Page 1 Kuwa Mbere w'iki cyumweru, nibwo umuhungu w'imfura wa

zamurwa mu ntera ryihuta cyane, bakabihuza no kuba ari umuhungu w'umugaba w'Ikirenga w'Ingabo, no kuba yaba ari kumutegura ngo azamusimbure ku ...
246KB taille 21 téléchargements 241 vues
Hasobanuwe impamvu zo kongerera amapeti umuhungu wa Perezida Museveni Yanditswe kuya 18-05-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, nibwo umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu ntera, akurwa ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, kugira ngo ashyirwe ku rwego rwo gukomeza kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces), ugiye kugirwa urwego rukomeye mu ngabo za Uganda. Kwagura inshingano z’uyu mutwe birimo kongera umubare w’abasirikare badasanzwe, ingengo y’imari n’ibikoresho bizongerwa kimwe n’urwego rwakoreraga mu nzego z’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Izo nzego ebyiri zidasanzwe zashinzwe mu mavugurura y’igisirikare yabaye mu mwaka wa 2005, ariko ayo mavugururura ntiyagenaga Ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Forces Command). Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt Col Paddy Ankunda, yagize ati “Kuyobora izi ngabo bisaba kuba utari munsi y’ipeti rya Major General kandi we [Kainerugaba] yakoze imyitozo yose ikenewe. Afite n’ubunararibonye mu buyobozi bw’ingabo.” Ibi birashimangira impamvu Muhoozi yahinduwe umujenerali, aho uyu muhungu wabanje mu nzego zishinzwe umutekano mu baturage, Local Defence Unit (LDU) mbere yo kwinjira mu gisirikare gisanzwe mu 1999, yahawe ipeti rikomeye kuruta benshi mu barwanye intambara yo mu 1981 kugeza mu 1986 ubwo Museveni yafataga ubutegetsi. Daily Monitor ivuga ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwibaza kuri iri zamurwa mu ntera ryihuta cyane, bakabihuza no kuba ari umuhungu w’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, no kuba yaba ari kumutegura ngo azamusimbure ku butegetsi. Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba yize igisirikare mu Bwongereza muri Royal Military Academy Sandhurst, yiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri US Army Command na General Staff College Fort Leavenworth, akora n’indi myitozo muri Afurika y’Epfo, Misiri na Uganda.

Umutwe ayoboye niwo urinda Umukuru w’Igihugu, abashyitsi bakomeye b’igihugu n’ibikomerezwa (VVIPs) n’ahandi hantu hari ubukungu bukomeye bw’igihugu. Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Katumba Wamala, nawe ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko izamurwa mu ntera rya Muhoozi ryanyuze mu mucyo.

Maj Gen Muhoozi (ibumoso) wongerewe amapeti