanywe na Gen Rwarakabije, yemera gushinja ibinyoma ko yari mu mugambi wo gukora uwo mutwe maze ashinja Ingabire ngo ko yari awurimo. Kagame yakomeje gukangurira amahanga ko gufunga umuntu ushinjwa ibyaha bikomeye byo kudurumbanya umutekano w’igihugu atari ikosa. Ibi bikaba bifitanye isano na disikuru yavuze arahiza guverinoma mu minsi ishize, avuga kandi atuka amahanga ko bamubwira kwihanganira abatavuga rumwe nawe ariko ngo abamubwira nabo bahana abantu babo nabo batavuga rumwe na guverinoma zabo,”… kubona bafunga umudepite kubera ibitekerezo bye byo kwibasira abayisiramu, jye nahana abafite ingengabitekerezo izana jenoside bagasakuza”. Yakomeje asa n’aho abikomozaho avuga ko guhana umuntu ubangamiye umutekano w’u Rwanda atari ikibazo, ko batagomba kumwita umunyagitugu. Aya magambo ye yateguraga ifunga rya Ingabire ngo hatazagira uvuga, aramutse amufunze, cyane ko yabiteganyaga. Ibyo kandi bikaba bibaye, amahanga ndetse harimo abaterankunga bakomeye, amaze igihe yotsa igitutu Kagame avuga ko agomba kwemerera abatavuga rumwe nawe bakajya muri guverinoma ye, bityo kugira ngo Kagame abone urwitwazo yagombaga gutanga ibisobanuro ko bose ari abanyabyaha. Ikindi kandi Ingabire akaba yari asigaye amereye nabi Kagame cyane, kuko yari asigaye amunenga k’umugaragaro kandi akaba yakoranaga n’abaterankunga k’uburyo butaziguye, ndetse benshi bakaba bari basigaye bagirana imishyikirano ku birebana na politiki y’u Rwanda. Akaba yari abangamiye politiki ya Kagame cyane kurwego mpuzamahanga. Ikindi kivugwa ngo Me Ntaganda bamaze kubona ko amahanga abamereye nabi, bashatse kumwegera ngo bamukoreshe gusenya Ingabire maze bamwigarurire nk’uko bagiye bigarurira abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, nka ba Safari, n’abandi bagiye bagira uruhare mu gusenya amashyaka yabo bagahabwa imyanya. Amakuru avuga ko bamusanze muri gereza bagashaka kumusinyisha impapuro zisaba imbabazi Kagame, ndetse no gusobanura ko yitandukanyije na Ingabire, maze akabona gufungurwa, agahabwa umwanya ukomeye muri Leta . Ngo yaba yarahamagawe muri biro y’umukuru wa gereza ya 1930, nijoro kugira ngo abonane n’abari bashinzwe kumukangurira icyo gikorwa. Ndetse amakuru avuga ko yigeze no gutwarwa hanze ya gereza kugirango

bakomeze bamwinginge yemere gusinya asaba imbabazi Kagame. Me Ntaganda ariko ngo yaba yarababereye ibamba, maze yanga gusinya ibyo bipapuro bari bamuzaniye, akomeza gutsimbarara ku cyemezo cye, ari nabyo byaje kumuviramo guhabwa akato muri gereza, no gufungwa nabi cyane. Andi makuru avuga ko Ingabire n’amara kugera muri gereza bashobora kumuha uburozi butuma atazashobora gukomeza politiki, kuko buzagenda bumwica gahoro gahoro. Kandi ngo na zamaneko zikorana na z’ambasade zikomeye ngo bahawe amabwiriza yo kumvisha b’ambasaderi ko Ingabire yakoranaga n’uwo mutwe w’iterabwoba. Ingabire akimara kugera mu Rwanda yashinjwe ingenga bitekerezo ya jenoside no kuyihakana, ndetse ashinjwa ko akorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR , bavuga ko yatangaga imfashanyo muri uwo mutwe. Uyu munsi ibyo byose byahindutse, arashinjwa gukorana n’umutwe mushya CDF, ndetse no kuwugurira intwaro. Abakurikiranira hafi iri hindagurika ry’iri byaha ashinjwa, babona ko birimo guhimbwa. K’urundi ruhande kandi bemeza ko uyu muco ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame umaze kuba akamenyero kandi wagiye uhitana inzira karengane nyinshi zizira imyunvire yazo itandukanye n’iya Kagame kuri politiki y’u Rwanda. Gasasira http://www.umuvugizi.com/artviewer.php?ArtID=0000000303