Perezida Kagame arajwe inshinga n'ubuzima bw'abaturage aho kuba

abareba icyo abaturage n'urubyiruko bakeneye kugeraho. igikenewe ari ugushyira mu bikorwa igisobanuro cy'iyo miyoborere myiza ihora ivugwa mu ...
383KB taille 7 téléchargements 240 vues
Perezida Kagame arajwe inshinga n’ubuzima bw’abaturage aho kuba isimburana ku butegetsi Yanditswe kuya 21-05-2014 na James Habimana na Fabrice Twizeyimana

Perezida Paul Kagame yitabiriye ikiganiro cyavugaga “Ubuyobozi muri Afurika ikeneye” ngo igire ejo hazaza heza, maze agaragaza ko uyu mugabane ukeneye abayobozi bubaka inzego ziramba kugeza n’igihe batakiri ku butegetsi, yongeraho ko we arajwe inshinga n’icyateza imbere ubuzima bw’abaturage aho kuba isimburana ku butegetsi kuko hari n’abavuyeho ntibagire ibikorwa by’iterambere basigira rubanda. Iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yatanzemo ibitekerezo ni kimwe mu byateguwe mu nama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD irimo kubera mu Rwanda. Cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, uwahoze ayobora Nigeria, Olusegun Obasanjo, Umuherwe w’umunyasudani Mo Ibrahim na Perezida w’Ubumwe bw’Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma.

Iki kiganiro kibanze ku kumenya ubuyobozi Afurika ikeneye mu gihe kiri imbere, icyagaragajwe ni uko Afurika ikeneye abantu batareba inyungu zabo, ahubwo ko hakwiye abareba icyo abaturage n’urubyiruko bakeneye kugeraho. Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyatambutse hari ibiganiro byinshi byibanze mu gushyira mu bikorwa imiyoborere myiza, ariko ntibigire icyo bitanga. Ibyo byatumye avuga ko igikenewe ari ugushyira mu bikorwa igisobanuro cy’iyo miyoborere myiza ihora ivugwa mu magambo gusa.

Yagarutse ku miyoborere mibi yaranze abayoboye u Rwanda mu gihe cyashize, aho habaye ubuyobozi bufite politiki mbi, bwumvisha bamwe mu baturage ko aribo benshi bagomba kuguma ku butegetsi, abandi ko bakwiye kwicwa. Perezida Kagame yagize ati “Mu myaka 20 ishize Abatutsi barenga miliyoni bishzwe, twagize abayobozi babwiraga abaturage ngo hari ubwoko runaka bwinshi ni nabwo bugomba kuguma ku butegsti, abandi bakigizwayo bakanicwa. Wasangaga umuntu mukuru utagira ihene cyangwa inkoko, ariko bakamubwira ngo ni Hutu Power “Ubuhezanguni”, ugasanga uwo muntu na we ateye urutoki ngo ndi ku buyobozi, ugasanga barabigisha gusa kwica uwo muntu baturanye bita umwanzi ngo amwice hanyuma afate ibye ; ibi byaterwaga n’ubukene babaremyemo, ubu nibwo buyobozi Afurika, n’u Rwanda rwagize mu gihe cyashize.” Yavuze ko abayobozi Afurika ikeneye ni abahindura ubuzima bw’abaturage bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe. Ikibazo gikomeye kibanzweho muri iyi nama, kijyanye n’ikibazo cy’aho abayobozi bamwe ba Afurika bajya ku butegetsi bakabugundiriraho. Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kitari icyo gusimburana, ahubwo ni ukumenya icyo ukorera abaturage, n’icyo uzabasigira mu gihe uzaba uvuyeho.

Yagize ati“Icyo ndeba ntabwo ari ugusimburana ahubwo ni ukureba imibereho y’abaturage b’igihugu cyanjye, dukeneye abayobozi bubaka inzego ziramba kugeza n’igihe batakiri ku butegetsi, abayobozi dushaka ni abayobozi bemera kubaka inzego zikomeye kandi bakorana n’abaturage.” Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ikigomba guhabwa agaciro ni ukumenya icyo usize inyuma, ikibazo cyo gusimburana nicyo ariko hari n’abitwaza ibi ugasanga bavuye ku butegetsi ntacyo basizeho bakavuga ko ntacyo bitwaye. Ibi bigomba kurebwa nabyo. Usanga umuntu umwe avuye ku butegetsi amazeho imyaka 10 ; 20 cyangwa indi, ugasanga umwe

avuyeho ariko asizeho ubusa, dufite aho abantu benshi bavuyeho neza muri Afurika ariko wajya kureba icyo basigiye abaturage ugasanga ntacyo ahubwo barushijeho kumera nabi.” Ku ruhande rwe, Visi Perezida wa Kenya William Ruto we yagaragaje ko nubwo bamwe mu bayobozi b’Afurika bagize imiyoborere mibi harimo n’iyoretse abaturage. Akomeza avuga ariko ko hari icyizere ko uyu mugabane ushobora kugira icyerecyezo cyiza bikozwe n’abayobozi bawo ubwabo. Yatanze urugero rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) umaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu gihe gito cyane, byari byarananiranye mu myaka myinshi yashize. Yatanze urugero rw’umushinga wa gari ya moshi uherutse gutangizwa n’ibihugu bitanu bigize EAC, nyamara wari warananiranye mu myaka isaga ijana, ati “Njye ndabona Abanyafurika benshi biteguye gukora impinduka, zizatugeza kuri Afurika dukeneye.” Umuyobozi w’Ubumwe bw’Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, yavuze ko imiyoborere ikenewe muri Afurika ari imiyoborere buri munyafurika yibonamo kandi yaba umukuru n n’umuto bagahuza ibitekerezo byubaka. Zuma yasabye abayobozi b’Afurika kugira ubufatanye kandi bakagira intumbero y’icyiza, kandi bakizera kukigeraho. Perezida Kagame ari kuyobora u Rwanda muri manda ye ya kabiri yemererwa n’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, izarangira mu mwaka wa 2017.