Kagame yanenze igenzura n'imitangire y'amanota mu mihigo

Nta karere kabaye akambere konyine, kuko uyu mwaka w'imihigo ushize wa 2012 uturere twashyizwe mu byiciro bitatu by'amanota, ku ni' Ruhango, Gisagara ...
661KB taille 3 téléchargements 237 vues
Perezida Kagame yanenze igenzura n’imitangire y’amanota mu mihigo Yanditswe kuya 13-09-2013 na Fiacre Igihozo

Mu gikorwa cyo Kurata imihigo no gusinya iy’umwaka wa 2012-2013, Perezida Kagame yagaragaje ko atanyuzwe neza n’amanota aba yatanzwe mu mihigo, aho mu mihigo ya 2012-2013, buri karere kahawe amanota ari hejuru ya 90%, avuga ko bikwiye guhinduka, amanota akajya atangwa hakurikijwe ukuri nyako guhari, kandi hakagenderwa ku bifatika. Perezida kagame, mu rurimi rw’icyongereza, yabwiye imbaga yari imukurikiye, aya magambo, ati : “Ibyiza twagezeho bitangaje, ni ukuri nibyo. Koko abantu bakoze akazi keza kandi dukwiye kubyishimira. Ariko twaba twishima mu buryo butari bwo, tukaniha ubutumwa bwiza bwo kwishima butari bwo.” Yakomeje agira ati : “Ubwo havugwaga amanota hano, igihe numvaga buri wese ahabwa amanota hafi ijana ku ijana muri buri kintu cyose, mfite uko nanjye mbibona kwanjye kuri byo. Ndatekereza ko dukwiye kwishimira ibyo dukora n’uko tubikora, ariko nanone tukaba abanyakuri, kandi kuba utakoze ibihambaye ntibyica.” Ati : “Sinzi impamvu byasubiwemo hano, nyuma y’ibyo nari nabagiriyeho inama ejo hashize. Ariko ndashaka mwebwe ba Meya n’abandi, ko iyaba koko ibyo mukora byose byajyaga kugeza ijana ku ijana [nk’uko amanota bahawe angana], ku rundi ruhande ntitwakabaye tugifite ibibazo bimwe tuba dufite buri munsi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibintu.” Yongeyeho ati : “Rero twari twemeranyijwe. Sinzi niba ari njye wari wasigarijwe kubivuga, ko uburyo igenzura ry’imihigo ryakorwagamo, rigiye gusubirwamo, rikajya rikorwa mu buryo bushingiye ku bintu bifatika, n’ubuhanga, bijyanye neza neza n’imbaraga zakoreshejwe, n’umusaruro byatanze.” Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’intebe, ba Meya b’uturere, na ba Guverineri ko ubutaha mu gikorwa nk’iki cy’igenzura ry’imihigo, ibintu byo kureka abantu bakiha amanota uko babyumva bitakongera kugenda gutyo, n’ubwo ibi bitavuze ko ibyakozwe byiza bitashimwa kuko ngo byakozwe koko. Mu itangwa ry’amanota ku mihigo y’umwaka wa 2012-2013 uturere twashyizwe mu byiciro. Nta karere kabaye akambere konyine, kuko uyu mwaka w’imihigo ushize wa 2012-2013, uturere twashyizwe mu byiciro bitatu by’amanota, ku buryo bukurikira: Uturere twagize amanota kuva kuri 96% kuzamuka ni ; Kamonyi, Karongi na Kicukiro. Utwagize amanota kuva kuri 94% kugeza kuri 95% ni’ Ruhango, Gisagara, Huye, Rutsiro, Rusizi, Nyamasheke, Rulindo, Kirehe, Ngororero, Nyaruguru, Rwamagana, Nyagatare, Bugesera, gasabo, Nyarugenge, Ngoma, Kayonza, Nyamagabe, Burera, gakenke, Musanze, Nyanza. Naho uturi mu kiciro cya nyuma twagize kuva ku manota 90 kugeza kuri 93%, ni ; Muhanga, Rubavu, Nyabihu, Gatsibo, na Gicumbi. Ni ku nshuro ya munani haratwa, hakanasinywa indi mihigo, kuko igikorwa cy’imihigo cyatangiye mu mwaka wa 2006.

Abesamihigo ba Kamonyi, inkingi z’impinduramatwara za Karongi, Imbanzarugamba za Kicukiro, nibo begukanye ibihembo, aho bahawe ibikombe. Ibi byose Perezida akaba yabibwiye abanyarwanda n’abanyamahanga bari bateraniye mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, ubwo haratwaga, hanasinywa imihigo yo mu mwaka w’ibikorwa wa 2013-2014.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, ashyikirizwa igikombe cyo kwesa imihigo ya 2012-2013

Bernard Kayumba wa Karongi ashyikirizwa igikombe

Rutsinga Jacques wa Kamonyi nawe ashyikirizwa igikombe

Meya wa Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, na Meya wa Gatsibo, Ambroise Ruboneza

Ba Guverineri b'intara Alphonse Munyentwari w'amajyepfo, Bosenibamwe Aimé w'amajyaruguru, Odette Uwamariya w'uburasirazuba, na Céléstin Kabahizi w'uburengerazuba