Page 1 Page 2 |by'uko M23 iri gutegura ibitero nta bwo ari igitangaza

|by'uko M23 iri gutegura ibitero nta bwo ari igitangaza, kubera ko Paul Kagame ahe rwagorwa ye! Gutegekwa n'umuperezida utekereza nk'abana nabyo ni ...
145KB taille 22 téléchargements 208 vues
Gen Patrick Nyamvumba yatangiye akazi ko gushyira M23 ku murongo 3 juillet 2013 http://ikazeiwacu.unblog.fr

Gen Patrick Nyamvumba, agiye kurwana urugamba rugoye cyane

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, mu cyahoze kitwa Ruhengeri, aravuga ko Gen Patrick Nyamvumba n’abandi ba Gen ba RDF, nka Brig Gen Emmanuel Ruvusha, Brig. Gen Alexis Kagame na Brig Gen Vincent Gatama, uyobora special forces, bakoze inama karundura yo kwiga uburyo bashyira ku murongo umutwe wabo wa M23, kugira ngo uzagabe ibitero ku mugi wa Goma. Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Gen James Kabarebe watanze amabwiriza yavuye kwa perezida Kagame Paul, aho yibanze cyane ko imikorere igomba guhinduka, ko ubuyobozi bwa LT Chrles Kayonga bwarangiye. Bityo akaduruvayo kari gasigaye muri M23, Kagame ntashaka kongera kukumva. Yifuza ko bagomba kurwana urugamba rugiye gutangira batitangiriye itama, kandi yabemereye ko ubufasha bwose bazabubona, ko Gen Patrick Nyamvumba nta kindi yashyiriweho. Abandi bari bitabiriye iyi nama ni abayobozi ba za brigades zose za M23. Icyo tutari twamenya n’ibyerekeye isimburwa rya Gen Sultan Makenga, kubera ko ubu ari ikibazo gikomeye. Bamwe batangiye kunuganuga ko Gen Laurent Nkunda ashobora kuzasubizwa ku rugamba. Ugusubizwa ku rugamba kwa Laurent Nkunda ariko, ngo n’umugambi Gen Jack Nziza yagiriyemo Kagame inama, kugira ngo bazabone uko bamwivugana, hato atazabanyura mu rihumye nka Gen Bosco Ntaganda, ubu wibereye i Lahaye, aho asigaye aryama agasinzira.

Gen Kabarebe ntagisimbuka akatsi, umurage mubi awusigiye Nyamvumba

Iby’uko M23 iri gutegura ibitero ntabwo ari igitangaza, kubera ko Paul Kagame aherutse kubyivugira tariki ya 30 kamena 2013, aho yari yahuje urubyiruko 1000, akababwira ko azamena Kikwete umutwe, ahantu azaba yamutegerereje. Nta handi rero amutegerereje ni muri Congo. Ariko u Rwanda rwagorwa ye! Gutegekwa n’umuperezida utekereza nk’abana nabyo ni ukurigusha. Iriya mvugo ya Paul Kagame yibutsa, iyo abana babaga barwanye, urya uba afite intege nke cyane agakubitwa, hanyuma akazacungira wa musore ugaragara uba yamuhonze ku gahuru aho atamubona, akamukubita umuhini akiruka, ati « ndaguhamije ». Nonese ubu Paul Kagame najya gukubitira Kikwete muri Nord-Kivu akirukira mu Rwanda, Kikwete akamwirukaho, azahungirahe? Umbaze nkubaze! Ntabwo ari Ikaze Iwacu gusa yamenye ko ingabo z’u Rwanda zigiye gutera Congo. Amakuru yatangajwe na Africareview avuga ko M23 ubu yasatiriye cyane Goma, kugira ngo yongere iyifate. Africareview.com ivuga ko ibi ikinyamakuru Xinhua cyabitangarijwe kuri uyu wa Kabiri n’umusirikare w’umuoffocier wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa M23 ariko akaba atashatse ko izina rye rimenyekena. Uyu musirikare kaba yagize ati : « Tugiye kongera gufata Goma kubera ko Leta ya Kinshasa idashaka kumva ibyo tuyisaba ».Yakomeje agaragaza ko aho kumva no gusubiza ibyo uyu mutwe wa M23 usaba, Leta ya Kinshasa yiyemeje gushyigikira igitekerezo cya Brigade d’intervention igizwe n’ingabo za ONU aha ngo Leta ikaba yumva ko iyi Brigade ariyo izakemura ibibazo by’abatuye Kongo Kinshasa. Uyu musirikare kandi yagize ati : Kuva Brigade d’intervention yagera i Goma, Kinshasa yatangiye kutwumvisha ko tugomba gushyira intwaro hasi dusinya amasezerano tutaganiriyeho ngo tuyemeranyweho. Umuvugizi wa sosiyeti sivile muri Kivu y’Amajyaruguru, Omar Kavota, yatangaje ko afite amakuru y’uko umutwe wa M23 wamaze kurunda abasirikare n’ibitwaro mu duce twa Kibati, Buvira na Mutaho mu rwego rwo kwitegura urugamba rwo gufata Goma. Harahagazwe koko, Paul Kagame is going to hit Kikwete!!!!!! Gasigwa Norbert /Ikaze Iwacu