Perezida Kagame

Mar 31, 2011 - n'abantu ku mbuga ze za Twitter na Facebook aho yavuze ko aribyo koko ariwe wiganirira n'abantu batandukanye baba bamwandikiye.
260KB taille 8 téléchargements 275 vues
Utarakoze ibyo yagombaga gukora azabiryozwa, mutugaye gutinda ntimuzatugaye guhera- Perezida Kagame posted on Mar , 31 2011

-Hari abagirango sinjye uba uri kuri Twitter yanjye, ugende ubabwire ko ari jyewe -Kurwanya ruswa si ikintu cyoroshye ariko birashoboka -Sinemeranya n’umuntu wese wafata icyemezo cyo kurasa abaturage... -Alain Juppe kuba ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ntibyahindura uko Abanyarwanda bamuzi -Abimura abantu hutihuti barangiza ntibakore ibikorwa baba bateganyije gukora bagomba kubibazwa -Kuba mu Bubiligi tumaze koherezayo ba Ambasaderi 6 si ikibazo! Ibi bizubizo hamwe n’ibindi binyuranye ni bimwe mu byagarutswe ho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Werurwe 2011, mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Ubwo yasububiga ikibazo cy’ Umunyamakuru Marcel Museminali wari umubajije icyo avuga kuri Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’umugenzuzi w’ Imari ya Leta yagaragaje ko amafaranga yagombaga gukoreshwa hafashwa abasenyewe n’ibiza mu ntara y’Iburengerazuba yakoreshejwe nabi. Perezida Kagame yagize ati: “Icyo mbitekerezaho kiroroshye kandi kirasobanutse kuba haragiyeho komisiyo ishinzwe kubikurikirana ni byiza, ahubwo icyo umuntu yakibaza ni iki; bikorwa gute?”. Kagame yongeye ati: “Ariko igisubizo ni iki: Ni uko buri wese ufite icyo ashinzwe mu gihugu agomba gukurikiranwa akabibazwa, rero utarakoze ibyo yagombaga gukora azabibazwa mutugaye gutinda ntimuzatugaye guhera”. Ubwo yagiraga icyo avuga ku birimo kubera muri Libya Perezida Kagame yongeye kuvuga ko we ubwe atigeze ashyigikira ibyo Khadafi yakoze arasa abaturage, ndetse ngo kuba byarageze aho inteko y’umuryango w’abibumye iterana igafata umwanzuro nomero 1973 atabibonamo ikibazo kuko ibirimo kubera muri Libya byari byarenze

imbibi z’icyo gihugu.

Perezida Paul Kagame

Ubwo yakomezaga asubiza Umunyamakuru wa Reuters wari umubajije iki kibazo Perezida Kagame yagize ati: “Sinzi niba warumvise uruhande mpagazemo ariko ibyo navuze si ibyo nasomye cyangwa mbona ku ma televiziyo, ahubwo ni ibyo nabayemo…, njyewe sinemeranya n’umuntu ushobora gufata icyemezo cyo kurasa abaturage; rwose simbyemera”. Perezida Kagame kandi yasubije ku kibazo yabajijwe niba koko ariwe uganira n’abantu ku mbuga ze za Twitter na Facebook aho yavuze ko aribyo koko ariwe wiganirira n’abantu batandukanye baba bamwandikiye. Yagize ati: “Hari abagirango sinjye uba uri kuri Twitter yanjye, ariko ugende ubabwire ko ari jyewe. Ibyo birashoboka cyane, ushobora gukora ibintu byose icyarimwe; urugero nko mu masaha y’akaruhuko nshobora kuba ndimo gufungura nkafata telefoni yanjye nkaganira n’abantu, cyangwa iyo ndimo gukina tenis mu gihe cy’akaruhuko nshobora gufata akanya nkasubiza abantu baba bambajije ibibazo bitandukanye”. Ubwo yasubizaga ikibazo cy’Umunyamakuru wa AFP(Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa) witwa Steve kucyo avuga kuri Alain Juppe uherutse kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihugu cy’U Bufaransa, Perezida Kagame yavuze ko kuba Alain Juppe yaragizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bitazahindura uko abanyarwanda bamuzi.

Perezida Kagame na bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Alain Juppe kuba ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ntibyahindura uko Abanyarwanda bamuzi, kuba ataragagaraje ubushake bwo kugira ibyo akosora ku byo tumuziho nanubu uko twamufataga niko tukimufara”. Perezida Kagame ariko yavuze ko kuba hari ubushake bwa Leta y’u Bufaransa na Perezida wayo Nicolas Sarkozy mu kuvugururura imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi bifite icyo bivuze.

Agira icyo avuga ku ku isoko rusange ry’ Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (East African Common Market) yavuze ko kimwe mu bidindiza imikorere y’ iri soko ari inyungu zitandukanye za buri gihugu ariko ngo bikomeje kwigwaho ndetse bikazabonerwa umuti bidatinze. Kuri iyi ngingo kandi niho yakomoje asubiza ikibazo yari abajijwe ku birebana n’icyo ibindi bihugu byo muri uyu muryango wa EAC byakigira ku Rwanda murwego rwo kurwanya ruswa yagize ati: “Kurwanya ruswa si ikintu cyoroshye na gato ariko birashoboka”.

Irene Mugisha Umunyamakuru wa UBC Televiziyo ya Uganda abaza ikibazo Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Nta muntu numwe ndumva uvuga ko ruswa ari nziza, ahubwo abantu bose barayirwanya, ahubwo icyo umuntu yakibaza ni iki, abantu bayirwanya bate? bafata izihe ngamba mu kuyikumira?”. Yakomeje avuga ko hari abavuga ko ruswa ari mbi ariko byagera ku buryo bwo kuyirwanya bikaba ibindi bindi bityo asaba abantu kuyirwa bivuye inyuma. Perezida Paul Kagame kandi yavuzeko abimuye abantu hafi yo ku Giti cy’Inyoni mu mwaka w’2008 bavuga ko bagiye kuhashyira ibikorwa by’amajyambere, kugeza n’ubu bakaba ntacyo barahakorara na kimwe, mu gihe n’abahimuwe batibaza icyatumye bahakurwa ikubagahu ko bagomba gusobanura impamvu zabyo. Perezida Kagame yasobanuye ko hari impamvu ebyiri abantu bashobora kwimurwa hutihuti: Impamvu ya mbere ngo ni uko ahagenwe kwimurwa abantu iyo bidahise bikorwa abantu bashobora kwiyongera mu miturire cyangwa ibikorwa bikiyongera, bityo bikazagorana kuhabakura nyuma. Indi mpamvu ngo ni ugukura abantu mu gihirahiro, kuko iyo bahora bavuga ngo ejo tuzimurwa bitabaha umutuzo mu byo bakora.

Umunyamakuru w'Ikinyamakuru Article 19 abaza Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko niba abahawe ibi bibanza badafite ibyo bakora bigomba gukurikiranwa byaba ngombwa bigahabwa abandi bafite icyo kuhakorera. Ariko kandi ibyo nabyo bikamenyekana impamvu bifata igihe kingana gityo cyose ari nta gikorwa, kuko ibi bidindiza iterambere ry’igihugu. Perezida Kagame kandi, ubwo yasubizaga ku mpamvu mu gihugu cy’u Bubiligi hamaze kujya aba ambasaderi 6 mu myaka 17 ishize yavuzeko batahindutse kenshi nk’uko bamwe babyibwira ahubwo ngo buri myaka itatu cyangwa ine abadipolomate baba bagomba guhindurwa. Tubabwire ko iki kiganiro ngarukakwezi Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro

Foto: Village Urugwiro Ruzindana RUGASA & NTWALI J.Williams