Imirambo yabonetse muli Rweru ngo niy'aba DMI na maneko

iy'abasirikari n'abamaneko bahoze bakorana na Kayumba Nyamwasa, igihe yayoboraga iperereza ry'imbere mu gihugu, ongereza; harimo kandi n'abahoze ari ...
399KB taille 3 téléchargements 191 vues
BURUNDI: IMIRAMBO 40 YABONETSE MU KIYAGA CYA RWERU N’IY’ABAHOZE BARINDA KAYUMBA NYAMWASA N’ABA DMI BAKORANAGA NA PATRICK KAREGEYA. 27 août 2014

Inkuru iri kuvugwa cyane muri iyi minsi mu Rwanda no mu Burundi ni iy’imirambo 40 yabonetse mu kiyaga cya Rweru mu Burundi, hafi n’umupaka n’u Rwanda. Iyi mirambo ngo ihambiriye amaboko inyuma iyindi yambuwe imyenda yavumbuwe n’abarobyi b’abarundi, igihe bari bibereye mu kazi kabo ko kuroba amafi.

Imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru i Burundi ni iyaba EX RDF, DMI

Inkuru y’iyi mirambo ikimara gutangazwa, leta zombi zabaye nk’izitana bamwana, Uburundi bukavuga ko abo bantu atari abarundi, u Rwanda narwo rukavuga ko atari abanyarwanda ngo n’ikimenyimenyi nta muntu uturiye umupaka wigeze ataka avuga ko yabuze umuntu we. Mu nkuru yasohotse ku gihe.com, umushinjacyaha mukuru wa polisi, ACP Théos Badege, yarahiye ko atari abanyarwanda, ariko arigiza nkana kuko abizi neza ko uretse no kuba abanyarwanda, bariya bishwe ni bagenzi be bo mu kazi asanzwe azi neza. Mu gihe ACP Théos Badege akomeje kujijisha abanyarwanda, ariko nawe atiretse, Ikaze Iwacu yakoze itohoza, ariko ritararangira neza, isanga iriya mirambo ari iy’abasirikari n’abamaneko bahoze bakorana na Kayumba Nyamwasa, igihe yayoboraga iperereza ry’imbere mu gihugu, NSS mu mwaka wa 2001, igihe yarakubutse mu Bwongereza; harimo kandi n’abahoze ari ba Eskoti be. Abandi ni abamaneko bari barahawe akazi na Col Patrick Karegeya, igihe yayoboraga ishami rya DMI, rishinzwe iperereza ryo hanze.

Ikaze Iwacu yavumbuye ko igihe Kayumba Nyamwasa yahabwaga kuyobora NSS, yirukanye abantu benshi yahasanze, bari barahashyizwe na Jack Nziza, maze ashyiramo abantu be bashya, ariko muzi ko uyu mwanya atawumazeho kabiri, kubera ko Kagame yahise abona ko amahinduka yari ari gukorwa muri NSS na Kayumba atari shyashya. Rwarageretse kugeza ubwo Kayumba avaniwe kuri uwo mwanya agirwa ambasaderi mu Buhinde. Kuva aho RNC ivukiye ishinzwe na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, ni bwo Kagame yabonye ko agomba gusubira inyuma agakubura abantu bose bari barahawe akazi mw’iperereza ryo mu gihugu imbere na Kayumba ndetse n’abari baragahawe na Karegeya mw’iperereza ryo hanze. Jack Nziza yahawe amabwiriza yo kubanza kubirukana mu kazi, cyangwa bagashyirwa mu yindi myanya ya nyirarureshwa, mu gihe bakiri kubapangira. Uku ni ko Gen Dan Gapfizi yavanywe ku kuba commanda wa division muri RDF, ashyirwa mu nkeragutabara. Abakoreraga DMI hanze bagiye bahamagarwa ngo bagaruke mu gihugu, bahabwe imirimo mishya naho ntibamenye ko bahamagariwe kwicwa. Amezi make mbere y’urupfu rwa Karegeya, nibwo aba bamaneko bari barahawe akazi na Karegeya na Kayumba Nyamwasa bagiye batabwa muri yombi umwe umwe bajya kubafungira muri rya bagiro ry’i Kami, ariko n’abagiye bicwa rugikubita.

Brig. Gen Dan Gapfizi, we DMI yamukoresheje impanuka

Iyicarubozo babakoreye niryo ryagiye rivamo amadosiye akomeye, nk’iya LT Joel Mutabazi na bagenzi be, urupfu rwa Gen Dan Gapfizi, urupfu rwa Major John Sengati n’izindi mfu z’aba ofisiye ba RDF, bagiye bapfa amanzaganya, abantu ntibamenye uko bigenze. Kuva aho Kagame aboneye ko urubanza rwa LT Joel Mutabazi nta kizavamo, kubera ko yisubiyeho agahakana ibyo yari yaremeye igihe yicwaga urubozo, yahise afata icyemezo cyo kwica aba bamaneko bose ba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bari bafungiye i Kami igihe kinini, ahubwo ahita ajya ku yindi ntera yo kubasimbuza abandi bashya bo muri RDF, bavuzweho kuba barakoranaga na Kayumba cyangwa Karegeya. Niyo mpamvu abajenerali muri RDF ndetse n’aba cadres ba FPR bari gufungwa ubutitsa.

Major John Sengati, ex- aide de camp wa Kayumba Nyamwasa yarasiwe i Gitarama

Nubwo bwose nta washima Paul Kagame ibyo ari gukora, kubera ko yica urubozo abanegihugu ashinzwe kurinda, nta wabura no kuvuga ko ari isomo rikomeye ku bantu bakomeje gukorera uriya mutwe w’iterabwoba wa DMI. Nibarebe urwo bakanirwa iyo ababakoresha batakibakeneye: Kubafunga akandoyi bakabakubita agafuni, ubundi bakajugunya mu Kagera. Théos Badege rero nareke kubeshya, nta kindi gihugu hano mu karere cyica abantu bafunze akandoyi, uretse u Rwanda.

Maniliho Olivier wakoraga muri NSS yaburiwe irengero

Mu gihe kandi hari kuvugwa imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru, hari no kuvugwa irigiswa ry’umumaneko witwa Maniliho Olivier, wakoraga muri NSS, aho yari umufasha wa hafi wa Col Fred Muziraguharara, ushinzwe ubutegetsi n’imari muri NSS, akaba mu by’ukuri ari nawe muyobozi nyawe kubera ko Gen Karenzi Karake nta butegetsi agira. Maniliho yaburiwe irengero tariki ya 09 gashyantare uyu mwaka. Col Fred Muziraguharara yashyizwe kuri uriya mwanya na Jack Nziza ngo ajye amucungira Karenzi. Byaba se byagenze gute kugira ngo umukozi nk’uwo wo hejuru ukorana na Col aburirwe irengero? Maniliho Olivier ashobora kuba nawe ari muri iriya mirambo iri kurereremba mu kiyaga cya Rweru.

Col Fred Muziraguharara, uwo uri imbere wambaye uniforme ya RDF

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha abayobozi b’intara ya Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda, avuga ko nta muryango numwe wari wababwira ko yabuze umuntu. Batubwiye kandi ko iyo mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru ngo iri mumifuka, iyindi ifunze akandoyi, ngo hari n’indi iba nta n’imyenda yambaye. Abaturage batuye muri komine Giteranyi, mu ntara ya Muyinga ubu ngo bahangayikishijwe nuko amazi y’ikiyaga Rweru yanduye kandi ngo bari basanzwe bayakoresha mu ngo zabo.

Kayumba Nyamwasa mu muhango wo gusezera kuri Patrick Karegeya

Aline Manirabarusha, buramatari w’intara ya Muyinga, ngo yasabye abaturage bo mu ntara ayobora kwitondera cyane kongera gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Rweru, kubera ko yanduye, anabagira inama ko uwaba nta kundi yabigenza, yakoresha ayo mazi aruko yabanje kuyateka neza akatura. Uyu buramatari kandi yijeje abaturage ko hashyizweho abantu bo gukora iperereza kuri iriya mirambo. Gusa dukurikije uko tuzi leta ya FPR, nta wahamya niba izareka ngo Uburundi bukora iri perereza koko. Ese aho ubu DMI ntiyamaze kohereza za miliyoni i Burundi ngo iryo perereza rizaburizwemo? Uko byagenda kose bariburizamo batariburizamo, ukuri kurazwi, iriya mirambo ni iy’abasirikari n’abamaneko ba RDF. Umugani ugana akariho koko, AKAMASA KAZAZICA KAZIVUKAMO!!!! Ngendahayo Damien Ikazeiwacu.fr