Page 1 UMWIHERERO WA 12 W 'ABAYOBOZI : “Kuki Abanyarwanda

Perezida Kagame ngo ahindure ingingo yari ku murongo w'ibyigwa bityo ngo abayobozi. Rwanda kuri iryo terambere ry'agatangaza, ikaba ari intangarugero ku ...
202KB taille 1 téléchargements 69 vues
UMWIHERERO WA 12 W ‘ABAYOBOZI : “Kuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika “? Paul Kagame. 04/03/2015

Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko atari impumyi(blind) nk’uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite. Muri disikuru yakoze taliki ya 2 Gashyantare 2015 mu mwiherero wa 12 imbere y’abayobozi b’igihugu basaga 300, Perezida Paul Kagame yavuze ibintu bikomeye kandi birimo ukuri kwinshi. Yerekenye ko afite umutima uhagaze kandi akaba yarashakaga ko abitwa abafasha be mu kuyobora igihugu bamufasha gusubiza umutima mu gitereko. Aha gusa umuntu yakwibaza niba koko Perezida Kagame yiteguye kwakira igisubizo nyakuri cy’ikibazo gifite ishingiro yibaza. Muri iri sesengura rigufi, ndagerageza kwerekana ikibazo gikomeye Kagame yashyize ku meza ngo kiganirweho(I), nyuma ngaruke ku bisubizo byatanzwe n’abafasha be(II), nibutse igisubizo cyatanzwe na Kagame(III) , nsozereze ku gisubizo Ishyaka Ishema ritanga(IV). I.IKIBAZO NI IKIHE? Mu by’ukuri uyu mwiherero wari ufite ikibazo kimwe rukumbi cyari ku murongo w’ibyigwa. Nibyiza kukimenya no kugerageza kucyumva. Icyo kibazo gikomeye (the most important question) Perezida Kagame yibaza akanakibaza abafasha be ni iki : Ko hari byinshi bitagenda neza muri iki gihugu, biterwa n’iki ? Bipfira he? Mu gusobanura , Paul Kagame yerekanye ko hirya y’iki kibazo kigaragarira amaso hari irindi hurizo rikomeye kurushaho rigomba guhabwa igisubizo: Ibikorwa byiza by’iterambere twubatse bishobora bite kuramba(sustainable) ? Twakora iki ngo twizere ko ibyo twagezeho bizagirira n’abana bacu akamaro ? Aho ntibizadushwemukira hejuru bidatinze ? Niyo mpamvu Perezida Kagame yatinze ku mpungenge aterwa n’uko abona hari byinshi bigenda nabi cyane ku buryo hatizwe neza igituma bipfa kugira ngo gikurweho amaherezo cyazahindura impfabusa ibyagezweho byose.

Perezida Kagame arasa n’uhaye umukoro abafasha be, kandi uwo mukoro urimo ibice bibiri : Bagomba gusesengura bakamenya “impamvu-nyirabayazana” kandi bagatinyuka kuyatura bakayivugira mu ruhame. II.IGISUBIZO GITANGWA N’ ABAFASHA BA PEREZIDA Ibisubizo byatanzwe n’abari mu mwiherero birimo amoko atatu: 1. Muri rusange abayobozi banyuranye bagerageje gukwepa ikibazo nk’uko basanzwe babigenza imbere y’abaturage ahubwo batanga cya gisubizo cya karahanyuze , ko bashyize ingufu nyinshi mu kugerageza gusana ibitarashoboye gutungana (Tubirimo , twaraye dukoze inama bigiye gukosorwa….). Ibisubizo nk’ibi Paul Kagame yabiteye ishoti ababwira ko atari igisubizo cy’ukuri kuko kuvuga ngo turimo turabikosora kidasobanura impamvu abari bafite inshingano zo gukora ibintu batabikoze neza kandi ngo babikorere igihe. Yaberetse ko niba batazi impamvu nyakuri ituma ibintu byarapfuye, afite ubwoba ko bizakomeza no gupfa mu minsi itaha. Byagaragajwe kandi ko icyo abanyarwanda bakeneye ku bategetsi atari utugambo two kwisobanura tw’abayobozi cyangwa ukubwirwa impamvu ibikorwa by’iterambere bidakorwa uko bikwiye , ngo icyo abenegihugu bategereje ni “resultats”, ni ukuvuga imbuto z’ibikorwa byatuganye. Ibi rwose ni ukuri kwambaye ubusa! 2.Ubwoko bwa kabiri bw’igisubizo bwagaragajwe n’umunyamakuru w’umugande witwa Andrew MWENDA, wagerageje kuguyaguya Perezida Kagame amwumvisha ko adakwiye gucika intege no kuganira ibitagenda gusa ko ahubwo akwiye kurangamira ibitangaza byakozwe na Leta ye mu rwego rw’iterambere . Mwenda yagerageje gushuka Perezida Kagame ngo ahindure ingingo yari ku murongo w’ibyigwa bityo ngo abayobozi biganirire ku kibazo kivuga ngo “ Ni gute Leta ya Paul Kagame yashoboye kugeza u Rwanda kuri iryo terambere ry’agatangaza, ikaba ari intangarugero ku isi hose ?” Perezida Paul Kagame yasutse umuriro kuri uyu munyamakuru wari warigize icyamamare mu kubwira Kagame ibyo ashaka kumva maze Mwenda ahita agwa igihumura ! Perezida Kagame yamutunguye amubwira ko atagikeneye kumva ibisobanuro by’ubuhendabana, ko nta gaciro agiha abamutera ibyotezo bamubeshya, ko indirimbo n’ibisigo bimusingiza bidakemura kiriya kibazo cyo kumenya impamvu ibintu bikomeza kugenda nabi mu gihugu. Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko ubu asigaye aterwa ishema no gutega amatwi abamunenga(Critics) akayima abamuvuga ibigwi bitariho. Kubera ko Mwenda yashakaga gukomeza guhazira no kwihagararaho by’umugabo wanyagiwe, Perezida Kagame yageze n’ubwo amukurira inzira ku murima ubwo yamubwiraga ngo ibyo bitangaza byakozwe na Leta ya FPR azabijyane muri Uganda abitangaze mu kinyamakuru cye cyitwa Independent cyandikirwa i Kampala, bityo ngo abantu bajye babisomera iyongiyo !!!! Kagame rwose yeruye avuga ko we atagikeneye kumva abamushuka kandi ibintu byarazambye mu gihugu. Si ukubeshya, ni ubwa mbere(nizeye ko atari ubwa nyuma !) mu buzima bwanjye nahaye Paul Kagame amashyi, kuri iki gisubizo yahaye Mwenda !!!!!! Muri make amanota Mwenda yabonye muri uyu mukoro angana na zero ku icumi (0/10), yagaragaye nk’umushukanyi w’intagarugero, wa wundi ukorera imbehe gusa , akirengagiza ko hari igihe iyo mbehe izabura ikiyijyaho ! 3.Ubwoko bwa gatatu bw’igisubizo bwatanzwe n’umugabo wafashe ijambo akerekana ko igituma ibintu bitagerwaho kigomba gushakirwa muri systeme nyirizina. Yerekanye ko hari abantu bamwe “ bakomeye kuruta Systeme”, (bigger than the system), ko abongabo

aribo bazambya ibintu, kandi abo bakaba baboneka guhera mu nzego z’ibanze kugera mu rwego rw’igihugu. Icyakora yapfuye kuvuga ko abo bantu babarizwa mu nzego z’ibanze no mu rwego rw’igihugu, Perezida Kagame ahita amwuka inabi, biba ngombwa ko uwo mugabo yisubiraho, avuga ko abo bantu koko bariho ariko ko baboneka guhera mu nzego z’ibanze kugeza kuri ba Ministers gusa !!!!!!! Aha ho narasetse ndigaragura, icyuya kirandenga, umwuka wenda kunshirana !!!!! Nasomye ku tuzi ngarura ubuyanja nuko nkomeza kumva ijambo rya Perezida ! Ahari uyu mugabo yakubise agatima kuri Rwigara Asinapoli na Dr Gasakure….ahita asubiza ubwenge ku gihe !Icyo navuga kuri uyu mugabo ni uko akwiye guhabwa amanota 6/10 ajyanye n’uko we yatsinze igice kimwe cy’ikibazo akaba yabonye ko ibintu byicwa n’abafite ubudahangarwa buzambya systeme. Ariko yatsinzwe no kubura ubutwari buhagije bwo kuba yakwemeza Perezida Kagame ko ashobora kuba ari we ubwe NYIRABAYAZANA nyakuri , uriho ashakishwa! Ariko uyu mugabo ntitwamuveba cyane, ntako atagize ! III. IGISUBIZO GITANGWA NA PAUL KAGAME Igisubizo cya Paul Kagame cyari gisobanutse ndetse umuntu ashatse kukivuga muri make yagihinira muri kimwe mu bibazo byinshi yabajije abayobozi bari kumwe : kuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika ? Why should the Rwandan people be hostage of your individual horrible characters ? Muri make, Perezida Kagame yerekanye ko abategetsi bakorana BOSE ( “it is all of us”), abakiri bato kimwe n’abasheshe akanguhe, ari abatekamutwe, ko batitaye ku nyungu za rubanda . Yakoresheje amagambo akakaye yo kubavuga uko bari . Dore ibyo abashinja: 1. Ntacyo bashoboye, “ You are good for nothing”, (abanyamahanga baza kubingingira kubafasha), 2. Bararangaye, batangiza imishinga ntihagire ukora « suivi » cyangwa « follow-up », « you have no time to think seriously » 3. Barishongora bakigira ba Nyiranzibyose: “You talk too much, nobody owns up” 4. Buri wese yibera muri shuguri ze(self interests) 5. Ruswa iri hose kugera no mu bucamanza Niba Perezida Paul Kagame ubwe yivugira uko abona abo bakorana, agatangariza mu ruhame ko abagize inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu( Guverinoma, Intekonshinga mategeko, ubucamanza) batita ku nyungu rusange, bakaba birirwa biruka inyuma y’ utunyungu twabo bwite (self interests) , ntibigaragaje se ko igihugu cyose cyoramye kubera kubura ubuyobozi bushoboye ? Ninde wavuguruza Perezida Kagame kuri iyi ngingo ? Ninde wamurusha kubimenya ? IV. IGISUBIZO CY’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA Ibyo Perezida Paul Kagame yavugiye muri uyu mwiherero bihuye neza neza n’ibyo natwe tubona kandi twakomeje gutangaza: Akaga u Rwanda rurimo gaterwa n’ubutegetsi budashoboye, bwiyubakiye ku KINYOMA, ITERABWOBA n’UKWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu. Abafasha ba Paul Kagame biganjemo “abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika” ! Bageze n’aho batekinika urugomero rutagira mazi , ni ukuri !!! Buriya ahari bibwiraga ko abaturage bo mu Gishoma/Rusizi bazajya birirwa bikoreye indobo basuka amazi mu rugomero se wa ?! Ikibazo gikomereye u Rwanda ni aha kiri : abategetsi

bahindutse abashumba b’inda zabo gusa ! Impinduka Paul Kagame yifuza ni aha igomba gushingira. Muri make, Ishyaka FPR ricyuye igihe, Umukuru waryo yarishyize ku munzani maze ariha amanota angana nk’aya MWENDA, ni ukuvuga zero ku icumi (0/10). Kandi rero uko Perezida Kagame aribona ni ko na RUBANDA iribona ! Nirizibukire ama” stories” y’ubutekamutwe, rimenye ko ntacyo rishoboye. Ibyo Perezida Kagame yamaganye ubungubu twe twabiteye imboni kera, kandi byashenguye rubanda kuva hambere ! Kagame nawe aremera ko ikibazo kimaze nibura imyaka 12, kuko nyine ngo abategetsi bakomeje kubwirwa ntibumve ! Niyo mpamvu ABATARIPFANA bahagurutse bagashinga umutwe wa politiki witwa Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, tukaba twariyemeje kuva mu buhungiro tukajya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo dutange umuganda wacu mu kubogora igihugu no kukiyobora mu nzira nshya. Ubutegetsi bubi ntibugira umuti. Bukwiye kuvaho hagashyirwaho ubwiza. UMWANZURO Niba koko Perezida Paul Kagame ashaka igisubizo cy’ikibazo yibaza, akaba yumva bidakwiye ko impinduka ikenewe na rubanda yabaho imusize iruhande rw’inzira , ahubwo akaba yifuza ko yayigiramo uruhare, hari inzira ebyiri yakwifashisha : 1.Mu gihe Manda ye ya kabiri itararangira, Paul Kagame nagaragaze ubutwari maze mu maguru mashya asese Guverinoma n’Inteko-nshingamategeko , hanyuma afungure urubuga rwa politiki, amashyaka yose abyifuza yinjire mu kibuga, abaturage bahabwe ubwisanzure mu kwitorera abayobozi bashaka kandi bashoboye, mu nzego zose zitorerwa. 2.Paul Kagame niyegure yegame atiriwe arangiza manda ye, hatorwe undi mukuru w’igihugu wabogora igihugu. Nyakubahwa Perezida Kagame, ibyo abafasha bawe batinya kukubwira, Abataripfana bo ntibashobora kubica iruhande. Ukuri ntigukura ukundi : ibyo, wowe Perezida Paul Kagame ,ushinja abafasha bawe ni wowe wa mbere bireba kuko “zitukwamo nkuru”. Nanone ariko ntiwirengagize ko wa “mwera uturutse ibukuru bugacya wakwiriye hose”, ariwo ukomeje kuzambya ibintu mu Rwanda. Perezida Paul Kagame, ukwiye gushakira igisubizo mu mikorere yawe bwite nk’umukuru w’igihugu : ubwo koko wahagarara ku maguru yombi ukemeza rubanda ko wowe udaharanira utunyungu twawe bwite kurusha guharanira inyungu rusange, bityo abafasha bawe bakaba badafatira urugero ku mutware wabo? Nuhinduka nabo bazahinduka ! Niba ushaka ko bahindura ingiro n’ingendo, banza wowe uhinduke kuko ari WOWE BAREBERAHO. Nyuma y’ibi byose twizeye ko ibyo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga no kwiyongeza izindi manda birangiriye aho. Ko mudashoboye, mukaba mwivugira ko muri “good for nothing”, murashaka kwiyongeza manda zo gukora iki kindi mutakoze ? Ndemeranya nawe, Perezida Paul Kagame, ko igihe cy’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika kirangiye, ko batagomba gukomeza kugira abanyarwanda imbohe (hostages). Ngushimiye ko wavugishije ukuri, ahasigaye hakenewe IMPINDUKA….kandi dore ngiyi ntigitinze, mwabishaka , mutabishaka.

Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishaka Ishema ry’u Rwanda. Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017