Paul Kagame kumwanya wambere kwinjiza umutungo mwinshi

... kije guhungabanya umunezero w'abinezeza mu byiza bya rubanda ! N'ubwo bwose ariko aba ari igihuha , inkuru nk'izo ziba zica amarenga , zikerekana ko.
184KB taille 27 téléchargements 306 vues
Rwanda : Ni ubuhanuzi buri gusohora? Ngo Paul Kagame afite umwanya wa mbere ku isi mubakuru b'ibihugu binjiza umutungo mwinshi muri uyu mwaka w'2013! http://bit.ly/1AVlfVr

Publié le 25 avril 2013 par veritas

Ese ni ubuhanuzi bwavuzwe burimo busohora ? umwe mubahanuzi bahanuriye u Rwanda yavuze ko ruzategekwa na Rwabujindiri rurya ntiruhage, muri icyo gihe inzara ikazaba ica ibintu mu gihugu, hakagaragara umwiryane no kwishishanya mu bana b’u Rwanda… ubu abanyarwanda barakubitira abana kuryama kubera inzara, abanyeshuri basigaye barwara bwaki kubera kurya nabi, abaturage basigaye bakubitwa kubera ko babuze amafaranga yo kugura ubwishingizi bw’ubuzima … ariko hejuru y’ibyo byose umukuru w’icyo gihugu niwe ufite umutungo mwinshi mu bakuru b’ibihugu byose bituye isi harimo n’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi ! Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri Paul Kagame kubyerekeranye na politiki kuko warangiye kandi ugatangira ari kuri liste yaba Ruharwa mubakuru b’ibihugu bishe abantu benshi kandi bakomeje guteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, uyu mwaka wafatiwemo ibyemezo byahahamuye Kagame ubwo ibihugu bikomeye by’i Burayi byamufatiraga ibyemezo byo guhagarika inkunga y’amafaranga byashyiraga mu ngengo y’imali ya leta ye kubera urugomo rw’intambara ahoza kuri Congo, aho yahimbye umutwe wa M23 ugiye kumarira ku icumu abanyarwanda n’abacongomani batuye Kivu y’amajyaruguru. N’ubwo isura ya Kagame yahindanye cyane mu mahanga, Paul Kagame n’abakunzi be bakomeje kwishimira umwanya ukomeye afite wo kuba ISIHA RUSAHUZI ya mbere ku isi ! Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Amerika cyitwa « people With Money » cyasohotse kuwa gatatu taliki ya 24 Mata 2013, Kagame Paul akomeje guhozwa agahinda afite n’umurundo w’amafaranga yibitseho ; Kagame Paul ufite imyaka 55 y’amavuko ,ubu niwe mukuru w’igihugu ku isi yose wihemba umushahara mu nini kurusha abandi bakuru b’ibihugu byose muri uyu mwaka w’2013 aho umutungo we ungana na miliyoni 96 z’amayero bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 79.630.828.800Frw !

Mu mwaka w’2010, ubwo yakoraga ikinamico ry’amatora , agashyira madame victoire Ingabire mu gihome kimwe n’abandi banyepolitiki, Kagame Paul yari afite impungenge z’uko umutungo we utari mwinshi cyane, guhera uwo mwaka ubu akaba yarongereye umutungo we kuburyo budasanzwe, nk’uko icyo kinyamakuru kibitangaza ,hagati ya Gicurasi 2012 na Gicurasi 2013 niho Paul Kagame yabonye ziriya miliyoni 96 z’amayero, umutungo we ukaba wariyongereyeho miliyoni 60 z’amayero ugereranyije n’umwaka wabanjirije uyu, akaba aribyo bitumye muri iki gihe Kagame Paul afite morale nyinshi ! Perezida w’Ubufaransa François Hollande, ahembwa amayero 132000 ku mwaka,mu gihe Paul Kagame we yinjiza miliyoni 96 z’amayero ku mwaka, umutungo wa Paul Kagame ku mwaka ukaba ukubye incuro 727 umutungo wa Perezida w’Ubufaransa ku mwaka!!

Kagame Paul akura uwo mutungo he ?

Nk’uko ikinyamakuru “People with money” kibitangaza, uwo mutungo wose Kagame Paul yinjiza ku mwaka ubarwa haherewe ku mushahara ahabwa,ariko Kagame akaba abona andi mafaranga kuburyo butandukanye n’ubwabandi bakuru b’ibihugu nk’amafaranga aturuka ku matangazo (publicité) yikoreshereza ubwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bwe. Kagame niwe mukuru w’igihugu ucuruza cyane , ibikorwa by’ubucuruzi bwe bibarirwa mu mamiliyoni 275 y’amayero, Paul Kagame akaba akura n’inyungu nyinshi mubucuruzi bw’imigabane ( bourses), ubukode bw’amazu n’inyungu z’ubucuzi bwa CoverGil (amavuta y’ubwiza); amafaranga ava muri resitora za Kagame ziri mu mujyi wa Kigali (nka resitora l’gros Paul), Kagame afite ikipe y’umupira w’amaguru ya Tambwe, akagira iduka ricuruza imyenda y’abasore n’inkumi igezweho ryiswe “Kagame seduction” n’iduka ricuruza umubavu ryitwa “L’eau de Paul”; ibyo byose akaba aribyo bimwinjiriza uriya mutungo.

N’ubwo ariko umunezero w’ubukungu ukomeje kunezeza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda; ibihuha bijyanye n’amaherezo y’ubuzima bwe n’umuryango we bikomeje kumuhungabanya! Kuri 21 mata 2013 nyuma ya saa sita hatambukijwe igihuha kuri interineti kivuga ko Paul Kagame yitabye Imana !! Gusa rero inshuti ze za hafi zikaba zarahise zibeshyuza icyo gihuha cyari kije guhungabanya umunezero w’abinezeza mu byiza bya rubanda !

N’ubwo bwose ariko aba ari igihuha , inkuru nk’izo ubutunzi bw’isi ntawe uburya ngo aburangize, ko akazabusiga , ahubwo abazi gukurikirana umutungo umwe bagomba gushyigikirwa kugira ngo igihe Isiha mutungo uzagarurwe mu isanduku ya leta!

Ubwanditsi!

ziba zica amarenga , zikerekana ko umuntu aburundarunda amaherezo nk’uwo w’igihugu wihariwe n’umuntu Rusahuzi izaba itakiri kuri iyi si uwo