Page 1 cy'urubyiruko rwahoze rugendera mu ngeso mbi z'ubuzererezi

n'ubujura , nta kintu kizima nabasha kwikorera, ariko ubu ndashima abayobozi b'igihugu cyacu ko barebye kure bakabona ko ubuzererezi n'ibiyobyabwenge ari ...
298KB taille 5 téléchargements 241 vues
Iwawa : Urubyiruko 655 rwari inzererezi rwahindutse rushya Yanditswe kuya 16-06 na Fiacre Igihozo

Urubyiruko rugera kuri 655 rwahoze ari inzererezi runakoresha ibiyobyabwenge rukaza kujyanwa Iwawa rwarangije imyuga izahindura imibereho yabo mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa (IRVSDC).

Umwe mu rubyiruko ashyikirizwa impamyabumenyi ye na Gen Mubarak Muganga

Kuri uyu wa 15 Kamena 2013, ubwo habaga umuhango wo gusoza icyiciro cya kane cy’urubyiruko rwahoze rugendera mu ngeso mbi z’ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo n’ubujura, ariko ubu bakaba barigishijwe bakabireka, uru rubyiruko rwatangaje ko rwahindutse kandi rwiteguye gusubira mu miryango rugashaka icyo gukora rushingiye ku bumenyi rwaherewe Iwawa, rukibeshaho mu buryo bwiza. Athanase Mbarushimana, ukomoka mu karere ka Huye ahazwi i Save, yatangaje ko bose hamwe uko bashoje igihe kirenga umwaka baganirizwa bakerekwa ibibi by’ubuzerezi no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse banahabwa ubumenyi butandukanye mu myuga. Uyu musore waretse ishuri mu mwaka w’2000 ubwo yari agiye mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ubu avuye Iwawa afite impamyabumenyi mu by’ubwubatsi, akaba ashimira Leta kuba yararebye kure igatekereza gushyiraho ikigo cya Iwawa. Yagize ati “Nari mfite ingeso yo kwirirwa nywa inzoga ngasinda ku manywa, ndetse ngakora n’ubujura , nta kintu kizima nabasha kwikorera, ariko ubu ndashima abayobozi b’igihugu cyacu ko barebye kure bakabona ko ubuzererezi n’ibiyobyabwenge ari ikintu kibi ku gihugu

cyacu, bagashyiraho ikigo ngororamuco cya Iwawa, kinatwigisha kugira umwuga wadutunga.” Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabwiye uru rubyiruko ko iyi ari intango y’ibyiza, anabashishikariza kuzaharanira kwigira aho basubiye mu miryango, kandi bakamenya ko ubuzima bwabo aribo bushingiyeho, bityo bagomba no kuba aribo babuha icyerekezo. Ababyeyi bo yabasabye ubufatanye mu gushyigikira no gufasha uru rubyiruko rwarangije guhugurirwa Iwawa. Ati “Dufatanye dufashe runo rubyiruko rurangije imyuga hano, tubashakire ibishoro, kugira ngo ubumenyi bahawe bubashe kubafasha kugera ku byiza.” Kuva kuwa 6 Gashyantare 2010, ubwo iki kigo kigorora urubyiruko, cyatangizwa ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu, abagera ku 3,977 bamaze guca muri iki kigo no kuhagororerwa,. Muri bo 2,711 bakaba bahawe ubumenyi mu myuga itandukanye yabagirira umumaro, irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, n’ubuhinzi bworozi kuri buri wese muri ibi byiciro bitatu by’imyuga. Ikiyongereyeho kuri ubu ni uko hanatangijwe gahunda yo guhugura urubyiruko rujyanwa Iwawa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku bufatanye na DOT Rwanda, abarenga 90 bamaze guhabwa ubumenyi mu gukoresha mudasobwa. Abagera ku 275 mu rubyiruko rwaciye Iwawa bahigishirijwe gusoma no kwandika, barabimenya, kuko nta mahirwe yo kugana ishuri bari baragize. Kugeza ubu urubyiruko ruciye Iwawa n’urukiriyo bose babarizwa mu ishyirahamwe ryo kurwanya ibiyobyabwenge bishyiriyeho ryiswe “Anti drug Association Rwanda (ADAR)”, aho bafite imvugo ibaranga igira iti “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo kandi uwahindutse Pawulo ntazongera kuba Sawuli ahubwo azahindura n’abandi.”Uyu Sawuli bavuga akaba azwi muri Bibiliya ko yakoraga ibikorwa bibi byo gutoteza abakirisitu, nyuma arahinduka yitwa Pawulo. Urubyiruko rujyanwa Iwawa ruba rwiganjemo abahoze barabaswe n’ibiyobyabwenge banabicuruza, imfubyi n’abana bo ku mihanda. Uru rubyiruko I Iwawa runahahererwa inyigisho zishingiye ku madini, aho abagera ku 1,093 bamaze kuyoboka bakanabatizwa muri amwe mu madini arimo Gatulika ADEPR, Zion Temple, n’Abadiventisiti. Iwawa, ni ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu, kikaba kibarirwa mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Uretse iki kigo cy’uru rubyiruko ruhahererwa amahugurwa mu myuga itandukanye rukanafasha kureka ibiyobyabwenge, ubundi nta bandi baturage bakibarizwaho.

Bamwe mu rubyiruko bari inzererezi barangije kwiga imyuga Iwawa

Abambaye icyatsi ni abakigishwa, abambaye uburururu n'utugofero tw'umukara bashoje amasomo barahabwa impamyabumenyi

Urubyiruko ruhabwa amasomo Iwawa mu kwiyereka mu mikino

KJ : Mu Rwanda aba generali se nibo basigaye bigisha imyuga ? ngo bigaragare ko Général Mubarak aliwe usigaye ali mwalimu w’imyuga i WAWA ? Umwuga wigishwa n’abasilikare usibye kurwana ni umuhe ? Ahubwo mwitege icyo izi nterahamwe za FPR zizakoreshwa muminsi ili imbere. Mugihe ab’umwimereli bahabwa impamyabumenyi muli za kaminuza zo mu Rwanda no mumahanga, abanyamwinshi barahabwa ibipapuro bidafite agaciro muli kaminuza yabo bubakiwe i WAWA.