Umutego mubisha : Perezida Museveni yasimbutse urupfu mu Bubiligi

Yaboneyeho n' umwanya uhagije wo kuvuga byimbitse ko abateza imbere ubutinganyi ari abacanshuro bifuza kuvogera indangaciro z' ubumuntu ndetse ...
198KB taille 1 téléchargements 210 vues
Umutego mubisha : Perezida Museveni yasimbutse urupfu mu Bubiligi Yanditwe: 15/04/2014 13:38

Amakuru atugeraho avuga ko Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni yasimbutse urupfu mu Bubiligi mu gihe yitabiraga inama ihuza abakuru b’ ibihugu bya Afurika n’ i Burayi (EU-Africa Summit) ku italiki ya 1 Mata 2014.

Perezida Y.Kaguta Museveni

Museveni ntiyegeze yitabira iyo nama yagombaga kubera mu nzu mberebyombi yitiriwe Justus Lipsius kuko yahise ahagararirwa na Ministiri we w’ Ububanyi n’ amahanga, Sam Kutesa. Kuki Ububiligi bwanze ko imodoka bwateguriye Museveni isakwa n’abamurinda Abasirikare barinda Museveni bamaze amasaha menshi baterana amagambo n’ abashinzwe umutekano aho mu Bubiligi kuko bashakaga kubanza kumenya uko imodoko itwara shebuja wabo ihagaze mbere yuko ayinjiramo. Ubwo bwumvikane bucye hagati y’ abarinda Museveni n’ abashinzwe umutekano bo mu bubiligi bwatumye itangazamakuru muri Uganda amaso ahera mu kirere kuko nta nkuru n’ imwe ya perezida wabo yabageragaho. Mu gusobanura impamvu Perezida Museveni atitabiriye iyo nama, umunyamabanga we uhoraho, Ambasaderi James Mugume yatangaje ko byatewe ni uko ababiligi banze ko imodoka (Blindé) bari bamuteguriye isakwa kuko hari amakuru yabonetse ku monota wa nyuma ko bari bamugambaniye bashaka kumwicisha. Ibimenyetso simusiga Icya mbere ntabwo bari bayobewe ko ari perezida ndetse bari banamutumiye mu nama byumvikane ko batagombaga kumunaniza. Icya kabiri kuki batemeye ko imodoka bari bamuteguriye igomba gusakwa n’ abamurinda « uwikeka amabinga aba ayarwaye». Icya gatu ni amakuru agera ku Imirasire.com ikesha umwe mu nshuti zo hafi z’ icyegera cya Perezida Museveni agira iti « Impamvu ababiligi bashakaga kugirira nabi Museveni ni uko yashyize umukono ku itegeko rihana abatinganyi kandi batabyifuzaga ibyo byanatumye

ibihugu byose by’ i Burayi bikomanyiriza Uganda inkunga ndetse bitangira no kumwanga urunuka ». Amakuru dukesha Chimpre yemeza kandi ko Museveni akimara gutahura uwo umugambi mubisha ababiligi bari bamufitiye yahise yifatira indege asubira muri Uganda igitaraganya. Itegeko rihana ubutinganyi Kudashyigikira abaryamana bahuje ibitsina ni imwe mu mbarutso zatumye,amahanga yishyiramo perezida Museveni. Mbere yuko yerekeza i Buruseli, mu imbwirwaruhame yagejeje ku mbaga y’ abanyayuganda bari baje kwigaragambya bamagana urunuka abaryamana bahuje ibitsina ndetse banashima itegeko rihana abatinganyi, Museveni yagize ati « Nubwo Afurika yazahajwe n’ ubukoloni niho umuntu wa mbere wabayeho yabonetse ,byumvikane ko nta somo rinini abayituye bakwiriye gukura ku bazungu ». Yaboneyeho n’ umwanya uhagije wo kuvuga byimbitse ko abateza imbere ubutinganyi ari abacanshuro bifuza kuvogera indangaciro z’ ubumuntu ndetse banashaka kujyana Isi aharindimuka. Gaston Rwaka – imirasire.com