Page 1 : Mu nkambi y'abahoze muri M23 havugiye urufaya rw

Iyi nkambi iri ahahoze ari Gereza y'abapolisi. Iyo nkambi irimo abarwanyi bahoze muri M23, nyuma y'uko habaye ubwumvikane buke muri. Runiga n'abarwanyi ...
202KB taille 4 téléchargements 229 vues
Kibungo : Mu nkambi y’abahoze muri M23 havugiye urufaya rw’amasasu Yanditswe kuya 2-09-2013 na IGIHE

Muri uru rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri, mu nkambi y’abahoze muri M23 aho bacumbukiwe mu kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, humvikanye urufaya rw’amasasu, bivugwa ko izi mpunzi zazindukiye mu myigaragambyo zishaka gutoroka inkambi, abashinzwe kuzirinda bakazikoma mu nkokora. Amakuru atugeraho ni uko izo mpunzi zikomoka mu barwanyi bo muri M23 aho ziri mu nkambi zabyutse zigaragambya ndetse zishaka kurwanya abashinzwe kuzirinda, zishaka no gutoroka habaho kurasa mu kirere. Abo barwanyi ngo bavuga ko barambiwe kuba mu nkambi. Muri iki gitondo inkambi icungiwe umutekano cyane, kuko hamaze kugera abashinzwe umutekano benshi barimo Abapolisi n’Abasilikare, ariko kandi mu muhanda uva ku biro by’Akarere ka Ngoma ugana kuri INATEK harimo amabuye menshi yaterwaga n’izo mpunzi zigaragambyaga zikomeretsa Abapolisi bane. Iyi nkambi iri ahahoze ari Gereza y’abapolisi. Iyo nkambi irimo abarwanyi bahoze muri M23, nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke muri uwo mutwe, igice kiyobowe na Pasiteri Runiga n’abarwanyi bagera kuri 600 bahungira mu Rwanda. U Rwanda rwarabakiriye rubashyira mu nkambi mu karere ka Ngoma iri kure y’igihugu cyabo, none bakaba bazindukiye mu myigaragambyo, bashaka gutoroka. JK : Ejo bazatubwira ko zashoboye gutoroka ko zagiye kugirango hatazagira uwibaza uko zasubijwe mungabo za M23. Aliko se ko batubwiye ko zaje mu Rwanda zihahungiye, ziratoroka ngo zijye he? Aho ntizaba zigaragambije kuko zidashaka ahubwo gusubizwa kurwana muli M23? Ni ugutegereza ko hazagira ushobora akazatubwira ukuli kwabyo.