Umusirikari ukorera urwego rw'iperereza yumviswe mu rubanza rwa

telefone akavugana n'abantu bari i Kigali ari nabo bahaye akazi. Uwumuremyi agahabwa agashimwe ka sheki y'ibihumbi magana atatu by'amanyarwanda(300 ...
119KB taille 3 téléchargements 188 vues
Rwanda:Umwe mu basirikari bakorera urwego rw’iperereza yumviswe mu rubanza rwa Madame Ingabire Victoire . http://www.fdu-rwanda.com/

Kigali kuwa 24 Gicurasi 2013 Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013 hakomeje urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire, maze umutangabuhamya AA arangiza gusubiza ibibazo byabajijwe n’ubushinjacyaha. Nyuma yogusubiza ibyo bibazo,urukiko rwumvise undi mugabo witwa Angelus Rwamamara nawe wahamagajwe n’urukiko kugirango agire ibyo asobanura ku byamuvuzweho n’umutangabuhamya AA. Mu buhamya bw’uyu mutangabuhamya, yari yasobanuriye urukiko ko uyu mugabo Angelus ukorera urwego rw’iperereza rwa gisirikare rwa leta Kigali ko ariwe wahamagaye kuri telefone akavugana n’abantu bari i Kigali ari nabo bahaye akazi PPU-Doyen,ariwe Uwumuremyi Vital bakamushinga gahunda yo guhimbira ibyaha bishinja Madamu Ingabire Victoire ko akorana na FDLR maze bamara kunononsora uyu mugambi mubisha uyu Vital Uwumuremyi agahabwa agashimwe ka sheki y’ibihumbi magana atatu by’amanyarwanda(300 000frw). Uwo musirikari wa DMI ,yahakanye ko akorera DMI ndetse ko atanayizi,yavuze ko akorera mu gisirikare gikorera ku butaka, ariko asabwe gutanga ikarita y’akazi arayibura yerekana ikarita yivurizaho. Gusa uyu mutangabuhamya mu bisubizo yagiye aha urukiko ndeste n’abandi bamubazaga mu rubanza yagiye ahuza imvugo na bimwe mubyo umutangabuhamya AA yari yavuze,ndetse anemeza ko amuzi ariko yagerageje guhakana ko ibyo bikorwa byo guha Vital misiyo yo kuzashinja Ingabire Victoire atabizi. Mu rukiko kandi haje kuvugwa indi baruwa yashyikirijwe ubushinjacyaha y’umugabo washakanye n’umutangabuhamya AA, muri iyi baruwa uyu mugabo avugamo ko yiteguye kugaragaza uburyo umugore we yashutswe n’uruhande rwunganira Ingabire. Umutangabuhamya AA,akimara gusoma iyo nyandiko y’umugabo we kuko yahawe ababuranyi bose yahise abwira urukiko ko uyu mugabo ntacyo yakagombye kubwira urukiko kuko ibyabaye byose byabaye adahari afunze. Urubanza rwarangiye umutangabuhamya AA asaba ko yasubira iwe mu rugo akajya kureba abana yasize anabwira urukiko ko atizeye umutekano we kuva umugabo we ari kwandika ibintu bimusenya. Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza taliki ya 3 niya 4 Kamena 2013,humvwa uwo mugabo Kayiranga Gerubard,wari mu rukiko none yigamba ku bari bicaranye nawe asa nuwiteguye guhutaza umufasha we kubera ubuhamya yahaye urukiko aho yanavugaga ko we gereza atayitinya ko azayisubiramo ni biba ngombwa. Tuboneyeho kubamenyesha ko ,umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Dominique Shyirambere bahamagajwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali kuburana ubujurire kw’ifungwa ry’agatenganyo taliki ya 27 Gicurasi 2013. Ibi bibaye nyuma yuko uru rukiko rwirengagije ubujurire bwabo ku ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 ku cyemezo cyo kuwa 10 Mata 2013. Iyo minsi 30 yo gufungwa nayo yararangiye ubushinjacyaha ntibwasaba ko yongerwa cyagwa ngo barekurwe, ubu bakaba bafunze mu buryo butemewe n’amategeko. Iri fungwa rinyuranije n’amategeko niko rijyana no guhohotera izi mfungwa kugeza nubwo zitemeregwa uburenganzira butandukanye bwemererwa abandi bafungwa kugeza naho bafungirwa muri za kasho,bagakubitwa ndetse bakimwa n’uburenganzira ku buzima. Iri hohoterwa rirerekanwa no kuba uyu Sibomana Sylvain ubu yarajyanwe gufungirwa muri gereza ya Muhanga mu buryo budasobanutse

Nyamara urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwarategetse ko afungirwa muri Gereza ya Remera. Ibi bikaba binerekana ibyo duhora tuvuga ko inzego z’ubutabera mu Rwanda zitigenga kuburyo n’ibyemezo by’abacamanza bidahabwa agaciro bigahindurwa n’izindi nzego uko zishakiye. Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba rikomeje ko umutangabuhamya AA yarindirwa umutekano ku buryo bwihariye cyane cyane uyu mutangabuhamya nawe ubwe yavuze ko afite ikibazo gikomeye ku mpungenge z’umutekano we, izi mpungenge kandi zikaba zinashingiye ko bigaragara ko umugabo we atishimiye uburyo yatangaje ukuri kw’ibyabaye kuburyo nabyo bishobora kumugiraho ingaruka zo kuba yanahohoterwa nuwo bashakanye.

Twagirimana Boniface Visi Perezida w’agateganyo FDU-Inkingi