Bizimana ngo afite ibimenyetso bishinja Bagosora kwica

abahezanguni bibumbiye mu gatsiko "Hutu Power", yishe uwahoze ari Perezida w'u R. Bimwe muri byo ni ibikorwa by'ubwicanyi byaranze ako gatsiko byarimo ...
286KB taille 23 téléchargements 325 vues
Ibimenyetso bishinja Col. Bagosora kwica Habyarimana no gushyira Jenoside mu bikorwa

Yanditswe kuya 12-05-2014 na IGIHE

Hari ingero zagaragajwe za bimwe mu biherwaho hakekwa ko Col Theoneste Bagosora, wari umugaba mukuru w’Ingabo akaba yari anayoboye uburinzi bukaze bwahawe abahezanguni bibumbiye mu gatsiko “Hutu Power”, yishe uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal. Bimwe muri byo ni ibikorwa by’ubwicanyi byaranze ako gatsiko byarimo kwica abatavuga rumwe na ko n’ubutumwa bukubiye mu abaruwa y’Ibanga bwagaragajwe no kohereza uwari Umugaba w’ingabo icyo gihe i Arusha muri Tanzaniya kandi bitari byagenwe.

Tariki ya 13 Mata hasozwa icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 20 muri uyu mwaka, Senateri Bizimana Jean Damascene yerekanye umugambi w’abayobozi bariho muri icyo gihe mu kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenal Habyarimana no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka myinshi itegurwa. Senateri Bizimana yavuze ko Habyarimana yapfiriye mu ndege yahanuwe n’abashakaga kumuhirika ku butegetsi (kumukorera coup d’etat), byakozwe n’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power kari kayobowe na Col Theoneste Bagosora. Yavuze ko mu ijoro ry’uwa 6 rishyira uwa 7 Mata 1994, uyu mugambi washyizwe mu bikorwa iyo ndege igahanurwa. Bimwe mu bimenyetso bigaragaza iyi coup d’etat Mu gihe uwo mugambi wo guhirika Habyarimana ku butegetsi wari umaze gushyirwa mu bikorwa, ngo bahise bica mu gihe gito bamwe mu bayobozi batashakaga banagombaga guhita bayobora igihugu no kugira uruhare mu iyoborwa ryacyo. Abagaragazwa na Senateri Bizimana ku ikubitiro harimo abategetsi bari bakomeye barimo Uwiringiyimana Agatha. Yasobanuye ibye agira ati “ Bamwishe kuko bateganyaga ko yashoboraga gusimbura Perezida mu gihe cy’inzibacyuho nk’uwari Minisitiri w’Intebe”.

Yakomeje agira ati “ Ni nayo mpamvu hishwe Yozefu Kavaruganda , Perezida w’urukiko rwari rugamije iyubahirizwa ry’itegeko nshinga, akaba ari we mucamanza mukuru wari ufite inshingano zo kwakira no guha agaciro indahiro ya Perezida wa Repubulika”. Bamwe bahawe uburinzi abandi bicwa Imbere y’imbaga yari aho, Bizimana yagize ati “ Mbere y’ihanurwa ry’indege kandi, Col. Bagosora n’abambari be bashyize abasirikare imbere y’ingo z’abantu bose batashakwaga n’izo ntagondwa, kugira ngo bahite bicwa mu kanya gato.” Aba bishwe mu gihe “ Kandi n’aba minisitiri bose bo muri Hutu Power babahaye uburinzi budasanzwe”, nk’uko Sen. Bizimana yakomeje abivuga. Ibi byose kandi ngo Col. Bagosora yabikoraga aziko ari we mutegetsi mukuru w’urwego rwa gisirikare wari uhari kuko Minisitiri w’ingabo yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun. Umugaba w’ingabo yoherejwe shishi itabona i Arusha ngo yicwe Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda rw’icyo gihe, Jenerali Nsabimana Deogratias (Castar) yagiye muri Tanzaniya tariki 5 Mata 1994, ku buryo butunguranye yoherejwe na Col. Bagosora nawe waje gupfira mu ndege hamwe na Perezida Habyarimana. Ahereye kuri iri yoherezwa ryabaye shishi itabona , Sen. Bizimana avuga ko guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana biciye mu kumwica, wari umugambi wari wateguwe kandi wari uwa Jenoside igamije kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha. Yanagaragaje ko “ Izi ntagondwa zari zararwanyije cyane cyane , ibice by’iri shyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha byari byerekeye igabana ry’ubutegetsi hagati ya guverinoma yari iriho icyo gihe n’amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe n’ubwo butegetsi arangajwe imbere na FPR Inkotanyi.” Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa mu mugambi wo guhirika Habyarimana Senateri Bizmimana yagaragaje bimwe mu bimenyetso bigaragaza isano iri hagatiu y’urupfu rw’uwari umukuru w’igihugu n’umugambi wa Jenoside agira ati “ Icya mbere ni igikubiye mu ibaruwa y’ibanga yanditswe tariki ya 27 Nyakanga 1992 yanditswe na col Anathole Nsengiyumva wari ukuriye urwego rw’iperereza rwa gisirikare yandikira Jeneral Nsabimana umugaba mukuru w’ingabo”. Yongeyeho ati “ Muri iyo baruwa Col. Nsengiyumva na bagenzi be, mu rwego rwo kwerekana ko badashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha arebana no kuvanga ingabo zahoze ari iz’u Rwanda na RPA Inkotanyi, yanditse avuga ko biramutse bigenze gutyo zikavangwa ko ‘ ingabo z’u Rwanda ziteguye gutsemba Abatutsi n’abandi bayobozi bose bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo’.” Mu bindi biyemeje kandi ngo “ izi ngabo zari kwihorera ku basirikare bakuru bazaba baremereye abasivili b’abanyapolitiki gushyira mu bikorwa ibyo bashaka bitabagoye.” Akomeza kwerekana ibyari muri iyi nyandiko , Bizimana yagize ati “Muri iyo nyandiko kandi Col. Nsengiyumva yaburiye Perezida Habyarimana ko azirengera ibyashoboraga kumubaho yanamweretse, niba yemeye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.” Dore uko ngo yamubwiye “Niba uwo muperezida atarengeye abantu be, natava mu byo arimo azisanga ari wenyine, niba umukuru w’igihugu adashaka kubahiriza inshingano ze ngo arengere igihugu cye azengure abandi babikore”.

Iyi baruwa n’ibi bikorwa ngo byagaragajwe hasigaye hafi umwaka n’igice ngo Perezida Habyarimana yicwe. Ikindi kimenyetso byavuzwe ko kigaragaza ubushake bwa Col. Bagosora n’agatsiko ke mu gukora Jenoside ariko bikajyana no guhirika Habyarimana, ni amagambo uyu Col. Bagosora yivugiye ubwe i Arusha tariki ya 8 Mutarama 1993. Yagize ati “ Imishyikirano nyivuyemo , ndatashye ngiye kubategurira imperuka (apocalypse)”. Ishyirahamwe “AMASASU” rya Col. Bagosora muri uwo mugambi Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Col. Bagosora akimara kuvuga ayo magambo, nibwo hasinywe amasezerano yerekeye kuvanga ingabo. Icyo gihe ngo Col. Bagosora n’agatsiko ke ko mu basirikare bakuru bari bafatanyije bashyizeho mu ibanga rikomeye tariki ya 20 Mata 1993, ishyirahamwe bise AMASASU(Alliance des Militaries Agacees par les Seculaires Actes des Surmois des Unaristes/Ishyirahamwe ry’abasirikare batishimiye imitekerereze y’abafite ibitekerezo bishaje bya UNAR). Bivugwa ko kuri iyo tariki abo basirikare bamaze gushyiraho iryo shyirahamwe bandikiye Perezida Habyarimana ibaruwa bamumenyesha ko iryo shyirahamwe rishinzwe rinamumenyesha intego yaryo. Sen. Bizimana yagize ati “ Bavugaga ko ari iyo gukomeza intambara yo kwigizayo abatutsi no gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko na politiki”. Bagaragaje intego z’iryo shyirahamwe bavuze ko ari “ gushaka no kwica biramutse bibaye ngombwa abanyapolitiki b’indyarya, bakora ibishoboka byose bitwaje intambara kugira ngo bagume mu myanya barimo cyangwa bakoresha andi mayeri kugira ngo bashobore kubona imyanya mu butegetsi”. Urundi rugero yatanze ni imiyoborere yaranze Perezida Habyarimana. Yagize ati “ muribuka ko mu kwezi k’Ukwakira 1982, Perezida Militon Obote wa Uganda yirukanye impunzi z’ Abanyarwanda, izo mpunzi zigeze mu Rwanda , Perezida Habyarimana nawe yarazirukanye , avuga ko atari Abanyarwanda”. Muri izo mpunzi ngo zarengaga ibihumbi 43 yemera kwakira gusa bake muri bo bagera ku bihumbi bitandatu gusa. Uyu mubare watangajwe na Perezida Habyarimana tariki 19 Ugushyingo 1982 ubwo yabonanaga n’abanyeshuri b’ Abanyarwanda bigagamu Bubiligi icyo gihe. Mu kiganiro yabagejejeho bivugwa ko yagize ati “Mwaba mwarumvise ko hari ikibazo cy’abantu bavuye mu Bugande ejobundi [baje bahunga u Bugande], ibyo ntacyo twabishoboraho cyane kuko ibitaba iwacu ntabwo twabibonera umuti twenyine ariko ibyo byarabaye”.

Senateri Bizimana

Yavuze ko abirukanwe muri Uganda baje ari ibihumbi 43, akomeza agira ati “ Muri bo ibarura twakoze twasanze Abanyarwanda ari ibihumbi 6 gusa. Twebwe abanyarwanda barimo ni ukuvuga uwagiye gukora, guhaha , afite ikarita ya mbere na nyuma ya independence (ubwigenge) abo bantu twasanze ari ibihumbi 6, tuzabashakira aho baba abashaka kuba mu Rwanda , abandi turabwira guverinoma ya Uganda ngo mugomba kubasubiza mu Bugande kuko ari Abagande”. Yasabye Uganda ati “ Niba mutabishoboye mubwire abandi babishoboye bashake aho babashyira kuko twe ntitubishoboye…” Bizimana yavuzeko izi ari ingero yafashe muri nyinshi “cyane” zishoboka zerekana politiki mbi y’ivangura y’amacakubiri ya Jenoside zigaragaza isano yari hagati yayo n’umururumba wa bamwe w’ubutegetsi.

JK : Senateri Dr Bizimana amaze imyaka acura ibinyoma none agiye kuzahasiga impanga. Amaze kumera nka cya kirondwe cyumira kuruhu, aratera iyaharurutswe cyera!!! Nawe se, 1. Dogiteri muzima mumategeko, akihanukira ngo Agata yishwe kuko yagombaga gusimbura Habyarimana, haba mw’itegeko nshinga lyaliho icyo gihe, haba mumasezerano ya Arusha, aho Perezida yashoboraga gusimburwa na Ministre w’intebe nihe ? 2. Senateri Bizimana yigeze yumva Colonel Bagosora yaligeze aba umugaba w’ingabo z’u Rwanda ? lyali muwuhe mwaka ? Bagosora yaba yarohereje Général Nsabimana muli mission na Perezida ate ko atakoraga muli Présidence ? 3. Général Nsabimana ntiyigeze ajya Arusha taliki ya 5 Mata 94, yagiye Dar-es Salam ajyanye na Perezida Habyarimana mundege imwe taliki ya 06 Mata, kandi bapfiliye hamwe bagarukanye. 4. Senateri Bizimana aremeza ibaruwa ngo Colonel Nsengiyumva yandikiye Général Nsabimana amubwira umugambi bateguraga na Bagosora wo guhilika ubutegetsi bwa Habyarimana bakamuhitana, niba Nsabimana yarali muli uwo mugambi, Bagosora yaje ate kandi kumwohereza kujyana na Habyarimana ngo baze kubicira hamwe ?

Niba Senateri Bizimana iyi baruwa ayifite koko, yabujijwe n’iki kuyohereza Arusha nk’ikimenyetso cyo gushinja Bagosora na Nsengiyumva mw’itegurwa lya jenoside bakalinda kugirwa abere kuli iki cyaha ? 5. Senateri Bizimana arongera akihanukira ngo Colonel Bagosora yavugiye Arusha ko ngo agiye gutegura « apocalypse » niho mvugira ko atera iyaharurutswe, Umuntu w’umunyamategeko utazi « La chose jugée ? » Aya magambo batwerereye Bagosora igihe kirekire, urukiko rwarangije kwerekana ko ntabimenyetso bihali bigaragaza ko yayavuze, ko ali amahimbano, Bagosora icyo kirego yakigizweho umwere, Senateri Bizimana yali he ? 6. Ikindi kimenyetso ngo ni « Ishyirahamwe amasasu » Ntabwo se Senateri azi ko abasilikare bali babujijwe no kujya mumashyirahamwe usibye no kuyashinga ? Noneho banalishinga nubwo bitali byemewe bakabimenyesha Perezida, bakanamubwira gahunda yalyo ko ali ukuzica abatutsi maze Perezida ntagire icyo abikoraho umwaka ugashira : kuva taliki ya 20 Mata 93 kugeza taliki 06 mata 94. 7. Jye mpora nibaza impamvu Senateri Dr Bizimana na FPR badashaka kumenya amazina y’agatsiko kabahezanguni b’abahutu barashe indege ya Habyarimana bagashyira mubikorwa jenoside bali barateguye. - Ndavuga Bizimana kuko aha aravuga ko afite ibimenyetso byerekana abo bahezanguni bafatanije na Colonel Bagosora gukora ibara aliko ntatanga izina na limwe ly’abo bahezanguni b’abahutu yita Pawa, aravuga ko bali mw’ishyirahamwe yise AMASASU, aliko ntavuga umuntu numwe wali muli ilyo shyirahamwe.(abanyamulyango) Muzi ko Senateri Bizimana yali yungilije Mutsinzi mukuyobora Commission yamaze Imyaka ibili ngo ishaka umuntu warashe indege ya Perezida Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside ; iyo commission ntazina nalimwe yigeze igaragaza ly’uwabikoze ngo ashyikilizwe ubutabera, nabwo baravuze ngo ni intagondwa z’abahezanguni z’abahutu nkaho zitagira amazina. - Ndavuga FPR kuko niyo yali yahaye Bizimana na bagenzi be iyo mission, aliko ntawigeze amubaza ati mumaze kumenya ko ali abahezanguni b’abahutu barashe indege n’iki cyababujije gukomeza iperereza ngo munamenye amazina yabo bashyikilizwe ubutabera ? Reka da FPR birayihagije nayo yalinumiye !!! Ikindi nibaza impamvu muli ibi biganiro Bizimana ahora acura, ntamuntu umubaza ati kuki utatubwira amazina yabo bahezanguni. 8. Dr Bizimana, ukuli nuko uru rusyo rw’indege ya Habyarimana Kagame na Mutsinzi bagukoreye, nubwo rwakugize Senateri, kuzabona aho urutura bizakugora, nureba nabi ruzakuzika munsi y’inyanja. Courage !!!