Kuwa kane, umunsi mwiza wo gutera akabariro

Buri munsi ugira ikintu biba byiza kuwukoraho. Abahanga bo muri London School of Economics bemeza ko kuwa kane ari munsi mwiza wo gutera akabariro.
88KB taille 23 téléchargements 327 vues
Kuwa kane, umunsi mwiza wo gutera akabariro http://www.umuseke.rw

Buri munsi ugira ikintu biba byiza kuwukoraho. Abahanga bo muri London School of Economics bemeza ko kuwa kane ari munsi mwiza wo gutera akabariro.

Kuwa kane ngo niwo munsi mwiza wo gutera akabariro/photo Internet

Aba bahanga ibyo batangaza babishingira ahanini ku mico y’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi barimo, ariko muri Africa no mu Rwanda byumwihariko usanga itandukaniro ridakabije cyane. Hari ibyo abantu bakora ku minsi runaka, ariko burya ngo iminsi yose siko wakoraho ibintu runaka, ndetse ngo hari iminsi iba igomba gukorwaho ibintu runaka n’ubwo usanga bamwe batabikurikiza. Kugura amafunguro muri Restaurant: KUWA KABIRI Burya ngo ama restaurants menshi akunda kuzamura ibiciro muri za week end. Ariko kuwa kabiri ngo ibintu biba byoroshye n’abaguzi bagabanutse. Burya ngo ifi wagura kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu kenshi ngo wayibona kuri macye kuwa kabiri. Gusaba kuzamurirwa umushahara: KUWA GATATU Abashefu benshi ngo kuri uyu munsi baba bashyize umutima hamwe, nyuma yo kuwa mbere no kuwa kabiri iminsi baba bamaze bashyira ibintu kumurongo, burya ngo kuwa gatatu wamwegera ukamubwira ibijyanye no kukongerera agashahara, ariko ngo indi minsi si byiza kuko kuwa kane no kuwa gatanu nabwo baba bari muri rwinshi cyane. Gutera akabariro: KUWA KANE Nabwo ngo byaba byiza cyane mu gitondo, abashakashatsi bemeza ko imvubura zitanga ubushake bwo gutera akabariro ngo kuri uyu munsi ziba ziri hejuru. Izi mvubura za Cortisol ngo zikora neza bitewe na “stress” umuntu afite. Iyo nta mihangayiko rero ngo izo mvubura ngo zirakora, kandi kuwa kane ngo ni umunsi abakozi benshi baba batuje bitegura kwinjira mu kiruhuko. Gukora ubukwe: KUWA GATANU

Henshi cyane ku Isi ngo babukora kuwa gatandatu, nyamara burya ngo abahanga babwo babukora kuwa gatanu. Ibi ngo bifasha guhanga n’ibiciro bisanzwe byo kuwa gatandatu nkaho kwakirira abantu, n’ibindi biciro byibintu bikunda kubura cyane ku minsi y’ubukwe kuwa gatandatu. Kujya guhaha: KUWA GATATU Kuwa gatatu ngo ni umunsi mwiza wo kugana ku isoko guhaha, mu gihe ngo indi minsi usanga abaguzi ari benshi, kuwa gatatu ngo nta mubyigano uba uri ku isoko ndetse no gukatuza ku biciro ngo biba bishoboka cyane. The Sun Plaisir MUZOGEYE UMUSEKE.COM