Musenyeri Rucyahana yasabye ko BBC yajyanwa mu nkiko ku gupfobya Jenoside Yanditswe kuya 3-12-2014 na IGIHE
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, yashinje BBC guhakana no gopfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku bwende muri filimi “Rwanda’s Untold Story”, asaba ko hakwitabazwa inkiko. Ibi Musenyeri Rucyahana yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangaga ubuhamya mu izina rya Komisiyo ayoboye imbere y’abagize Komisiyo yashyiriwe gusesengura niba filimi mbarankuru ya BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story” idahakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Musenyeri Rucyahana yashimangiye ko kiriya gitangazamakuru cy’Abongereza cyabaye umuyoboro n’ijwi ry’abantu bazwiho gupfobya no guhakana Jenoside. Kuri Musenyeri Rucyahana, ibi BBC yabikoze yirengagije ukuri gufatika kwashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi mpuzamahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, harimo n’Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yibasiye Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu 1994.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana
Yagize ati“Filimi mbarakuru ya BBC yirengagije nkana ubuhamya bwatanzwe n’abantu bakoze ubushakashatsi budafite aho bubogamiye, ubwatanzwe n’abantu bari muri Rwanda mu gihe cya jenoside, harimo n’uwari Ministiri w’Intebe muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi Jean Kambanda wiyimereye imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ko bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yongeyeho ko ibikubiye muri iriya filimi bishobora gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bari bamaze gutera mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge biramutse bidakurikiraniwe hafi. Yanasabye Komisiyo ishinzwe gusesengura iriya filimi ko yakora iperereza ryimbitse ku buryo bazashyira ahagaragara icyateye BBC kwirengagiza nkana ukuri gushimangirwa n’ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana yasabye ko niba bishoboka BBC yazajyanwa mu nkiko kuko byatanga isomo no ku bandi bantu baba bafite umugambi mubisha wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Dr. Jean Baptiste Habyarimana, na we yavuze ko iriya filimi ibangamiye bikomeye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yavuze ko isenya icyizere Abanyarwanda bafitiye ubuyobozi bwabo kuko abahagaritse Jenoside ari bo iriya filime igaragaza nk’abayikoze, byongeye kandi igashimangira ingengabiterezo ya Jenoside, aho ivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Ikindi Dr. Habyarimana yagaragaje ni uko filimi ya BBC itera urujijo mu rubyiruko kandi ari rwo mizero y’ejo hazaza h’u Rwanda. JK : Kuli Musenyeri Rucyahana, kuba BBC iha ijambo abatavuga rumwe na Leta ya Kigali ubwabyo ni icyaha. Niba kutavuga rumwe na Leta ali ukuba umwanzi, Mgr Rucyahana azageza abanyarwanda kubwiyunge ate ? Musenyeri Rucyahana akwiye kumva ko kuba imiryango mpuzamahanga ndetse na Loni byaremeje ko ibyabaye mu Rwanda ali jenoside yibasiye Abatutsi bidashatse kuvuga ko mu Rwanda hapfuye miliyoni y’abatutsi, kuba hali abashakashatsi bakoze isesengura bagasanga nta miliyoni y’abatutsi yali mu Rwanda ntibivuze ko bahakana jenoside. kandi kugeza ubu, abantu bose bikomye BBC balimo na Mgr Rucyahana, ntibarashobora kwerekana ko iyi miliyoni y’abatutsi ivugwa ko yishwe muli jenoside yali ituye koko icyo gihe mu Rwanda. Bagomba kandi kumenya ko umubare w’abishwe ataliwo igira jenoside. Na Mgr Rucyahana arabizi, gusa ikimuteye ubwoba niba atali miliyoni y’abatutsi yapfuye hakaba harapfuye ibihumbi magana atatu nkuko impuguke z’Abanyamerika zibyemeza, abasigaye ninde wabishe ? Mgr se ukivuga ibya Kambanda, ngo gouvernement ye yateguye inakora jenoside, iyo gouvernement y’Abatabazi ko yagiyeho jenoside yaratangiye, bayiteguye bate kandi yali ilimo kuba ? Musenyeri se yaba hali ibimenyetso by’itegurwa rya jenoside yicaranye atagejeje k’urukiko rw’Arusha rwalinze kugira umwere uwakekagwaho kuba cerveau ya jenoside ? Icyo Musenyeri avuga cy’ukuri nuko iliya film izasubiza inyuma koko intambwe y’ikinyoma bali bamaze gukwiza mubanyarwanda gusa nuko we abyita intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge. Igituma BBC itazajyanwa munkiko nuko bose balimo na Mgr Rucyahana bazi neza ko ibyo BBC yavuze muli Film yayo ali ukuri.
N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n'ububasha ... burundu hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga anyuranyije n'Itegeko ... Icyo kirego kiri mu buyobozi bw'iyo gereza kuva tariki ya 01/08/2012 ... kuyigezaho ibibazo bafite m
Perezida Kagame ngo ahindure ingingo yari ku murongo w'ibyigwa bityo ngo abayobozi. Rwanda kuri iryo terambere ry'agatangaza, ikaba ari intangarugero ku ...
The observation is that only non-melody, i.e. items located at and above the ... other hand (i.e. items located below the skeleton that represent properties such as ...
non-cyclical timetable, time-dependent service times and passenger demands, the transfer time cost is minimized by allowing modifications to the timetable that ...
a lokela ho bea thawele hodima sefahleho sa ka. Ho re, âHa ke a lokela ho bona madi a motswalle wa ka.â Ho re^Mme ka tola hara wona, le a tseba. Empa a re ...
Ibi madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ari minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u. Aganira na Metro, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati âNtabwo dushobora ...
férents pôles d'activités qui touchent la santé. Que ce soit sur le marché du matériel destiné aux professionnels avec plus de 4 000 références ou sur le marché.