Page 1 "Uzatinyuka...ni uko ntawe...yahura n'umuriro, Abanyarwanda

abakozi b'inganda z'icyayi n'ikawa bazize Jenoside. Yagize ati, "Ntibazababeshye ko kuba hari abarokotse jenoside ari impuhwe z'ababicaga. ko hari uwaza ...
299KB taille 1 téléchargements 171 vues
“Uzatinyuka…ni uko ntawe…yahura n’umuriro, Abanyarwanda bamutwika” Yanditswe kuya 11-06-2016 na IGIHE

Ku nshuro ya gatatu, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2016, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), bibutse abakozi basaga 300 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoraga muri OCIR Café na OCIR Thé. Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka ruhereye ku cyicaro gikuru cya NAEB rugana i Gikondo, ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo Abatusti basaga ibihumbi 4000. Usibye abakozi ba NAEB, imiryango y’abo bakozi bazize Jenoside, abayobozi b’inzego zitandukanye za leta ndetse n’inshuti bari baje kwifatanya muri iki gikorwa kiba buri mwaka. Umuhango wakomereje kuri NAEB, aho abari mu rugendo bunamiye Abatutsi bazize Jenoside, bakanabaha icyubahiro bashyira indabo ku ibuye ryanditseho amazina y’abari abakozi b’inganda z’icyayi n’ikawa bazize Jenoside. Lt Gen. Fred Ibingira, watanze ikiganiro yagarutse ahanini ku ngengabitekerezo ya jenoside, uko yigishijwe ndetse igashimangirwa na Leta ya Habyarimana. Yagarutse ku rugendo rurerure abanyarwanda banyuzemo baza kubohora igihugu cyabo, ubushake bwo kubaka u Rwanda, ndetse abwira abibukaga ko bakwiye kubyubakiraho bagategurira abazarubamo mu binyejana bizakurikiraho. Yagize ati, “Ntibazababeshye ko kuba hari abarokotse jenoside ari impuhwe z’ababicaga. Kurokoka kwabo babikesheje abanyarwanda bamwe banze agasuzuguro no guhezwa mu gihugu baraza biteguye ibintu bibiri: Gupfa cyangwa se Kubohora igihugu. Rero ubwo cyabohowe, nta bwoba dufite ko hari uwaza ngo adusubize inyuma.”

Yongeyeho ati “Ndabizeza ko abo basakuriza hanze nta bwoba bwabo dufite, turiyubatse bihagije mu mpande zose mu mutekano, ubwoba tutagize dufite karachinikov gusa n’udusasu duke, ntitwabugira aho tugeze aha.Uzatinyuka…ni uko ntawe…yahura n’umuriro, Abanyarwanda bamutwika.” Gen Ibingira yashimiye Perezida wa Repubulika, avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari we rubikesha, kuko ariwe wazanye umusingi wo kubabarira. Yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge bwatangijwe na Kagame aho yavangaga ingabo zatsinzwe zahoze ari iza FAR n’iza RPA zabohoye igihugu. Ati “Ni ibintu byari bigoye ariko byarakozwe, kandi tuzi icyo byatumariye. Ubwose uwashaka kuza kutuvangura abanyarwanda yamenera he?” Umuyobozi mukuru wa NAEB Amb.George william Kayonga yihanganishije kandi afata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside. Yibukije abari aho ko jenoside nta kindi yagejeje ku Banyarwanda uretse kubahekura, ikabatwara abavandimwe, ababyeyi n’inshuti bityo ko bakwiye kurwanya ingengabiterezo yayo birinda icyazana ivangura iryo ari ryo ryose. Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Innocent Musabyimana, yasabye abari aho gukomeza kwihangana anabashimira ko baje kwifatanya na bagenzi babo mu muhango nk’uyu. Musabyimana yasabye uruhare rwa buri muntu mu gusigasira ibyagezweho mu kubaka igihugu, hirindwa icyo ari cyo cyose cyabihungabanya. Mu bazize Jenoside bakoraga muri nganda z’ikawa n’icyayi, NAEB imaze gukusanya amakuru y’abantu 330, ariko iryo kusanyamakuru riracyakomeza.

JK : Jenerali Ibingira yongeye kwerekana aho ubwenge bwe bugarukira koko !!! - Ati : « Urugendo rurerure abanyarwanda banyuzemo baza kubohora igihugu cyabo » Erega abali mu Rwanda icyo gihe ntabwo bo bali abanyarwanda ? ntabwo se bo u Rwanda ali urwabo ? - Ati : « Ntabwoba dufite !!! » Niba ntabwoba bafite se, abizana ate mumuhango nkuyu wo kwibuka ? Abo basakuliza hanze urusaku rwabo rumugeraho rute ? - Niba se baratsinze kandi bafite karachinikov gusa n’udusasu duke, bakaba baratsinze abali bafite za burende na kajugujugu, ko ubu alibyo nabo bafite, kuki yumva ko undi wagira Karachinikov zonyine we atabatsinda ? yabibuzwa niki ? - Ati : « Kagame yatangije ubumwe n’ubwiyunge avanga ingabo za FAR niza APR » Izo ngabo yavanze zibahe ? Halya Jenerali Ibingira yatubwira ba Ofisiye 70 binjiliye mu Bugesera aho bagiye ? Abinjilijwe i Rubona bo barengeye he ? Icyo gihe ko benshi mulibo barushaga Ibingira amapeti, bagiye he ko nabo ubu bagombye kuba ali ba Jenerali? Usibye Gatsinzi na Ndamage Martin washyizwe mukiruhuko cy’izabukuru babwo yarahejejwe kw’ipeti lya Koloneli abandi barenze amagana barengeyehe? - Ati : “Uzatinyuka abanyarwanda bazamutwika” Ulibeshya cyane abanyarwanda ntibatwika, gutwika abantu si umuco w’abanyarwanda ni umwihariko w’agatsiko k’abicanyi bo muli APR. - Ati : “uwashaka kuza kutuvangura abanyarwanda yamenera he?” Wavangura ute abatarigeze bavangwa ? utagira ubwenge we ntagira n’amaso yo kurora?