Kagame yafungiye murumuna wa Gen Kayumba muri gereza y

afungiwe ikuzimu "Go down” y'ahitwa i Kami, ikaba ari gereza y'urwego rw'iperereza rwa. Gisirikare (DMI). Aya makuru ikinyamakuru Umuvugizi gikura ahantu ...
68KB taille 93 téléchargements 405 vues
Kagame yafungiye murumuna wa Gen Kayumba muri gereza y’ikuzimu ahitwa i Kami.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko murumuna wa Gen Kayumba afungiwe ikuzimu “Go down” y’ahitwa i Kami, ikaba ari gereza y’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare (DMI). Aya makuru ikinyamakuru Umuvugizi gikura ahantu hizewe yemeza ko mbere yuko Lt Col Rugigana afatwa habaye inama hagati ya Perezida Kagame, Gen Kayonga, Gen Ceaser Kayizari na Gen Jack Nziza yiga ku kibazo cya Gen Kayumba na bagenzi be, aribwo Kagame yabajije icyakorwa kugira ngo ababaze Gen Kayumba, Gen Nziza ngo niwe wahisemo gutanga icyifuzo cy’uko murumuna wa Gen Kayumba ariwe Lt Col Rugigana yicwa ariko bagenzi be babwira Kagame ko Rugigana aramutse yishwe muri iki gihe byatera ibibazo cyane ko amahanga yose n’abanyarwanda muri rusange barimo kwamagana impfu zimaze iminsi zibera mu Rwanda. Umwe muri bo tutashoboye kumenya amazina yabwiye Kagame ko Lt Col Rugigana yafungwa nabi aho kwicwa, ako kanya anamusobanurira uburyo bashobora gukangurira Maj Alex Masumbuko gushinja Lt Col Rugigana icyaha cya Terrorism, dore ko ngo yabonaga bigomba kugira ireme cyane ko umushoferi wa Gen Kayumba wagize uruhare mu gikorwa cyo gushaka kumwica ari mubyara wa Maj Masumbuko. Amakuru afite gihamya avuga ko Maj Masumbuko yagize uruhare cyane mu gikorwa cyo kumvisha mubyara we ( umushoferi wa Kayumba) kwitadukanya na Gen Kayumba no kwemera gufatanya n’inzego z’umutekano mbere yuko Gen Kayumba araswa. Muri iyo nama banasobanuriye Kagame uburyo uwo Maj Alex Masumbuko atari gushidikanya cyangwa ngo yange gushinja Lt Col Rugigana cyane ko bamufashije guhungisha umuryango wa Richard Bakisha ariwe mushoferi wa Gen Kayumba kugirango abatutsi bo mu Mutara bakunze Gen Kayumba cyane, bataza kuwumerera nabi. Iki gikorwa cyo guhungisha uyu muryango bagifashijwemo n’urwego rwa maneko z’u Rwanda (NSS), bawuhungishiriza ahitwa Sembabure muri Uganda. Muri iyo nama nibwo hafashwe icyemezo cyo guta muri yombi gufunga no murumuna wa Gen Kayumba kugeza ubu akaba afungiwe mu kuzimu, aho Kagame akunze gufungira no gutotereza abantu. Twabibutsa ko iyi Gereza ya Kami itazwi muri rusange, aliko izwi cyane mu kwiciramo no kwica rubozo umubare munini w’abasirikare batavuga rumwe na Kagame. Andi makuru tubona yemezako uwo Colonel yakubiswe kuburyo ubu amerewe nabi cyane ndetse bishobora kumuviramo urupfu, akaba arinayo mpamvu batarashobora kumwerekana

cyangwa bemerere umuryango we kumusura. Undi muvandimwe wa Gen Kayumba nawe yaburiwe irengero Amakuru atugeraho nanone yemezako undi mubyara wa Gen Kayumba uzwi kwizina rya Kabayija Emmanuel akaba yari umukozi wa Leta igihe kinini akorera ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) aherutse gutabwa muri yombi nawe akaba afungiwe ahantu hatazwi. Ubu nawe umuryango nturamenya irengero rye. Twagerageje gukora itohoza kugirango tumenye neza aho uwo mubyara wa Gen Kayumba afungiwe ariko kugeza nubu ntabwo turashobora kumenya amakuru ye. Kugeza ubu rero bikaba bigoranye kwemeza niba bataramwishe, cyane ko mu magereza yose twabajijemo batamufite. Kugeza ubu rero Leta ya Kagame ikaba ifatwa nk’imwe mu ma Leta akunze gutoteza abantu bayifashije kugera k’ubutegetsi, cyane cyane abasirikare bo mu rwego rukuru. Ikaba izwi cyane nanone nka Leta ikoresha cyane munyangire, kuko iyo mwenewanyu agiranye ikibazo na Kagame, abamukomokaho bose bagira ingorane. Ingero zimaze kugaragara ni nyinshi cyane. Tuzakomeza kubagezaho amakuru agendanye n’iri totezwa n’akarengane gakomeje kuvugwa mu gisirikare cy’uRwanda. Gasasira