Gen Kabarebe nk'igikoresho mu gusenya abahoze ari inkoramutima

Gen Kabarebe nk'igikoresho mu gusenya abahoze ari inkoramutima za Kagame. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Perezida Kagame ...
64KB taille 12 téléchargements 205 vues
Gen Kabarebe nk’igikoresho mu gusenya abahoze ari inkoramutima za Kagame

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Perezida Kagame aherutse guha amabwiriza Gen Kabarebe yo gukora ikiganiro kuri Television na Radio Rwanda yo gusebya no gutuka Gen Kayumba, Col Karegeya , Dr Maj Teogene Rudasingwa hamwe na Bwana Gahima Gerald, aba bagabo bakaba barahoze ari inkoramutima za Kagame ndetse kandi bakaba barakoranye na Gen Kaberebe kandi ari bagenzi be bizeranaga. Mu kiganiro gisanzwe gihita buri cyumweru ku itangazamakuru rya Leta “Kubaza bitera kumenya”, Kagame yategetse Gen Kabarebe gufatanya na bamwe mu mubo asanzwe akoresha mu gusebya abatavuga rumwe nawe, bakunze gukoreshwa iteka iyo hari ibintu yikanze binenga ubutegetsi bwe. Ikibabaje nuko abantu bakoreshwa usanga akenshi ari abantu bakora mu nzego zakagombye kurengera abantu nka mzee Tito Rutaremara ukora nk’umuvunyi mukuru, mu byukuri ushinzwe kuvugira abaturage, hamwe na Tom Ndahiro wabarizwa muri komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Gen Kabarebe akaba yarihutiye gushyira mu bikorwa ibyo bamutegetse bityo ajya kuri Television na Radio mu kiganiro Kubaza bitera kumenya afatanyije nabo bagabo bakunze gukoreshwa nk’ibikoresho byo gusebya abantu bose batinyutse kunenga Leta ya Kagame. Ikibabaje ariko nuko aba bagabo bakoreshwa nk’uko Kantano yakoreshwaga mu gusebya FPR Inkotanyi ikiri k’urugamba, bose umuntu yakagombye kubaha kubera ubwenge bafite ariko kubera inyungu z’umugati byatumye bakoreshwa nibyo umuntu wese usanzwe atakora . Aba bagabo rero basigaye bakora nka Kantano, iteka biyambazwa na Kagame iyo ageze mu ikorosi rikomeye rya politiki. Aha twabibutsa abanyapolitiki batandukanye bagiye bagirana ikibazo nka ba Depite Furuma , Hon Sebarenzi, Hon Twagiramungu Faustin, umucuruzi Kajeguhakwa, Perezida Bizimungu, nyakwigendera Asiel Kabera, Hon Rwigema Celestin, n’abandi benshi bakunzwe gutukwa binyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha ba Kantano ba Kagame harimo naba Generali cyangwa Abasaza bagenda bitesha icyubahiro mu baturage babo. Abazi Gen Kabarebe bavuga ko ari umunyangeso nziza mu buzima bwa buri munsi, ariko akagira ikibazo gikomeye cyane cyo gukoreshwa na Kagame, kuburyo adatinya kuvuga ibyo atemera. Ibi ngo abikora kubera gutinya ingaruka yagira aramutse atamwumviye, kuko amuzi neza kandi azi imiterere ye ku muntu ugerageje kumubwiza ukuri. Ibi bituma ahitamo gukoreshwa mu myanda iyo ariyo yose kugirango akize ubuzima bwe. Ikindi ngo yaba atinya n’uko yamaze gutahurwa ko yafatinyije na Kagame gusahura umutungo wa Congo n’ibindi byaha byinshi yagiye akoreshwa na Kagame ku buryo asanga

nta bundi buhungiro yabona uretse kwandavura imbere ya Kagame. Amakuru dukesha abantu bari hafi ya Kagame yemeza ko Kagame yaba yaratanze akayabo kenshi mugushakisha uburyo bahitana Gahima Gerald na Dr Teogene Rudasingwa kugira ngo badakomeza kumena amabanga ye cyane ko basanga kwica Gahima cyangwa Rudasingwa bishobora kumworohera kurusha ba Gen Kayumba na Col Patrick Karegeya kubera ko bo barinzwe n’igihugu bahungiyemo ugereranyije n’abandi. Nkuko kandi tubikesha maneko za Kagame, ngo yaba ahangakishijwe cyane na Gerald Gahima nubwo abandi nabo atabaretse, kubera amabanga afitanye nawe, harimo amakosa yagiye amutegeka gukora akiri umushinjacyaha mukuru, haba mu buryo bw’amategeko, cyangwa ubucuruzi bwite bwa Kagame. Ayo makuru akomeza avuga ko Kagame yatanze cyane amafaranga yo gushakisha Gahima by’umwihariko kubera gutinya ko yazamushyira hanze. Kandi ko azi neza ko ibyo azavuga byose bishobora kumufata kuko hari ibimenyetso bigaragara. Ibi ngo byaba aribyo byatumye atanga amategeko ku itangazamakuru rikoreshwa na Leta ye, gusebya bivuye inyuma Gerald Gahima, itangazamakuru ubu ririmo gukoreshwa cyane ni The New Times ikinyamakuru gikoreshwa n’urwego rw’iperereza rya Kagame mu gusebya abatavuga rumwe nawe, ndetse n’irindi tangazamakuru ritandukanye harimo imbuga za internet zihurirwaho n’abanyarwanda benshi, ku buryo ikigamijwe ari ugutesha agaciro ubuhamya cyangwa ibitekerezo Gahima yatanga anenga Kagame. Uwaduhaye aya makuru akaba yanadutangarije ko, nk’ikimenyetso kigaragaza ko Gahima yibanzweho cyane, ngo maneko za Kagame ziherutse guha nyirarume w’umugore wa Gahima utuye muri Amerika witwa Wilysi Sharita akayabo gatubutse kugira ngo yandike atuka Gahima muri the New Times yo mu Rwanda. Ngo nubwo uyu mugabo asanzwe akomoka mu muryango usanzwe utinya Imana, ariko amafaranga yahawe yatumye ava kuri Nyagasani yemera kuba ingaruzwa-faranga, aka wa mugani wa Yuda wagambaniye Yesu kubera udufaranga bamushukishije kandi yari umwe mu bigishwa be. Andi makuru nanone yemeza ko batanze amafaranga hirya no hino mu Banyarwanda batihanganira inzara bemera gukoreshwa n’inda muri za Canada n’ahandi kugenda bamutuka kumbuga za Internet zihuriraho abanyarwanda kugira ngo bateshe agaciro amabanga ya Kagame ashobora kumena. Kagame yanategetse Gen Kabarebe kugenda akora ibiganiro hirya no hino agaragaza ko Kagame ariwe ntwari y’abanyarwanda akanaboneraho umwanya wo gusenya nyakwigendera Gen Gisa Rwigema na bagenzi be bafatanyije gupanga no kubaka FPR Inkotanyi. Bimwe mubyo Kabarebe yatagetswe gushyira imbere ni ukugaragaza ko Kagame atari umwicanyi ahubwo ko ari malayika cyangwa nk’intumwa za cyera bagiye bavuga muri Biburiya. Abakurikiranira hafi ibya Leta ya Kagame bemeza ko nubwo Gen Kabarebe agenda akora ibyo byose yaba nawe atorohewe kuko na Gen Kayonga hamwe na Gen Nziza bamurega kuba atemera ibyo bamukoresha kwa Kagame, bityo akaba agomba kwiva inyuma, yigura asebya abahoze ari bagenzi be kugira ngo hato nawe batazamufunga kimwe nka muramu we Col Mudenge , Gen Muhire na Gen Karake, cyangwa bakamukura k’umwanya wa minisitiri w’ingabo. Twabibutsako Gen Kabarebe yazamuwe na Kagame kuva mw’ishyamba akaba yari umwe mu basirikare bamurinda, kuburyo abitse amabanga menshi yaba ayo ukuntu bagiye bica bagenzi babo cyangwa no buryo bagiye guhanura indege ya nyakwigendera Juvénal

Habyarimana, kimwe n’ukuri k’ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’abaturanyi bacu muri Kongo. Gen Kabarebe akaba yaherukaga gukoreshwa mu myaka ishize ubwo batumiraga Perezida Museveni kugirango bamuhe umudari, bamushimira uruhare yagize mu nta mbara yo guhagarika jenoside, baramutaka nkuko yari abikwiriye. Icyaje kubatungura ariko mu ijambo rye Museveni yavuze uburyo yafatanyije n’abanyarwanda batandukanye, gupanga intambara, ndetse avuga abantu bari barahishwe batavugwaga mu rwego rwo gushaka guhisha ukuri bagaragaza ko intsinzi ari iya Kagame . Bityo iyo mvugo ya perezida Museveni yo kuvugisha ukuri akibagirwa gutaka Perezida Kagame wari wamutumiye akanamuha umudari, ntiyamushimishije, afata icyemezo cyo guha amabwiriza Gen Kabarebe na bagenzi be gufata indege bakajya mu Mutara no ku Mulindi bahamagaza abanyamakuru ba Leta na FPR maze badukira Perezida Museveni baramutuka kugira ngo bamutere umujugujugu mw’irugu kubera ko yananiwe kubeshya imbere yabaturage ko Kagame ariwe watangije umushinga wa FPR Inkotanyi nk’uko akunze kubyiyitirira. Gasasira