Page 1 Kenya yanze gusinya ku masezerano y'igisirikare ihuriraho n'u

atafatwa nk'aho ari uw'igihugu kimwe, ahubwo yaba ari uw'akarere muri rusange. Mu zindi ntego z'ayo masezerano harimo gufatanya mu bikorwa bya ...
243KB taille 5 téléchargements 216 vues
Kenya yanze gusinya ku masezerano y’igisirikare ihuriraho n’u Rwanda na Uganda 26-04-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi

Umugambi w’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba mu kurwanya iterabwoba no gukomeza inzego z’igisirikare muri ibyo bihugu no guhangana n’ibiza, wakomwe mu nkokora n’uko Kenya yanze gushyira umukono ku masezerano y’ubwirinzi buhuriweho, Mutual Defence Pact. Mu nama yahuje abaminisitiri mbere y’inama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bihurira ku muhora wa Ruguru iheruka kubera i Kampala, u Rwanda na Uganda byo byagaragaje ko byiteguye gushyiraho umukono, ariko Kenya yo irabyanga. Nk’uko Chimp Reports yabitangaje, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba mu Rwanda, Valentine Rugwabiza, yatangaje ko “Uganda n’u Rwanda byagaragaje ubushake byo gusinya ayo masezerano, Gusa Kenya yo ntiyiteguye.” Icyo kibazo cyahise giteganyirizwa inama itaha yiga ku mishinga y’umuhora wa ruguru. Kenya ntiyigeze itanga impamvu zifatika zituma itihutira gusinya kuri ayo masezerano, gusa amakuru akavuga ko Intumwa Nkuru ya Leta y’icyo gihugu yari ikeneye igihe gihagije cyo kuyasoma neza. Hari n’andi makuru ko byatewe n’uko Kenya yari yababajwe bikomeye no kuba Uganda yari imaze guhitamo kubaka umuyoboro wa peteroli unyura ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, mu gihe mbere byari byitezwe ko uzanyura muri Kenya. Mu minsi ishize Kenya yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa na Al Shabaab bihitana amagana y’abaturage, kurusha ikindi gihugu mu byifuza guhurira kuri ayo masezerano.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Perezida Uhuru Kenyatta, Paul Kagame na Yoweri Museveni bemeranyije ku masezerano mu by’umutekano, nyuma nyo kwemezwa n’ibihugu byose uko ari bitatu. Muri ayo masezerano, biteganywa ko kimwe muri ibi bihugu kiramutse gitewe n’umwanzi, atafatwa nk’aho ari uw’igihugu kimwe, ahubwo yaba ari uw’akarere muri rusange bagafatanyiriza hamwe kumuhashya. Mu zindi ntego z’ayo masezerano harimo gufatanya mu bikorwa bya gisirikare, kurwanya Jenoside, kurwanya ibiza no kubishakira ibisubizo, kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.