Page 1 Menya inkomoko yo "Gufatira ibintu mu maguru Mashya

Aba bagabo bombi ngo babanye bakiri bato, bakurira muri uwo mubano wabo; aho ngo n'ingano. N'. Bamaze kunanirwa n'urushako; bigira inama yo kureka ...
114KB taille 37 téléchargements 341 vues
Menya inkomoko yo “Gufatira ibintu mu maguru Mashya” Yashyizweho kuwa 12/02/2014 .

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashwe rugikubita, bidateye kabiri; ni bwo bavuga; ngo yafatiwe mu maguru mashya. Aya maguru bavuga ni amaguru y’umugeni. Wakomotse ku nshuti ebyiri: imwe yari ituye i Bulinga inyuma ya Ndiza, indi ituye mu Gitoki ku Ndiza. Aba bagabo bombi ngo babanye bakiri bato, bakurira muri uwo mubano wabo; aho ngo n’ingano n’indeshyo bikaba mahwi. Hanyuma bombi barashaka, ariko ntibaremya. Bamaze kunanirwa n’urushako; bigira inama yo kureka abagore; bati: “Abagore baratunaniye, none ibyiza ni uko twareka gushaka.” Inama barayinoza; bombi bareka gushaka bigumira mu ngo zabo. Baratunga ubukungu buraniha. Haciyeho iminsi umunyabulinga agenderera umunyagitoki. Agezeyo asanga yahishije inzoga. Baratangira baranywa baranezerwa barara inkera. Mu gitondo wa munyabulinga abwira umunyagitoki, ati:”Ndagusaba ko dusubira mu nama twagiye kera; kandi niba utakiyibuka nyigusubiriremo.” Uwo mu gitoki, ati: “Ngaho” Uw’i Bulinga, ati: “Kutagira umugore byandambiye: kwitekera no kwivomera byananiye, kandi ndeba nkiri muto, none ngiye gushaka.” Umunyagitoki, ati: “Jye wabonye ibintu ngasubira ibindi, uretse no kumushaka n’uwo duhuriye mu nzira asigaye antera isesemi!” Umunyabulinga, ati: “Ni aho rero ntuzagire ngo nkwiciye amasezerano; jyewe ngiye kwishakira!” Nuko barangije inama yabo birirwa aho, mu kindi gitondo umunyabulinga arasezera. Umunyagitoki aramuherekeza. Bageze mu nzira, uw’ i Bulinga abwira uwo mu Gitoki, ati: “Erega burya nasize narasabye, ahubwo nari naje kubikumenyesha; hasigaye kugutumaho ukantahira ubukwe.” Basezeranaho, umwe ajya iwabo, undi asubira iwabo. Haciyeho iminsi, uw’i Bulinga aratebutsa. Bamubwira umunsi bazamushyingiriraho. Atuma kuri mugenzi we wo mu Gitoki ngo yitegure. Igihe kigeze arikora ataha ubukwe i Bulinga. Ubukwe burataha barashyingira, mu gitondo abakwe barasezererwa barataha. Bamaze gutaha wa munyagitoki yirwaza rutenga aguma i Bulinga; mbese asa n’utahira, ntiyatirimuka ku mugeni. Ubwiza bw’uwo mugeni bumwibagiza amasezerano yavuganye na mugenzi we. Bigeze aho wa munyabulinga ajya gushora inka ku ibuga; rikaba hafi y’urugo. Nuko atirimutse aho, umunyagitoki yegera umugeni, aramuhendahenda ngo baryamane. Umugeni abanza kumwangira biratinda. Umugabo amaze kumugondoza, aramwemerera; ariko yemera umugabo we ageze hafi y’urugo amaze kuhira inka. Bakimara kuryama, nyir’urugo abagwa gitumo, yitegereza mugenzi we, abuze uko yamugira, aramubwira, ati: “Mbe shahu ko mbafatiye mu maguru mashya!” Amubwira atyo kuko bwari ubwa mbere uwo mugeni atangira gusambanira muri urwo rugo; nta wundi wigeze kumusambanya amaze kurongorwa. Gufatirwa mu maguru mashya = Gufatwa rugikubita Ibirari by’insigamigani Vicent Bizimana UMUSEKE.RW