Amashuli y'ubwicanyi mu Rwanda rwa Kagame

cy'u Rwanda. Dore uko abo basore batoranijwe: wawe yaraje akakubaza kugeza ku bisekuru bitatu by'iwabo birababaje ariko menya ko umwana wawe ari mu ...
187KB taille 38 téléchargements 386 vues
Tumenye abaduhekura: Amashuri y'ubwicanyi mu Rwanda rwa Kagame. M. Moses. 012013 http://www.leprophete.fr

Bamwe bamaze iminsi bibaza ku bijyanye n’ubwicanyi ndengakamere bubera mu Rwanda.Njye sinshaka kubakura umutima ariko nkurikije ibyo nzi ntamunyarwanda wogombye gusigara mu gihugu kuko batoje banaroha abasore b’ingeri zose muri ayo marorerwa. Ibyo mvuga hano si impuha cg se ibyo numvise muri taxi ahubwo ni umusore mugenzi

wanjye

waje

antakira

ambwirako

byamuyobeye

kuko

atakomeza

kwica

inzirakarengane kandi nawe amaherezo akazapfa nawe bamunize, bamuhaye utuzi cg se bamuteye tetanosi(tétanos). Tuganira n’uwo musore nageragaje kumubaza ibibazo maze nawe akansubiza muri aya magambo: Ese abantu bicana bagahotora ni bande? Ubundi hari imitwe myinshi ishinzwe kwica: aho twavuga imitwe ikorera 1.Kabeza mu mugi wa Kigali. 2. Kami mu kigo cya gisirikare. 3.Gabiro ku gasozi Busanane kari mu kigo cya gisirikari . Ariko aho mvuze hose haruguru siho hateye ubwoba ahubwo igiteye ubwoba n’indi mitwe ibiri yatojwe ubugome budasanzwe. Umutwe umwe uyoborwa na Kagame ku giti cye atanga amabwiriza ayanyujije kuri Jack Nziza,Tom Ndahiro,…

Uwo mutwe ntiwamenya aho ubarizwa bafite ibyangombwa by’abajepi(GP),ibya Polisi,Ibya bamaneko(NSS) ndetse hari igihe bigira abacuruzi,abanyeshuri ,abamotari, abashoferi mbese biterwa na gahunda mbisha baba bafite .Iyo bagiye kwica umuntu maze polisi ikahagera bahita bihindura abapolisi ahubwo bagahita batangira guhimbira nyiri guhohoterwa ibyaha . Abo bantu ubabwirwa n’imyanya bagenda babona ndetse n’amapeti adasobanutse. Umutwe wa kabiri ni uwobita Special force. Aba bakaba abasore batoranijwe mu gisirikare cy’u Rwanda. Dore uko abo basore batoranijwe: 1. Babanje kubabaza umwirondoro wabo kugera ku bisekuru bitatu: mubyeyi, niba umwana wawe yaraje akakubaza kugeza ku bisekuru bitatu by’iwabo birababaje ariko menya ko umwana wawe ari mu mutwe w’abicanyi. 2. Abo basore baba mu mazu hakurikijwe uturere bavukamo .Iyo babonye conge bose ubona batashye. 3.

Abo

basore

baboneye

imyitozo

mu

bihugu

bitandukanye,aha

twavuga:

Ethiopia,Israel,Combogia,Vietnam,………. 4. Abo basore ntibagira aho babarizwa hazwi. Aba basore bakoze imyitozo ihambaye kuko bitoje kurusha abarinda Kagame bikaba byaratumye mu minsi ishize umugaba w’ingabo yaragiranye ikibazo na perezida Kagame ubwo yajyaga kubasabira imishahara avuga ati”Aba basore bahahwe imyitozo irenze iyo bagombaga kubona none turebye nabi baduhindukirana kuko bafite ububasha bwo gufata igihugu akaba ariyo mpamvu nabasabiraga umushahara ungana n’uwa barinda Perezida(GP) Ibihumbi Magana abiri”. Kagame yavuzeko babaha mirongo irindwi ariko umugaba w’ingabo avuga ko ari make atabisinya.Ibyo bikaba byaratumye Kagame arakarira umugaba w’ingabo. Ibikorwa bazwiho ni ibihe? Bazwi cyane ku rupfu rwa Rwisereka, Amabilisi Sibomana, Abameya batandukanye barya wumva ngo bishwe n’umutima, imfu zitunguranye z’abantu bakomeye……(Yambwiye uko babicaga ndetse n’uburyo byakorwaga). Abo bantu ni bande ? Ese wababwirwa ni iki? Ese wabirinda?

Kubirinda byo ntibishoboka kuko bafite amayeri menshi cyane . Niba utegeka ikigo cy’amashuri ashobora kuza yigize umunyeshiri akiga nk’abandi ariko afite icyo agendereye. Ujya wumva kuri Radio ngo bafashe ibikoresho by’umuzungu birimo mudasobwa igendanwa (laptop) amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo byari byaribwe n’umukozi wo mu rugo.Mu by’ukuri biba byatwawe naba basore hari icyo bashaka kurebamo barangiza bakabigarura bakaza berekana ko polisi ikora neza naho byahe ! Abandi bigira abanyamasengesho maze bagafata bibiliya . Kuberako wifuje kubamenya reka mbakubwire. Iyo habaye umunsi wo kwibohoza kuri stade Amahoro hari abasore bakina amakofe berekana uko umuntu yakwirwanaho ndetse bamwe bihinduye abakowa ,abo nibo batojwe kumara Abanyarwanda. Uzarebe iyo bahageze Kagame ukuntu amwenyura… kandi mu by’ukuri ntacyo baba berekana. Ubayobora aherutse kugororerwa umwanya w’ubutasi bwo haze. Namubajije impamvu ameneye amabaga ye yose! Urumva twatangiye turi abasore igihumbi na Magana abiri none hasigaye abatagera kuri Magana inani. Ntabwo wamenya aho abandi bagiye, iyo ukurikiranye neza usanga bamwe aritwe twagiye tubica kugirango batazavuga amarorerwa bakoze. Ikindi ni uko uwo mutwe Kagame yari yemeye gufatamo bamwe akabashyira mu bamurinda ariko bahageze umugore we arabirukana.Kuko abagize uwo mutwe abenshi ni abatutsi bahoze mu Rwanda. None rero nagira ngo nkubwire nk’ umuntu w’inshuti niba wamfasha nkaba nabasha guhunga, umutimanama wanjye ntunyemerera gukomeza kuguma mu Gaco gashinzwe kumena amaraso y'inzirakarengane . Moses M