Perezida Kagame yakomoje ku cyakorwa ngo ireme ry'uburezi

Ivugurura ku ireme ry'uburezi risaba ingufu n'ubwitange bya Leta ariko kubera gahunda yo ndetse n' nk'aho ari abamarayika bagomba kwicara ib ryo bw'Imana ...
201KB taille 14 téléchargements 244 vues
Perezida Kagame yakomoje ku cyakorwa ngo ireme ry’uburezi rigerweho muri Afurika

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 01:40

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ko-urubyiruko rwakoroherezwa-kubona-uburezi-burubereye Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma umugabane w’Afurika n’u Rwanda bisigara inyuma mu burezi ugereranije n’indi migabane isigaye ku isi Mu ijambo Perezida Kagame w’u Rwanda yagejeje ku bari bitabiriye inama I Kigali yigaga ku gutunganya ireme ry’uburezi muri Afurika (wabyisomera neza ukanze hejuru aha), yongeye kwivuguruza no kubeshya biranga abayobozi badashyira imbere inyungu z’abaturage ahubwo bagamije kubica no kubasahura. Ivugurura ku ireme ry’uburezi risaba ingufu n’ubwitange bya Leta ariko kubera gahunda yo kwivuguruza mu bikorwa no mu magambo no kubeshya biranga ingoma mpotozi ya Paul Kagame, byatumye nibaza ibibazo bikurikira kuri iriya mbwirwaruhame: 1) Abanyafurika ndetse n’Abanyarwanda bashyira imbaraga zabo hamwe gute igihe bamwe bifata nk’aho ari abamarayika bagomba kwicara iburyo bw’Imana abandi bagafatwa nk’Amashitani agomba gutwikwa mu muriro utazima? 2) Abanyafurika ndetse n’Abanyarwanda bafatanya mu burezi gute igihe bamwe baharanira gusenya abandi ku nyungu z’Abazungu, bakabateza intambara, bakabica, bagasahura? 3) Abanyafurika kimwe n’Abanyarwanda bagera ku ireme ry’uburezi gute igihe abarimu bafatwa nk’abanzi bagomba gupfa mbere y’abandi bose ngo kuko batapfukamiye Abaperezida babo bagomba gufatwa nk’Ibigirwamana? 4) Abanyafurika kimwe n’Abanyarwanda bakwitabira ubushakashatsi gute mu gihe abarimu n’abashakashatsi bashonje kubera guhembwa intica ntikize nyamara abategetsi bo bahembwa akayabo. Ukongeraho umutekano muke mu bihugu byo muri Afurika bituma na bake mu bashakashatsi ifite bahunga bakajya mu bihugu by’i Burayi n’ Amerika. 5) Abanyafurika bazamura ireme ry’uburezi gute mu gihe umutungo bafite mu butaka bwabo batazi kuwutunganya ngo bawubyaze amafranga akenewe mu gushora mu burezi no mu bushakashatsi batiriwe bajya gusabiriza mu bazungu. Urugero: ibihugu by’Afurika bifite zahabu, diyama, peteroli n’ibindi nka Nigeria, Kongo Kinshasa, Tanzania n’ibindi ntibishobora gucukura ngo bitunganye iyo mitungo ndetse binagurishe ku isoko bityo bibone amafranga akenewe. 6) Abanyafurika ndetse n’Abanyarwanda bazamura ireme ry’uburezi gute mu gihe amajyambere asaranganijwe hagati y’icyaro no mu migi yirengagizwa, ubutaka bugakoreshwa ku nyungu

z’abategetsi bake, inganda zitanga akazi ku benegihugu ntizitabweho, umuturage wo mu cyaro agafatwa nk’umuja ugomba gupfa asabiriza kandi ari we igenamigambi ryakagombye gushingiraho. 7) Perezida Paul Kagame yazamura ireme ry’uburezi gute mu gihe yategetse hutihuti ko igifaransa giciwe mu burezi bw’u Rwanda, umunyeshuri na mwarimu bakagomba gukoresha icyongereza batigeze biga. 8) Perezida Paul Kagame yazamura ireme ry’uburezi gute mu gihe abarimu basumbana mu mishahara kandi banganya ubushobozi (urugero: umwarimu ufite”masters” w’umuhinde, Umunyakenya cyangwa se Umugande, wigisha mu Rwanda kuhira imyaka avuga icyongereza ngo kuko kiruta igifaransa, ahembwa byibura amadolari y’Amerika ibihumbi bibiri ku kwezi, mu gihe umunyarwanda banganya ubushobozi atarenza amadolari magana atandatu ku kwezi). Ibi bigakorwa mu gihe umunyarwanda ugiye kwigisha muri biriya bihugu, iyo aramutse abonye ako kazi, ahembwa kimwe n’abenegihugu ahasanze banganya ubushobozi. Igisubizo: Ibibazo umuntu yakwibaza ni byinshi ndetse n’ibisubizo byatangwa ni byinshi. Ireme ry’uburezi rigendana n’izindi gahunda mu nzego za Leta ndetse n’ubushobozi bw’igihugu muri rusange. Igihe cyose hari icyuho cy’amafranga no kuvangura abenegihugu mu nzego za Leta, nta reme ry’uburezi ryagerwaho. Ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo byakagombye kwigira ku mateka yaranze Uburayi, Amerika n’Aziya mu bihe byashize ku bijyanye no gukemura ibibazo by’ubukene, intambara z’urudaca mu kwagura imipaka no kurwanira ubutegetsi, bikemera kugendera ku mategeko y’ubuyobozi bwiza butangwa n’abenegihugu, bigaharanira umutekano usesuye mu baturage nta vangura iryo ari ryo ryose, bigaharanira kuvoma ubumenyi n’ikoranabuhanga bigomba kwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi, ubushakashatsi no gutunganya mu nganda umutungo bifite ugomba gukoreshwa neza ku nyungu zirambye z’Abenegihugu.

Wowe se ubona ireme ry’uburezi muri Afurika no mu Rwanda ryazamuka gute kugira ngo abuzukuru bawe bazabashe kwiga batarinze kujya mu yindi migabane y’isi?

Umusomyi wa Rwandinfo de Kanyamibwa

Itariki ya 15 Nyakanga 2017