Page 1 Abagabo ku myambarire y'abakobwa ituma batekereza

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bagabo bo mu bice bitandukanye by'igihugu, bahura kensh n'igitsinagore mu kazi kabo ka buri munsi. Facebook n'izindi bifuje ko ...
349KB taille 15 téléchargements 287 vues
Abagabo ku myambarire y’abakobwa ituma batekereza imibonano mpuzabitsina Yanditswe kuya 6-05-2016 na Umutoni Rosine http://www.igihe.com

Imyambarire ya bamwe mu bagore ngo yaba ituma hari abagabo batekereza gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ngo hari n’abagiye bishora mu busambanyi kubera ko bashotowe n’imyenda. “Nta banga ririmo rwose hari abagore bambara imyenda igaragaza ikimero cyabo rimwe na rimwe ugasanga n’imyanya y’ibanga uko iremye biragaragara wamureba ukumva urashize neza neza, hari n’igihe iyo ubona ari umuntu wakwigondera uhita umutereta yabyemera nuko bikaba birabaye.” Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bagabo bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bahura kenshi n’igitsinagore mu kazi kabo ka buri munsi. Abo twaganiriye nabo twifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka WhatsApp, Facebook n’izindi bifuje ko amazina yabo adashyirwa muri iyi nkuru. ‘Hari imyenda bambara ikadushotora’ Umwe mu bagabo waganiriye na IGIHE akora akazi ko gutwara abagenzi mu ivatiri, avuga ko abenshi mu bakiriya be ari igitsinagore, ariko kandi ngo imyambarire yabo ituma agwa mu bishuko.

Ati “Hari uwo utwara yambaye igisa n’ijipo ukagira ngo ni ikabutura. Nawe se wabonye ijipo umuntu yambara ikariso ikagaragara? Njye ubu narashize ariko nyine mbirenza amaso ngakorera amafaranga, gusa sinabura kuvuga ko imyenda bamwe mu bagore ntwara bambara inshotora.” Undi na we uvuga ko akora muri Banki imwe mu mujyi wa Muhanga yagize ati “Hari utujipo bashiki bacu bambara, yakwicara imyanya ye y’ibanga ikajya ku karubanda, hari n’amapantaro bambara akabahambira ku buryo umubona wese uko yakabaye. Iyo ufite umutima woroshye ibibazo bitangira kuvuka da!.” Umwe mu barimu muri kaminuza yigenga i Kigali, yavuze ko abakobwa yigisha bambara mu buryo butandukanye, ariko ntiyemera ko hari imyenda ishotora umugabo ibaho. Yagize ati “Njye ibyo ndabihakanye ngo abagabo bashotorwa n’imyenda? None se nta bwenge bagira, nta mutima nama bagira se? Ni gute wabona umukobwa cyangwa umugore utazi ukamwifuza ngo ni uko yiyambitse ubusa? Umugabo nyamugabo ni ubasha kwigenzura.” Undi unenga abagabo bashotorwa n’imyenda yavuze ko ari umucuruzi uciriritse. Ati “Ku gihe cya ba sogokuru abagore bambaraga inshabure ibibero byose biri hanze, amabere agaragara, byari bitwaye iki? Kuvuga ngo ubonye imyambarire y’umugore uhise utekereza gusambana nawe ni uburwayi.” Nk’uko bakomeje babivuga ngo ntibashyigikiye ko Abanyarwandakazi bambara imyenda igaragaza ubwambure bwabo, abandi bakavuga n’abagabo bashotorwa n’imyambarire y’abagore nabo bakwiye kunengwa.

Hari abagbo bavuga ko imyambarire nk'iyi ibashotora

Nubwo bamwe bavuga ko imyambarire nk'iyi ibashotora, abandi bo bavuga ko uwo ishotora aba asanganywe ikibazo