Page 1 Urutonde rw' ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite abakobwa

bw'abanya Iran ari naho hahoze ari muri za Perisiya ntibukunze kujya ahagaragara kuko bambara bakikwiza ariko ntibibabuza kugaragara nk'ababasha ...
672KB taille 17 téléchargements 448 vues
Urutonde rw’ ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite abakobwa beza Yanditwe: 21/05/2014 12:57

Hari ahantu ugera kubera uburyo uhasanze ndetse nabo uhasanze ukaba utakwifuza gutaha. Akenshi abantu bageze mu Rwanda bifuza kuhaguma kubera uburyo baba bumva bari mu gihugu gifite amafu kurusha aho baba baravukiye. Ku rundi ruhande usanga hari nanone abantu batifuza gutaha bitewe n’uko baba babonye abantu beza aho bageze. Magingo aya tugiye kubagezaho urutonde rw’ibihugu 10 ku isi mu kugira abakobwa beza. 1. Brazil Ku mwanya wa mbere haza Brazil, ushaka kureba ubwiza bw’abakobwa ba Brazil ngo abubona iyo ageze ku nkombe z’inyanja aho baba baje ku mucanga. ngo ni abakobwa b’ubwiza buhebuje.

2. Japan Hari ibihugu byinshi byo muri Asia bifite abakobwa beza, ndetse na bimwe byaramamaye. N’ubwo ubuyapani buzwi nk’igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga n’inganda, no mu kubyara abakobwa beza kandi bakurura abagabo ntibwatanzwe.

3. Hungary Kuri uru rutonde hariho ibihugu byo mu burayi bw’ I burasirazuba byinshi ariko Hungary ni cyo gihugu gihiga ibindi bihugu bituranyi.

4. Suwedi

Abakobwa bo muri Suwedi barangwa no kuba barebare, bakagira imisatsi ijya gusa n’umuhondo amaso y’ubururu ibyo byose nibyo bigira aba bari n’abategarugori ibitangaza. 5. Ubuhindi Ubuhindi buza ku mwanya wa gatanu, ubwiza bw’abahindekazi kandi burazwi mumateka kandi ntibushidikanwaho.

6. Croatia Abagore bo muri Croatia ngo nibo bambere ku bwiza mubihugu byo mukarere iki gihugu giherereyemo nk’ubutaliyani n’ibindi.

7. Iran Abagore b’abaperesi no kuva na kera ngo bari beza cyane. Ibyo twanabirebera ku mafilimi historic tujya tureba yo muri biriya bihugu. Gusa ubu kubera amatwara ya kisilamu ubwiza bw’abanya Iran ari naho hahoze ari muri za Perisiya ntibukunze kujya ahagaragara kuko bambara bakikwiza ariko ntibibabuza kugaragara nk’ababasha gukurura abagabo.

8. Repubulika ya Czech Abakobwa n’abagore bakunze kugaragara mu kwerekana imideli ngo muri iyi minsi bari guturuka mu gihugu cya Repubulika ya Czech. Igisekeje ni ukuntu ngo abenshi mubajya gutemberera muri kiriya gihugu bashobora kuba impumyi batabizi bitewe no kurangarira abakobwa baho.

9. Afurika y’epfo Ngo ni hacye kuri iyi si ushobora gusanga ubwiza n’urusobane rw’abakobwa beza ku isi, Africa y’ epfo ni hamwe rero ngo ushobora gusanga abakobwa benshi ba kabuhariwe mu gukurura abagabo dore ko ngo bo baza bagusanga bakuvugisha akongereza keza cyane mbese ngo banicishije bugufi.

10. Espagne Abagore beza ngo nibo basa mu gihugu cya Espagne (spain) Kuba iki gihugu gikora ku Nyanja ya Mediteraniya ni kimwe mu bituma ubwiza no gukurura abagabo by’abakobwa bo muri iki gihugu birushaho kugaragara kubera akenshi ngo baba bambaye utuntu tugaragaza uko bateye bibereye ku mucanga.

Ineza Carine - imirasire.com