Rucagu ngo ntawishwe no kudakora imibonano mpuzabitsina

Nyamasheke, Umuyobozi w'itorero ry'igihugu , Rucagu Bonifasi, yatangaje ko ari ngombwa kwigomwa ibyishimo by'akanya gato bishobora kubuza umuntu ...
147KB taille 15 téléchargements 279 vues
Nta wishwe no kudakora imibonano mpuzabitsina- Rucagu Yanditswe kuya 1er-02-2013 na Denys Basile Uwingabiye/ Nyamasheke http://www.igihe.com

Mu gikorwa cyo gutangiza gahunda y’amezi atatu yo kurwanya SIDA mu karere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu , Rucagu Bonifasi, yatangaje ko ari ngombwa kwigomwa ibyishimo by’akanya gato bishobora kubuza umuntu ubuzima bwose, ko nta muntu wishwe no kudakora imibonano mpuzabitsina iza kwisonga abantu benshi banduriramo agakoko gatera SIDA. Rucagu Bonifasi uyoboye Itorero ry’Igihugu mu muhango wo gangiza gahunda yo kurwanya Sida mu gihe cy’amezi atatu mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya 31/01/2013 mu Murenge wa Kilimbi.

Umuyobozi w'Itorero ry'igihugu, Rucagu Boniface

Rucagu yabitangaje ku wa 31 Mutarama 2013, muri gahunda yahuriranye n’iyo gutangiza icyumweru cy’urukundo nyarwo mu rubyiruko cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation isaba intore kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu muryango nyarwanda. Rucagu yavuze ko gahunda nk’izo zinyuzwa mu ntore kuko ari zo musemburo w’iterambere ry’Igihugu zikaba “nkore bandebereho”, kandi zikabasha kugera hose. Rucagu akomeza avuga ko imbuto zigomba kuzuza ibya ngombwa kugira ngo zibe nzima, zikazirana n’imungu cyangwa nkongwa, zitarononwa, zitahuye n’ibiza, mbese ari inziranenge. Izo mbuto ni abahungu n’abakobwa b’abanyarwanda. Rucagu yavuze kandi ko u Rwanda rukeneye urubyiruko ruzima rutaraseserwa n’icyorezo cya SIDA, rufite imbaraga zo gukorera Igihugu no kwiteganyiriza ejo heza. Intore z'urubyiruko mu gutangiza gahunda y'amezi atatu yo kurwanya SIDA muri Nyamasheke Yahamagariye urubyiruko gutsinda rukuruzi y’irari ibarimo kuko ibagusha mu mutego w’ubusambanyi, bagatakaza ubumanzi n’ubusugi kandi ari byo shema ryabo, akahavana SIDA cyangwa inda y’indaro, ubuzima bukangiriaka.